Kwibuka30: Coach Gael yagaragaje amasomo 7 yo kwigira ku Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Imyidagaduro - 11/04/2024 9:34 AM
Share:
Kwibuka30: Coach Gael yagaragaje amasomo 7 yo kwigira ku Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Karomba Gael [Coach Gael] rwiyemezamirimo umaze gushinga imizi mu bisata bitandukanye, yafashe umwanya agaragaza ko ubudaheranwa bw’u Rwanda ari igitabo gifunguye ku muntu wifuza gutera imbere.

Muri iki gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Coach Gael yagaragaje ko igihugu cyari cyarashegeshwe cyongeye kwiyubaka, agaragaza ko abantu bakwiriye kubikuramo amasomo 7.

Menya amasomo Coach Gael yasobanuye ahereye ku bushishozi, ubumwe n'urukundo:

Ubushobozi: Twamenye ko twifitemo imbaraga zo kwigira no kwiyubaka tudateze amaboko.

Ubumwe: Twahisemo ibiduhuza kurusha ibidutanya, Ndi Umunyarwanda isimbura amoko.

Urukundo: Imbuto y’urukundo muri twe yarakuze, twize gukundana nk’abanyarwanda ndetse dukunda u Rwanda rwatubyaye.

Ubumuntu: Amateka mabi yatwigishije guha agaciro ikiremwa muntu no kurwanira uburenganzira bwacyo.

Ubwenge: Gutera imbere ntibituruka ku kuba u Rwanda rukungahaye ku mitungo karemano ahubwo igishoro cy’ibitekerezo ni cyo kizana iterambere.

Ubuzima: Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byasaga n'aho birangiye, ariko ubu Imana yadusubije ubuzima, u Rwanda ni rushya, turiho kandi tuzabaho ndetse neza.

Gushira amanga, kwema tukemera ko turi abanyembaraga: Ijabo ryaduhaye ijambo, tuba ishema mu mahanga, kwitwa umunyarwanda bitubera ikamba. Ubu turi icyitegererezo mu mahanga kandi intego ni ukudasubira inyuma.

Coach Gael yerekanye ubudaheranwa bw'u Rwanda no kwishakamo ibisubizo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk'isomo rikomeye Coach Gael ari mu bagabo bamaze kugwiza ibigwi mu ishoramari rishingiye ku mikino, imyidagaduro n'ibindi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...