Clémentine ni izina rihabwa abana b’abakobwa, rifite inkomoko ku ijambo ry’Ikilatini ‘Clemens’ bisobanura 'umunyempuhwe'.
Iri zina rirakunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko riri mu 1000 aza imbere mu yitwa abana benshi kurusha ayandi. Riri mu mazina 100 akunzwe cyane mu Bufaransa, ndetse rifite n’igikundiro mu Bwongereza na Australie.
Clémentine ni izina rihuzwa na Kiliziya Gatolika ku buryo byanatumye rimara igihe ridakoreshwa cyane mu Bwongereza nyuma y’umwaduko w’abaporotesitanti muri iki gihugu.
Bimwe mu biranga ba Clémentine
Ba Clémentine ni abakobwa bakunda ubuzima bwiza kandi ntibarangwa n’ubwoba cyangwa kugira ubuzima bwabo ubwiru cyane. Bakunda kuguma uko bari, bagira ikinyabupfura, ni abanyamurava, baratuje kandi bagira kwihangana muri bo.
Ni abanyabwenge cyane, bagira imibare ku buryo bikunze no kubafasha kwesa imihigo y’ibintu bikomeye mu buzima bwabo.
Mu bwana bwabo usanga bakunda kuba bari bafi y’imiryango yabo bakanigumira iwabo gusa. Ikindi ni uko iyo bakiri bato ubwenge bagaragaza usanga ntaho buhuriye n’imyaka yabo kuko baba bakora ibintu nk’iby’abantu bakuru.
Ba Clémentine ariko rimwe na rimwe bajya bagorana mu myitwarire yabo. Uzasanga hari gihe babaye abiyemezi ndetse ntibagire no kwihangana. Abakobwa bitwa iri zina baritonda cyane, bagira umutima wo gufasha, ni abizerwa kandi bavamo abagore beza.
Src:www.nameberry.com