Iyi
ndirimbo yashyizwe hanze mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 6 Kamena 2025, ikaba
ari imwe mu mishinga Platini amaze igihe kinini ategura, dore ko yayisoje mu
mpera za 2024 ubwo yiteguraga kuririmba mu gitaramo Davis D yakoreye mu rwego
rwo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.
2009
ni indirimbo ifite isura yihariye, aho Platini asubiza amaso inyuma akavuga ku
rugendo rwe mu muziki, gucika intege kwa bamwe mu bamubaye hafi n’uko yagiye
ahagarikwa na byinshi mu buzima.
Muri
iyi ndirimbo yumvikana avuga ku gutandukana kwe na mugenzi we TMC babanaga mu
itsinda rya Dream Boys, no ku bandi bantu bamuhaye icyizere barimo Ishimwe
Clement, Lick Lick n’abandi.
Mu
gusoza iyi ndirimbo, Platini agaragaza amashusho yahujwe mu buryo
bw’ikoranabuhanga y’abantu bamaze igihe bavugwamo umwuka mubi, abashyira hamwe
nk’ubutumwa bwo gushishikariza abantu kwiyunga no kurenga amateka atari meza.
Muri
ayo mashusho harimo Bruce Melodie na The Ben bahoberana, Riderman na Neg G The
General basuhuzanya, ndetse na Safi Madiba agaragara ahoberanye na Butera
Knowless, umwe mu bo bakundanye igihe kirekire.
Ni
aya mashusho agaragaza Safi na Knowless yateye impaka ku mbuga nkoranyambaga,
aho Ishimwe Clement, umugabo wa Butera Knowless, unamubera umujyanama mu
muziki, yagaragaje ko atabyishimiye. Abinyujije kuri konti ye ya Instagram,
yanditse ubutumwa bugufi agira ati: “Warenze umurongo nshuti.”
Clement
ashobora kuba atarishimiye ko umugore we agaragazwa mu mashusho agarura ku
mugaragaro amateka y’urukundo rwe rwa kera, mu gihe we na Knowless bamaze
imyaka umunani bubatse urugo.
Ibi kandi bije mu gihe na Safi Madiba aherutse kugaragaza ko yamaze kubona umukunzi mushya, ibintu benshi bafashe nk’aho ayo mashusho atari akenewe.
Ishimwe
Clement yabwiye Platini P ko yarenze umurongo nyuma yo kugaragaza Safi Madiba
ahoberana na Butera Knowless
Platini
P yasohoye iyi ndirimbo mu rwego rwo gushimangira ibyiza n’ibibi byaranze
urugendo rwe rw’umuziki
Mu
mashusho y’iyi ndirimbo ku musozo wayo, hagaragaramo Knowless ahoberana na Safi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘2009’ YA PLATINI P