Clement yacyebuye Platini wagaragaje Knowless na Safi mu ndirimbo ye - VIDEO

Imyidagaduro - 07/06/2025 10:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Clement yacyebuye Platini wagaragaje Knowless na Safi mu ndirimbo ye - VIDEO

Umujyanama w’umuhanzikazi Butera Knowless, Ishimwe Karake Clement, yanenze Platini Nemeye [Platini P] ku mashusho y’indirimbo ye nshya yise “2009”, agaragaramo abahoze mu rukundo: Safi Madiba na Knowless, byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi ndirimbo yashyizwe hanze mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 6 Kamena 2025, ikaba ari imwe mu mishinga Platini amaze igihe kinini ategura, dore ko yayisoje mu mpera za 2024 ubwo yiteguraga kuririmba mu gitaramo Davis D yakoreye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

2009 ni indirimbo ifite isura yihariye, aho Platini asubiza amaso inyuma akavuga ku rugendo rwe mu muziki, gucika intege kwa bamwe mu bamubaye hafi n’uko yagiye ahagarikwa na byinshi mu buzima.

Muri iyi ndirimbo yumvikana avuga ku gutandukana kwe na mugenzi we TMC babanaga mu itsinda rya Dream Boys, no ku bandi bantu bamuhaye icyizere barimo Ishimwe Clement, Lick Lick n’abandi.

Mu gusoza iyi ndirimbo, Platini agaragaza amashusho yahujwe mu buryo bw’ikoranabuhanga y’abantu bamaze igihe bavugwamo umwuka mubi, abashyira hamwe nk’ubutumwa bwo gushishikariza abantu kwiyunga no kurenga amateka atari meza.

Muri ayo mashusho harimo Bruce Melodie na The Ben bahoberana, Riderman na Neg G The General basuhuzanya, ndetse na Safi Madiba agaragara ahoberanye na Butera Knowless, umwe mu bo bakundanye igihe kirekire.

Ni aya mashusho agaragaza Safi na Knowless yateye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho Ishimwe Clement, umugabo wa Butera Knowless, unamubera umujyanama mu muziki, yagaragaje ko atabyishimiye. Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, yanditse ubutumwa bugufi agira ati: “Warenze umurongo nshuti.”

Clement ashobora kuba atarishimiye ko umugore we agaragazwa mu mashusho agarura ku mugaragaro amateka y’urukundo rwe rwa kera, mu gihe we na Knowless bamaze imyaka umunani bubatse urugo.

Ibi kandi bije mu gihe na Safi Madiba aherutse kugaragaza ko yamaze kubona umukunzi mushya, ibintu benshi bafashe nk’aho ayo mashusho atari akenewe.


Ishimwe Clement yabwiye Platini P ko yarenze umurongo nyuma yo kugaragaza Safi Madiba ahoberana na Butera Knowless 

Platini P yasohoye iyi ndirimbo mu rwego rwo gushimangira ibyiza n’ibibi byaranze urugendo rwe rw’umuziki

 

Mu mashusho y’iyi ndirimbo ku musozo wayo, hagaragaramo Knowless ahoberana na Safi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘2009’ YA PLATINI P



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...