Uyu
muhanzikazi w’Umunya-Canada, w’imyaka 58, yagarutse ku rubyiniro kuri uyu wa
Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026, mu gitaramo cyabereye muri Plenitude Arena iri
mu nkengero z’Umujyi wa Paris, aho yakiranywe urugwiro n’ibihumbi by’abafana
bari bamaze igihe bategereje kongera kumubona aririmba imbonankubone.
Ni
ugusubira ku rubyiniro gukomeye kwa Dion, nyuma y’igihe kinini yarahagaritse
ibikorwa bya muzika kubera ikibazo cy’ubuzima cyatumye adakomeza gukora
ibitaramo nk’uko yari asanzwe abikora.
Mu
ntangiriro z’igitaramo, amarangamutima yarenze Dion, asuka amarira imbere
y’abafana be.
Yabwiye
imbaga y’abari bamwitabiriye ko yari yariyemeje kutarira, ariko ko kubona
abafana be nyuma y’igihe kinini byamurenze.
Ati:
“Nari niyemeje kutarira. Sinubahiriza amasezerano yanjye. Ariko ndishimye cyane
kongera kubabona. Nabakumbuye.”
Yahise
akomeza abwira abafana ko agiye kuririmba atarize, agaragaza ko kuba yongeye
guhagarara imbere yabo ari ibintu bifite igisobanuro gikomeye kuri we.
Dion
yanashimiye abafana uburyo bamushyigikiye mu bihe bikomeye yanyuzemo, avuga ko
urukundo bamugaragarije ari rwo rwamufashije gukomeza.
Ati:
“Nasezeranyije ko nzagaruka, ko nzongera guhagarara ku rubyiniro. None ndi
hano, ndabaririmbira kandi ndirimbira na njye ubwanjye, ndirimba
imbonankubone.” Yongeyeho ati: “Ndi uwo ndi we kubera ko mwankunze.”
Kugaruka
kwa Céline Dion ku rubyiniro bifite umwihariko ukomeye, kuko mu myaka yashize
yahuye n’ikibazo gikomeye cy’ubuzima cyatumye ahagarika ibitaramo bye.
Mu
2022, yatangaje ko bamusanganye Stiff Person Syndrome (SPS), indwara idasanzwe
ifata imitsi n’imikorere y’umubiri.
Iyo
ndwara yanagize ingaruka ku bushobozi bwe bwo kuririmba no gukomeza ibikorwa
bya muzika nk’uko yari asanzwe abikora.
Mu
2024, ubuzima bwe n’urugamba yarwanaga n’iyi ndwara byagaragajwe muri filime
mbarankuru ‘I Am: Celine Dion’, yakozwe na Irene Taylor. Icyo gihe, amashusho
amugaragaza ahanganye n’ingaruka z’indwara ye yatumye benshi bibaza niba hari
igihe azongera gukora ibitaramo bikomeye.
Mu
ijambo rye imbere y’abafana i Paris, Dion yavuze ko amaze igihe yiga kubana
n’indwara ye, kugeza ubwo yahisemo kuyigira imwe mu mpamvu zituma akomeza
kubaho.
Ati:
“Kubana na yo umunsi ku wundi byatumye nyiyumvamo. Nahisemo ko ari yo mpamvu
yanjye yo kubaho.”
Yasobanuye
kandi ko abantu benshi baba bafite ibibazo bitandukanye, nubwo umuntu utari
hafi yabo atabimenya.
Ati:
“Nimurebe aho turi, abantu bari iruhande rwacu ntituzi ibyo barimo kunyuramo.
Hari abari mu bihe bikomeye, bafite agahinda n’intimba, ariko hari n’abuzuye
imbaraga n’ibyishimo.”
Yasabye
abafana gukoresha umuziki nk’uburyo bwo gusangira ibyishimo no guhumurizanya.
Ati:
“Reka dufate izo mbaraga tuzisangire. Ni cyo umuziki ugamije. Uyu mugoroba
turaririmba, tukabyina kandi tukizihiza.”
Ku
musozo w’igitaramo, Dion yasubiye ku marangamutima, avuga ko hari inzozi yari amaze
igihe ategereje gusohoza. Ati: “Murakoze cyane. Nsohoje inzozi.”
Kuva
Dion yagera i Paris, izina rye ryari rimaze iminsi riri ku isonga mu biganiro
by’abakunzi ba muzika n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa.
Abafana
baturutse mu bice bitandukanye by’Isi bari bamaze iminsi bateraniye hafi ya
hoteli Royal Monceau, aho bari bategereje kumubona. Bamwe bamuririmbiraga
indirimbo, abandi bakagerageza kugirana na we ibiganiro igihe yabaga agaragaye.
Amashusho
ye ahura n’abafana, akabirimbira nta bikoresho by’umuziki akoresheje ndetse
akanabyinana na bamwe, yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Ndetse
na sitasiyo ya Metro iri hafi y’ahazabera ibitaramo bye yahawe izina rya
Celine, inashyirwaho amagambo ajyanye n’indirimbo ze zakunzwe.
Kugaruka
kwa Dion i Paris ntibyashimishije abafana gusa, ahubwo byanazamuye icyizere
cy’abareba ku ruhande rw’ubukungu.
Ikinyamakuru
cyo mu Bufaransa Libération cyamushyize ku gifubiko cyacyo, kibaza niba ibitaramo
bye bishobora gufasha u Bufaransa mu gihe igihugu kizaba gitegura ingengo
y’imari ya 2027.
Radio
Europe 1 yatangaje ko ibitaramo bya Dion i Paris bishobora gutanga umusaruro ugera
kuri miliyari imwe y’amayero, amafaranga bavuga ko yaba aruta inshuro enye umusaruro
watanzwe n’ibitaramo bya Beyoncé i Paris muri Kamena 2025.
Biteganyijwe
ko abarenga 33,000 bazajya bitabira buri gitaramo muri Plenitude Arena.
Muri
ibi bitaramo 16, igice kinini cy’indirimbo azaririmba giteganyijwe kuba kigizwe
n’izirimo mu rurimi rw’Igifaransa, cyane cyane izanditswe cyangwa zahimbwe
n’umwanditsi w’indirimbo w’Umufaransa Jean-Jacques Goldman.
Mu
ndirimbo zitezwe harimo ‘Pour que tu m’aimes encore’ na ‘J’irai où tu iras’.
Dion
kandi yari yarabwiye abafana bari hafi ya hoteli ye ko igitaramo cya mbere
gishobora kumara amasaha arenga abiri, anabasaba kuzambara inkweto nziza kandi
zoroshye, kuko bari bumare igihe kinini bahagaze cyangwa babyina.
Muri
iyi minsi kandi i Paris hakomeje kuvugwa ibihuha by’uko hashobora kubaho
gutungurana, aho Beyoncé ashobora kuzafatanya na Céline Dion kuri imwe mu
ndirimbo.
Beyoncé
na Jay-Z bari i Paris, ndetse Jay-Z yari amaze kuhakorera igitaramo, bituma
abafana batangira kwibaza niba aba bahanzi bombi bazahurira ku rubyiniro.
Kugeza
ubu ariko, nta tangazo ryemeza ko Beyoncé azagaragara muri ibi bitaramo.
Nubwo
ibi bitaramo ari byo bigaragaza neza kugaruka kwa Dion mu bikorwa bya muzika,
ntabwo ari ubwa mbere agaragara ku rubyiniro nyuma y’uko yibasiwe n’indwara.
Mu
muhango wo gutangiza Imikino Olempike ya Paris 2024, Céline Dion yagarutse
imbere y’imbaga aririmba ‘Hymne à l’Amour’ ya Édith Piaf, ahitwa ku Munara wa
Eiffel.
Iyo
ndirimbo ye yakiriwe n’amarangamutima akomeye, iba imwe mu bihe byibukwa cyane
mu muhango wo gutangiza iyo mikino.
Urugendo
rwa Dion i Paris ntirwatangiye uyu mwaka. Ibi bitaramo byari biteganyijwe kuba
mu 2020 muri Paris La Défense Arena, mu rwego rw’urugendo rwe rwa Courage World
Tour.
Byaje
gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, nyuma birongera bisubikwa kubera
ibibazo by’ubuzima bwe.
Nyuma
y’imyaka myinshi y’ibigeragezo, Dion yongeye guhagarara ku rubyiniro i Paris,
imbere y’abafana bamaze igihe bamwifuza.
Kuri we, ntabwo ari igitaramo gusa. Ni igihamya cy’uko nubwo ubuzima bwamushyize mu bihe bikomeye, inzozi zo kongera kuririmba imbere y’abafana zitigeze zipfa.

Céline
Dion yasutse amarira i Paris, ubwo yatangizaga ibitaramo 16 ateganya gukorera
muri Plenitude Arena. Yavuze ko yari yariyemeje kutarira, ariko kubona abafana
be nyuma y’imyaka myinshi bituma amarangamutima amurenga
Nyuma y’imyaka myinshi ahanganye n’indwara, Céline Dion yongeye kuririmba imbere y’ibihumbi by’abafana i Paris. Yavuze ko kubana n’indwara ye umunsi ku wundi byatumye ayakira, ndetse ahitamo ko iba imwe mu mpamvu zituma akomeza kubaho

Céline Dion yagarutse ku rubyiniro i Paris, ahahoze hateganyijwe ibitaramo bye kuva mu 2020. Ibyo bitaramo byasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19, nyuma bisubikwa nanone kubera ibibazo by’ubuzima bwe

Kugaruka kwa Céline Dion i Paris byahinduye uyu Mujyi, aho abafana baturutse hirya no hino ku Isi bamaze iminsi bamutegereje hafi ya hoteli yari acumbitsemo

Ibitaramo bya Céline Dion bishobora kwinjiriza u Bufaransa akayabo, kuko biteganyijwe ko bishobora gutanga umusaruro w’ubukungu ugera kuri miliyari imwe y’amayero

Uyu
muhanzikazi ateganya gukora ibitaramo 16, aho igice kinini cy’indirimbo
azaririmba kizaba mu Gifaransa
