Coach Gael yagaragaje impamvu ishoramari ridashoboka ku muhanzi ukoresha ibiyobyabwenge

Imyidagaduro - 04/08/2026 7:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Coach Gael yagaragaje impamvu ishoramari ridashoboka ku muhanzi ukoresha ibiyobyabwenge

Mu ruganda rw'umuziki, impano ni yo ikingura imiryango y'amahirwe, ariko si yo yonyine ituma umuhanzi agera kure. Iyo idaherekejwe n'imyitwarire myiza, kubahiriza inshingano no kwirinda ibiyobyabwenge, ishobora guhinduka umutwaro aho kuba amahirwe.


Ni ubutumwa bwatanzwe n'umushoramari Karomba Gael, uzwi nka Coach Gael, wagaragaje ko ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ari imwe mu mbogamizi zikomeye zituma abashoramari batinya gushora amafaranga mu bahanzi, kabone n'iyo baba bafite impano idasanzwe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Kanama 2026, mu kiganiro cyahuje inzego za Leta, abafata ibyemezo ndetse n'abakora mu ruganda rw'imyidagaduro, cyibanze ku ngaruka z'ibiyobyabwenge n'uruhare rwa buri wese mu kubikumira.

Muri iki kiganiro, Coach Gael yari kumwe n'umuhanzi Nel Ngabo, DJ Iraa ndetse n'umuraperi Bushali, mu gihe cyayoborwaga n'Umuyobozi w'Ishuri rya Muzika rya Nyundo, uzwi nka Mighty Popo.


Cyitabiriwe kandi na Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo n'abandi bayobozi.

Coach Gael yavuze ko ikibazo cy'ibiyobyabwenge kitangiriza gusa ubuzima bw'umuntu ku giti cye, ahubwo kinagira ingaruka zikomeye ku rugendo rw'umwuga we no ku cyizere aba yarashowemo.

Yagize ati: "Kubera y'uko ntabwo ari muri business y'umuziki gusa, no mu zindi business zisanzwe dukora, nta muntu wifuza gukorana cyangwa se gushora mu muntu wabaswe n'ibyo bintu."

Yasobanuye ko umushoramari wese mbere yo gutanga amafaranga areba niba uwo agiye gushoramo imari ashobora kubahiriza amasezerano, gukora akazi ke neza no gutanga umusaruro igihe cyose bisabwa.

Ku bwe, iyo umuntu yabaye imbata y'ibiyobyabwenge, ibyo byose birahungabana, bigatuma n'uwari witeguye kumushyigikira asubira inyuma.

Coach Gael yavuze ko abantu benshi bibwira ko impano ari yo yonyine igena amahirwe y'umuhanzi, nyamara ngo ukuri ni uko impano ikurura abashoramari ariko imyitwarire ari yo ituma baguma hafi ye.

Yagize ati: "Impano ikurura abashoramari, ariko discipline ni yo irengera iryo shoramari ry'uwo mushoramari. Niba discipline idahari, ishoramari ntabwo riba ryizewe. Urumva rero ntabwo bijyana."

Yongeyeho ko umuhanzi ukoresha ibiyobyabwenge akenshi arangwa no kutubahiriza amasaha, kutuzuza inshingano ze no kudatanga umusaruro biteganyijwe, ibintu bituma ibikorwa by'ubucuruzi bishingiye ku muziki bihura n'igihombo.

Uyu mushoramari yavuze ko ingaruka z'ibiyobyabwenge zitagarukira ku buzima bw'umubiri gusa, ahubwo zisenya buhoro buhoro ibindi byose umuntu aba yarubatse.

Yagize ati: "Byica umubano wawe, abandi bari gukora barakira. Bikica amafaranga yawe, ayo wagashoye ukabika ugasanga uri muri ibyo. Hanyuma bikica n'izina ryawe, bikangiza n'ubwenge bwawe."

Yasobanuye ko umuntu ushobora kuba yari afite amahirwe yo kugera kure, ashobora kwisanga ayo mahirwe ayatakaje kubera imyitwarire iterwa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu gushimangira uburemere bw'iki kibazo, Coach Gael yavuze ko amateka y'umuziki mpuzamahanga agaragaza uburyo abahanzi benshi bari bafite impano idasanzwe, ariko ubuzima bwabo n'imyuga yabo bikarangizwa n'ibiyobyabwenge.

Yavuze amazina arimo Whitney Houston n'abandi, agaragaza ko impano idashobora kurinda umuntu ingaruka z'ibiyobyabwenge iyo adafite imyitwarire n'ubushake bwo kubyirinda.

Ati: "Ni ikintu gikomeye kandi gishobora gutuma abashoramari batabyitabira cyane muri iyi business."

Ubutumwa bwa Coach Gael buje bwibutsa abakora umuziki n'abifuza kuwinjiramo ko kubaka umwuga udashingira gusa ku mpano, ahubwo bisaba no kubaka icyizere, kubahiriza inshingano no kwirinda ibintu byose bishobora gusenya ejo hazaza habo.

Mu gihe uruganda rw'umuziki mu Rwanda rugenda rwaguka, rugakurura ishoramari ry'abikorera n'abafatanyabikorwa batandukanye, imyitwarire y'abahanzi ikomeje kuba kimwe mu bipimo bikomeye bishobora gutuma bahabwa amahirwe cyangwa bakayasiga.

Ibi ni na byo Coach Gael asanga bikwiye guhabwa agaciro, kuko nk'uko yabigaragaje, impano ni yo ifungura urugi, ariko imyitwarire ni yo ituma ruguma rufunguye. 

Coach Gael yagaragaje ko nta mushoramari wakishimira gushora imari mu muhanzi ubangikanya impano n’ibiyobyabwenge

Uhereye ibumoso: Iradukunda Grace Divine uzwi nka "DJ Ira", Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali, Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo Karomba Gael uzwi nka Coach Gael, na Murigande Jacques [Mighty Popo]


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...