Gutandukana
kw’abashakanye, kenshi bishingira ku kuba hari ibyo badahuza, ingeso umwe yanze
gucikaho, gucana inyuma, kumenya ko hari ibyo mugenzi we yamuhishe kandi akaba
adashobora kubyihanganira, ubuzima butandukanye n’ubwo umwe yari yiteze n’ibindi.
Ijwi
rya benshi mu batandukanye ryumvikana rivuga ko atari agishoboye kubana na
mugenzi we. Kandi ko aho kugira ngo batandukanywe n’uko umwe yishe undi,
yahisemo guca inzira ze atangira ubuzima bwa wenyine. Ibi bigira ingaruka ku
bana.
Mu
2020, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), cyasohoye raporo y’ubushakashatsi
cyakoze mu 2019 bugaragaza ko imiryango 8, 941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko
gutandukana burundu, buri umwe atangira ubuzima bwe.
Raporo
y’iki kigo kandi inagaragaza ko mu 2017, imiryango 69 yemerewe n’amategeko
gutandukana naho mu 2018 imiryango yemerewe gutandukana ni 1, 311.
Hari
abavuga ko gatanya ziyongera kubera ko nta ngufu zishyirwa mu gutegura
abitegura gushyingirwa ndetse no kuba nta buryo buzwi buriho/bwifashishwa mu
gukomeza gukurikirana no kugira inama abashyingiwe.
Mu
2020, umuhanzikazi Clarisse Karasira yasomye ya Raporo ya NISR igaragaza ko mu mwaka
umwe gusa gatanya inkiko zatanze zikubye inshuro umunani.
Bituma atekereza ku buryo abantu bakundana batarashakana kimwe n’abashakanye, nabo bagirana ibibazo byinshi ugasanga hari ubwo bashwanye kandi wenda hari uburyo byari gushoboka ko urukundo rushibuka.
Atekereza
n’uburyo urukundo rwa babiri rutangira rushyushye bimeze neza nyuma bikagenda
bigabanyuka kuri benshi, bimuha igitekerezo cyo gutanga umusanzu we mu
kubanisha neza abashakanye, yifashisha inganzo ye akora indirimbo yise ‘Ni mukongeze’.
Mu
kiganiro na INYARWANDA, Clarisse Karasira yavuze ko yakoze iyi ndirimbo kugira
ngo yibutse abashakanye ko uko byagenda kose biba bigishoboka guhembera urukundo.
Ati
“Iyi ndirimbo nshya ‘Nimukongeze’ nayihimbye nshaka guha ubutumwa abantu
bakundana ariko bageze aho babona ibyabo byananiranye, bigana ku iherezo. Yaba
abatarashakana (aba fiancée, cyangwa abashakanye)
“Numva
ari indirimbo yadufasha kujya twibuka ko uko byamera kose haba hakiri amahirwe
yo kubyutsa no gukongeza igicaniro cy'umubano."
Uyu
muhanzikazi yavuze ko kuganira hagati y’abashakanye, guca bugufi, kwisuzuma
kuri buri umwe, gutega amatwi mugenzi we, ari umuti ukomeye mu gucubwa
uburakari bwa buri umwe, amahoro akongera agasagamba mu rugo.
Clarisse
Karasira yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo yise "Rwambyaye", "Tabara" n’izindi.
Mu
buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo ‘Nimukongeze’ yakozwe na Clement the
Guitarist n’aho amashusho (Video) yakozwe na Bless World Music. Iyi ndirimbo
yashowemo imari na Ifashabayo Sylvain Dejoie, umugabo wa Clarisse Karasira.
Clarisse
yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo nyuma yo gusoma Raporo
igaragaza ko mu mwaka umwe gatanya inkiko zatanze zikubye inshuro umunani
Uyu
muhanzikazi avuga ko abashakanye bakwiye guharanira guhembera urukundo, kurusha
gushyira imbere gutandukana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIMUKONGEZE’ YA CLARISSE KARASIRA