Claver Nyirindekwe yanditse iki gitabo mu ijwi ry’umugore we Umurezi Damour witabye Imana ku wa 30/04/2025. Gisangiza abasomyi ubuzima nyakwigendera yanyuzemo, amarangamutima ye, intambara y’uburwayi yahanganye na yo, ndetse n’ubutumwa bwuje ihumure yasigiye umugabo we, abana, umuryango, abo bakoranye n’abagize umuryango nyarwanda muri rusange.
Mu gice cy’itangiriro y'iki gitabo gifite amapaji 48, uyu mubyeyi avuga nk’uri mu ijwi ritari iry'umubiri, ahubwo ry’umutima ati: “Nagiye ntagiye, sinigeze mvuga nti ‘nimumpe akanya gato’, sinigeze mbona uko mbasezeraho. Ariko nubwo napfuye nkiri muto, urukundo rwanjye ntirwapfuye.”
Mu nkuru ziri mu gitabo, hagaragaramo uburyo yakoraga mu nkambi ya Kigeme, aho yafatiwe n’uburwayi ubwo yahaga impunzi inkweto n’urukundo, kugeza ku rugendo rw’uburwayi rwarangiye atabarutse. Ariko mu bihe byose, ashimangira ko urukundo rudacika intege kandi rutarangizwa n’urupfu.
Igice cya 16 cy'iki gitabo kigaragaramo ubutumwa bukomeye buvuga ko ubuzima ari ingirakamaro igihe bukoreshejwe mu rukundo nk'uko byaranze nyakwigendera. Hari ahagira hati: "Mukore nk'abaharanira ko buri muturage wese agira agaciro,....Nimube ba bantu bagira impinduka nziza aho bari, nk'uko twabiharaniye turi kumwe".
"Ku rubyiruko, ni mwe twiringiye. Mwumve ko urukundo rudakwiye gutegereza kuba rwinshi ngo rutangire gutangwa. Ntihazagire ubabeshya ko mukwiye gutegereza kugira ngo mutange, iteka hari icyo ushobora gutanga, ndetse n'iyo cyaba ari gito cyane gishobora gukiza ubuzima bw'undi".
Nyirindekwe yabwiye InyaRwanda ko iki gitabo "SINAGUTAYE" yacyanditse kugira ngo gisigire abana be, inshuti n’abavandimwe urwibutso rw’ukuri rw’amarangamutima ya nyakwigendera, ariko by’umwihariko kibe n’isoko y’ihumure ku bantu bose bahuye n’agahinda k’urupfu cyangwa ibigeragezo bikomeye mu buzima.
Yagize ati: “Nshaka ko abazasoma iki gitabo bazamenya ko ubuzima ari impano, ko urukundo rudapfa kandi ko mu bihe byose tugomba guharanira imbabazi, ubumuntu n’urukundo.”
Kumurika iki gitabo byahuriranye n’umunsi wo gusoza imihango yo kwibuka no guha icyubahiro nyakwigendera, bigaragaza ko “SINAGUTAYE” atari amagambo gusa, ahubwo ari igihamya cy’urukundo rudapfa.
Umurezi Damour, witabye Imana akiri muto, yize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko, akaba yarahakuye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza. Imwe mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Umwanditsi w’Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, aho yavuye ajya gukorera mu muryango witwa Prison Fellowship Rwanda (PFR) nk’umunyamategeko w’inkambi.
Claver Nyirindekwe, wanditse iki gitabo, yabaye umunyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda. Kuri ubu ni umukozi ushinzwe iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere [RGB], akaba n’Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo.
Claver Nyirindekwe yanditse igitabo "SINAGUTAYE" mu ijwi ry’umugore we Umurezi Damour witabye Imana mu ntangiriro za 2025
Claver Nyirindekwe yashyize hanze igitabo gikubiyemo inkuru ikora ku mutima y’urukundo, ubuzima n’urupfu yise “SINAGUTAYE”
"Ubuzima ni impano, urukundo ntirupfa kandi mu bihe byose tugomba guharanira imbabazi, ubumuntu n’urukundo” - Claver Nyirindekwe ku mpamvu yanditse igitabo "SINAGUTAYE" kivuga ku buzima bw'umugore we witabye Imana bitunguranye
Claver Nyirindekwe yashyize hanze igitabo "SINAGUTAYE" yanditse ku buzima bw'umugore we witabye Imana
Imwe mu nkuru iri muri iki gitabo igaruka ku "Rugendo Rutunguranye mu Mavuriro"
Claver Nyirindekwe mu gahinda ko kubura umugore we witabye Imana azize uburwayi butunguranye