Coach Gael yahigiye kuzana Chris Brown i Kigali

Imyidagaduro - 26/05/2025 9:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Coach Gael yahigiye kuzana Chris Brown i Kigali

Coach Gael, umunyemari wamenyekanye cyane mu bikorwa by’imiziki n’imyidagaduro mu Rwanda, yatangaje ko afite umugambi wo kuzana umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Chris Brown, mu Rwanda.

Yabigaragaje mu magambo yuje icyizere yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, aho yagize ati: “U Rwanda rwarafungutse. Nzazana Chris Brown i Kigali. Muzabibona.”

Ni amagambo yatunguye benshi ndetse atuma bamwe bibaza niba ari inzozi zisanzwe cyangwa se umugambi wateguwe ku rwego rwo hejuru.

Coach Gael asanzwe ari nyiri 1:55 AM – inzu ifasha abahanzi barimo Bruce Melodie, Producer Element, na Kenny Sol. Ni na we washinze Kigali Universe, kimwe mu bigo bigamije guteza imbere ubukerarugendo n’imyidagaduro mu Rwanda, ndetse anafite ikipe ya UGB.

Uyu munyemari yabitangaje mu gihe Chris Brown aherutse kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ifungwa rye ryabaye mu Bwongereza, mbere yo kongera kurekurwa. Nubwo Coach Gael atatangaje amatariki cyangwa ibikenewe ngo uru rugendo ruzagerweho, yavuze ko adateze gusubira inyuma ku cyemezo yafashe.

Chris Brown yigeze kugeragezwa?

Si ubwa mbere u Rwanda rugaragaza ubushake bwo kwakira icyamamare nka Chris Brown. Hari n’amakuru avuga ko hari ibiganiro byigeze kubaho hagati ye n’abamuhagarariye, ariko bikarangira bitageze ku musozo.

Gusa kuba Coach Gael ubwe yivugiye ko “u Rwanda rwarafungutse” kandi agasinyira ku byo avuga, bitanga icyizere ko bishobora kuba impamo.

Coach Gael afite inzozi zihanitse

Ibi abitangaje nyuma y’imyaka itatu agaragaza ubushake bwo kuzamura imyidagaduro nyarwanda.

Yabaye Pasiteri, aba umucuruzi, ubu akaba ari umwe mu bantu bafite ibikorwa bifatika mu guteza imbere abahanzi. Yafashije Bruce Melodie kugera ku rwego mpuzamahanga, ahuza Producer Element na Diamond Platnumz, ndetse atangiza Kigali Universe nk’ahantu hashya h’imyidagaduro n’ubukerarugendo.

Nubwo amagambo nk’aya rimwe na rimwe afatwa nk’amashyengo cyangwa inzozi zitaragera ku rwego rw’ukuri, Coach Gael yagaragaje ko afite icyizere gihagije cyo kuzana Chris Brown i Kigali. Asoza avuga ati: “Muzabibona.”

Uko byagenda kose, icyerekezo n’ubwitange bya Coach Gael, nibishyigikirwa, bishobora guhindura amateka y’imyidagaduro mu Rwanda.

Ibikenewe mu gutumira Chris Brown mu gitaramo

Gutegura igitaramo cya Chris Brown mu Rwanda bisaba gutekereza ku ngengo y’imari ikomeye, kuko uyu muhanzi ari umwe mu bahenze ku isi.

Kugira ngo Chris Brown aririmbe mu gitaramo, bisaba hagati ya $300,000 na $1,000,000 USD, bitewe n’uburemere bw’igitaramo, igihe azamara ku rubyiniro, n’ibindi bisabwa.

Hiyongeraho amafaranga y’urugendo (nk’indege yihariye), icumbi ry’itsinda rye, umutekano, ibikoresho by’umuziki, n’ibindi byose bisabwa kugira ngo igitaramo kigende neza.

Chris Brown afite ibyo asaba byihariye, birimo ibiribwa, ibinyobwa, n’ibindi bikoresho byihariye ku rubyiniro.

Bisaba gutegura urubyiniro rufite ibikoresho bigezweho, harimo amatara, amajwi, n’ibindi byose bikenewe mu gitaramo cy’icyamamare nka Chris Brown.

Harimo amafaranga y’ubwishingizi, ibyangombwa byo kwinjira mu gihugu (visa), n’ibindi byose bisabwa mu gutegura igitaramo mpuzamahanga.

Muri rusange, gutegura igitaramo cya Chris Brown i Kigali bishobora gusaba ingengo y’imari iri hagati ya $1,000,000 na $2,000,000 USD, bitewe n’ibisabwa byose.

Chris Brown ari mu rugendo rw’ibitaramo muri iki gihe yise “Breezy Bowl XX”, aho azenguruka ibihugu bitandukanye mu Burayi na Amerika.

 Urugendo rwe ruteganyijwe gutangira ku itariki ya 8 Kamena 2025 i Amsterdam, rugasorezwa i Memphis ku itariki ya 18 Ukwakira 2025.

Muri uru rugendo, azataramira mu bihugu birimo: U Bwongereza: Manchester, Londre, U Bufaransa mu Mujyi wa Paris, muri Amerika azagera mu Mujyi irimo: Miami, Detroit, Washington, D.C., Toronto, Philadelphia, Atlanta, n’ahandi

Ibi bitaramo bizaba bifite abashyitsi badasanzwe barimo Summer Walker na Bryson Tiller ku matariki amwe n’amwe.

Chris Brown aherutse gufungwa mu Bwongereza azira gukubita umuntu mu kabyiniro, ariko yaje kurekurwa nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni 4 z’amapawundi.

Nubwo afite ibibazo by’amategeko, yahawe uburenganzira bwo gukomeza urugendo rwe rw’ibitaramo, ariko agomba gukurikiza amabwiriza y’inkiko.

Coach Gael yagaragaje ko afite inzozi zo gutuma Chris Brown ataramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere

 

Chris Brown ari kwitegura ibitaramo azakorera mu Bwongereza, muri Amerika n’ahandi 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Chris Brown yatekerejweho kugirango ataramire muri Stade Amahoro ariko ntibyakunda

 

Ubutumwa Coach Gael yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'RESIDUALS' YA CHRIS BROWN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...