Céline Dion yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rwa Peabo Bryson, umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya R&B na Pop.
Ibi yabigaragaje kuruyu wa 3 Kamena 2026 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yashyizeho ubutumwa bwuje amarangamutima yibuka uwo yise “umuntu mwiza kandi ugira umutima utanga” .
Peabo Bryson yapfuye afite imyaka 75, nyuma yo kugira ikibazo cy’uburwayi bwa stroke, nk’uko byatangajwe n’umuryango we n’abamuhagarariye
Céline Dion yiyibukije uburyo bakoranye indirimbo ya Disney Beauty and the Beast mu 1991, avuga ko yamufashije cyane mu gihe yatangiraga kuririmba mu Cyongereza, ndetse ko ijwi rye n’impano ye bizahora byibukwa.
Mu butumwa bwe, Céline Dion yavuze ko “umutima we wababaye cyane” kubera urupfu rwe, anihanganisha umuryango we, ashimangira ko umurage w’umuziki wa Bryson uzakomeza kubaho mu bihe byinshi bizaza.
Umuryango wa Peabo Bryson na wo watangaje ko nubwo bafite agahinda, bishimira urukundo rwinshi yeretswe ku isi, bavuga ko ijwi rye n’impano ye bizakomeza kwibukwa ibihe byose.

Celine Dion na Peabo Bryson baririmbanye indirimbo iri kuri album ya Beauty and the Beast mu 1991.
