Claude Uwiragiye wamaze imyaka 5 arembeye muri CHUK yahimbiye Imana umuvugo udasanzwe-VIDEO

Iyobokamana - 12/10/2022 8:55 PM
Share:
Claude Uwiragiye wamaze imyaka 5 arembeye muri CHUK yahimbiye Imana umuvugo udasanzwe-VIDEO

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Claude Uwiragiye utuye mu Bwongereza, yakoze mu nganzo avuga uburyo Imana itandukanye n'uko abantu bamwe bayifata aho hariho n'abayifata nk'iciriritse. Nk'umuntu wamaze imyaka 5 arembeye muri CHUK, Imana ikaza kumukiza, yavuze uko afata Imana.

Claude Uwiragiye uri hafi kuzuza imyaka 27 y'amavuko kuko yabonye izuba kuwa 15/10/1995, yabwiye inyaRwanda.com ko umuvugo ashyize hanze ari wo wa mbere, ariko ntabwo ari wo wa nyuma. Ni umuvugo w'iminota 24 n'amasegonda 33, ugaruka ku kuntu afata Imana.

Aragira ati "Ntekereje ibyo Imana ikorera abantu, nasanze abantu bafata Imana uko itari, bayifata nk'iciriritse kandi Imana ari ngari cyane dore ko nta rugero rw'Imana ruzabaho nta n'uruzigera rubaho ku is. Kuko Imana irenze ingero zose ndetse n'amazina twatanga".

Yavuze ko Imana irenze uko abantu bayitekereza. Ati "Urugero Imana irenze no kwitwa izina (Imana). Urumva ko Imana irenze uko twe tubitekereza, ahubwo nuko intekerezo zacu zigarukira hagufi, niyo mpamvu dutanga ingero zingana n'uko aho ubwenge bwacu bugarukira".

Yagaragaje ko nyuma yo kubona ukuboko kw'Imana, yamenye Imana iyo ariyo. Ati "Maze kubona ko Imana yankijije, nabuze uko nyita mpimba umuvugo muto mba ndananiwe kubera ko nta mbaraga zo kuvuga Imana mfite kuko ntayirangiza. Mba ndacumbitse, gusa ndateganya gukomeza! Nubwo ari umuvugo wa mbere ndateganya gukora myinshi nkayisangiza abantu".


Yashyize hanze umuvugo udasanzwe yahimbiye Imana

Claude yakomoje ku gaseke gapfundikiye yitegura gupfundura, ati "Ariko abakunzi b'Imana ndetse n'injyana ya Country muri Gospel, nabo bashonje bahishiwe kuko hari indirimbo nshya iri hafi kandi bazayikunda. Ikindi mbwira abanyarwanda, ndateganya kugaruka i Kigali gusura ababyeyi n'inshuti, sindamenya amatariki neza ariko byaba buriya mu kwa cumi n'abiri".

Yungamo ati "Abafana b'Imana rero kuko ntimuri abafana banjye mwihangane njyewe nta bushobozi ngira bwo kwita umuntu umufana wanjye kuko uwo muntu ntakunda njye ahubwo akunda Imana indimo. Ubwo urumva akunda Imana ntakunda njye!. Nuko rero nzanezezwa no kubabona pe mutwereka urukundo".

Claude Uwiragiye, akiri mu Rwanda yari atuye muri Kicukiro-Gahanga, akaba yarasengeraga kuri E.P.R Paruwasi ya Remera muri Kicukiro-Sonatube. Mu buzima busanzwe ni umunyamakuru ndetse akaba yaranabaye umwarimu wigishaga indimi. Yakoze kuri Goodrich Tv ndetse na Radio ya Gikristo yitwa Sana Radio, akaba yari 'Tv & Radio Presenter'.

Iyo yibwira umuntu utamuzi, Claude avuga ko aru umusore ushima Imana, agakunda Imana ndetse n'abantu bayo kandi agasabana, agaca bugufi. Avuga ko atajya akomeza ibintu kandi agakunda gusenga. Afite inkuru idasanzwe y'ubuzima busharira yanyuzemo, aho yamaze imyaka itanu arwaye indwara ikomeye ku kuguru yatumye abagwa inshuro eshanu zose, Imana iza kumwiyereka.

Avuga ko buri mwaka yabaga ari mu bitaro bya CHUK muri Surgery, bakamuryamisha ku gitanda kimwe cya Nimero 31". Buri uko yajyaga kwa muganga yasangaga umurwayi wabaga urwariye kuri icyo gitanda bamusezereye uwo munsi byabaga ari ibitangaza. Ati "Sinumvaga ukuntu icyo gitanda buri mwaka cyabaga kintegereje". 

Mu rugendo rwe rw'umuziki, amaze guhimba indirimbo nyinshi ndetse akaba ari we uziyandikira ariko izasohotse ni ebyiri. Ahimba indirimbo agamije guhumuriza abantu ababwira ko nta hantu Imana itakuvana, nta n'aho itakugeza. Ati "Mbwira abantu bihebye ko Imana yankijeje akaguru nari maranye imyaka itanu ko itabura kubakiza cyangwa kubarwanirira".

Umugisha w'Imana wakomeje kumuha iruhande, kuko yaje kubona umujyanama (Manager) mu muziki akora usingiza Imana. 'Manager' we yitwa Nyandwi akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umufasha we. Claude asabira umugisha mwinshi uyu mujyanama we, ati "Imana ihe umugisha Manager wanjye n'umufasha we, kandi babyumve ko mbakunda cyane".


Yamaze imyaka 5 arwaye indwara ikomeye


Uwiragiye yateguje indirimbo nshya

UMVA HANO UNAREBE UMUVUGO WA MBERE WA CLAUDE UWIRAGIYE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...