Claude Hit na Mugenzi Faustin bakoze amateka muri Ruhago y'u Rwanda

Imikino - 23/03/2026 10:25 AM
Share:
Claude Hit na Mugenzi Faustin bakoze amateka muri Ruhago y'u Rwanda

Abanyamakuru ba siporo, Mugenzi Faustin uzwi nka 'Faustinho' na Hitimana Claude 'Hit' bakoze amateka yo kuba Abanyarwanda ba mbere babaye "aba-MCs" mu mikino ya 1/4 cya CAF Champions League.

Mu mukino ukomeye wabaye ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026, ikipe ya Al Hilal Omdurman yo muri Sudan yasezerewemo na RS Berkane yo muri Morocco nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 muri ¼ cya CAF Champions League dore ko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

Muri uwo mukino, handitswe amateka y'uko wayobowe bwa mbere n'Abanyarwanda barimo Mugenzi Faustin na Hitimana Claude mu gice cy'aba MC cyangwa abazwi nka 'Match announcers'.

Hitimana Claude na Mugenzi Faustin bakoze amateka ashobora kutazakurwaho mu gihe cya vuba dore ko bigoye ku makipe ahagarariye u Rwanda ko yazagera vuba muri ¼ cya CAF Champions League nk'uko Al Hilal yo muri Sudan yabikoze cyangwa hakagira abandi banyarwanda babikora mu mikino y'amakipe yo hanze.

Aganira na InyaRwanda, Mugenzi Faustin wavukiye i Huye mu Irango mu gace bita ku Kanyamanza, yagaragaje ibyishimo n'amarangamutima ndetse yongeraho ko yari yarahize kuzanyeganyeza Stade Amahoro yuzuye abafana benshi.

Yagize ati: "Ndishimye bikomeye nk'umwana wavukiye mu cyaro. Iyi stade bayubaka, nashyize ku mbuga nkoranyambaga zanjye, ndavuga ngo Mana uzamfashe iyi stade nzayinyeganyeze none birabaye. Ndashimira Ngabo Roben na Namenye Patrick banzanye muri uyu mwuga."

Claude Hitimana usanzwe uri Umuyobozi Mukuru wa Radio10 akaba n'umunyamakuru wayo, yashimiye ababagiriye icyizere ndetse yongeraho ko atari ibintu byoroshye kuyobora iyi mikino kuko iba iri ku rundi rwego ndetse n'amategeko akarishye.

Yagize ati: "Hari ubundi bumenyi nungutse, bitandukanye cyane n'indi mikino yo mu Gihugu, muri ¼ cya CAF Champions League tubanza kuganira n'Umuyobozi mukuru w'umukino (General coordinator), mbere y'amasaha atatu, mugasubiramo ibyo mugiye gukora ndetse akabaha n'amategeko mashya mugenderaho. Ndashimira abatugiriye icyizere kandi ubumenyi tubonye tuzabusangiza abandi."

Mu busanzwe aba MCs ndetse n'abazwi nka 'Match announcers' baba bafite inshingano zirimo; Kumenyesha no gusobanurira abitabiriye umukino amakipe agiye gukina n'icyo ahanganiye, kuvuga abakinnyi babanjemo mu kibuga ndetse n'abaza gusimbura hagati mu mukino, kuvuga igitego n'ugitsinze;

Kubwira abantu aho umukino ugeze n'iminota yinyongera yongeweho, kuvuga umukinnyi usimbuye n'uvuye mu kibuga, gususurutsa abitabiriye umukino no kuvuga umusaruro w'ibyavuye mu mukino kandi mu ndimi zitandukanye (Aha biterwa n'aho amakipe akomoka ndetse n'imiterere y'irushanwa).

Nubwo aba bakoze amateka muri CAF Champions League, Umunyamakuru Sammy Imanishimwe aracyafite agahigo ko kuba ari we mu MC w'umunyarwanda wabikoze muri ¼ cya CAF Confederations Cup, aho byari muri 16 Nzeri 2018 ubwo Rayon Sports yanganyaga na Enyimba FC yo muri Nigeria 0-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uku ni ko Mugenzi Faustin yasusurutsaga abitabiriye umukino muri Stade Amahoro

Hitimana Jean Claude ni umwe mu bafite ijwi ryiza ndetse riryohera abitabiriye umukino iyo ari gusoma amazina y'abakinnyi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...