Céline Dion yaguye ku rubyiniro i Paris akomeza kuririmba

Imyidagaduro - 09/10/2026 11:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Céline Dion yaguye ku rubyiniro i Paris akomeza kuririmba

Umuhanzikazi w’Umunyakanada, Céline Dion, yaguye ku rubyiniro ubwo yaririmbaga mu gitaramo yakoreye i Paris mu Bufaransa, ariko yahise ahaguruka akomeza kuririmba, anereka abafana ikimenyetso cy’igikumwe agaragaza ko ameze neza.

Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2026, ubwo uyu muhanzikazi w’imyaka 58 yari ari kuririmbira muri Plenitude Arena, i Nanterre, mu nkengero z’Umujyi wa Paris.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko Céline Dion yanyereye ubwo yaririmbaga indirimbo ye yo mu 1998 yitwa Dans un autre monde. Byagaragaye ko ipantalo yari yambaye yafatiwe ku gatsinsino k’inkweto ze, bituma agwa hasi ku rubyiniro.

Nubwo yaguye, uyu muhanzikazi yahise ahaguruka akomeza kuririmba nk’ibisanzwe. Nta makuru yatangajwe agaragaza ko yagize imvune ikomeye bitewe n’uku kugwa.

Nyuma yaho, yagarutse ku rubyiniro yambaye ikanzu y’umukara, aririmba indirimbo ye yo mu 1995 yitwa Pour que tu m’aimes encore. Muri iki gitaramo, yabwiye abafana ko yibagiwe amagambo y’iyi ndirimbo, bituma batangira kuyiririmbana na we.

Céline Dion yashimishijwe n’uburyo abafana bamufashije, abasaba imbabazi anabashimira. Yagize ati: “Imana ishimwe ko muri hano. Byakoze ku mutima wanjye cyane.”

Uyu muhanzikazi ari gukora ibitaramo by’igihe gito i Paris, bigamije kugaruka ku rubyiniro nyuma y’imyaka myinshi ahanganye n’uburwayi. Mu Kuboza 2022, nibwo yatangaje ko yasanzwemo indwara ya Stiff-Person Syndrome, indwara idasanzwe ifata imikorere y’imyakura, igatera imikaya gukomera no kugira ibindi bibazo by’imigendere y’umubiri.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru PEOPLE mu 2024, Céline Dion yavuze ko byamugoye kwemera ko ubuzima bwe bwari bwahindutse bitewe n’uburwayi. Yagize ati: “Sinifuzaga guhagarika kuririmba. Nashakaga kuguma ku rubyiniro. Nashakaga kugira ubutwari aho kugira ubushishozi. Ibyo byari amakosa.”

Kuva atangaje uburwayi bwe, uyu muhanzikazi yari amaze igihe agaragara mu bitaramo bike. Muri Nyakanga 2024, yaririmbye indirimbo Hymne à l’amour ya Édith Piaf mu muhango wo gutangiza Imikino Olempike yabereye i Paris. Mu Gushyingo uwo mwaka, yongeye kuririmba indirimbo ebyiri mu gitaramo cy’imideli cya The 1001 Seasons of Elie Saabcyabereye i Riyadh muri Arabie Saoudite.

Igitaramo cya mbere muri uru ruhererekane rw’ibitaramo bya Paris cyabaye ku wa 12 Nzeri 2026, kikaba cyari igitaramo cye cya mbere kirambye kuva ku wa 8 Werurwe 2020.

Mu gutangiza icyo gitaramo, Céline Dion yananiwe kwifata ararira ubwo yaririmbaga On ne change pas, indirimbo yasohotse mu 1998. Nyuma yaho, yabwiye abafana ko yari yarabasezeranyije ko azagaruka ku rubyiniro, ashimangira ko yabikoze abitewe n’urukundo bamugaragarije.

Yagize ati: “Nasezeranyije ko nzagaruka, ko nzongera guhagarara ku rubyiniro. Dore ndi hano, ndabaririmbira kandi nanjye ndirimba! Murakoze cyane ku bw’inkunga yanyu, kwihangana kwanyu n’urukundo mwangaragarije.”

Ku wa 18 Nzeri 2026, nyuma y’igitaramo cye cya gatatu, Céline Dion yongeye gukundisha abafana uburyo yabyinnye kandi akaririmba atambaye inkweto, ahagaze ku gice cyo hejuru cy’imodoka yari ikikijwe n’abafana hanze ya hoteli yari acumbitsemo i Paris. Yabasuhuje akoresheje ibimenyetso by’amaboko bigaragaza umutima.

Mu kiganiro yagiranye na Harper’s Bazaar mbere y’uko atangira uru ruhererekane rw’ibitaramo, yavuze ko yashakaga kongera guhura n’abafana be no kubereka ko yabakumbuye. Yagize ati: “Hashize igihe kinini, ndashaka kubaha ikintu kigaragaza uburyo nabakumbuye.”

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe ubwo yatangazaga ko agiye gusubira ku rubyiniro, Céline Dion yashimiye abafana ku masengesho, inkunga, ineza n’urukundo bamugaragarije mu gihe yari ahanganye n’uburwayi.

Uru ruhererekane rw’ibitaramo i Paris ruri mu ntambwe zikomeye uyu muhanzikazi ari gutera mu gusubira mu muziki, aho ateganya no kongera gukorera ibitaramo muri Plenitude Arena muri Gicurasi 2027.

Céline Dion yaguye ku rubyiniro i Paris akomeza kuririmba


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...