Uyu muhanzikazi uri kubarizwa muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje aya makuru kuri uyu wa Gatanu tariki 27
Kamena 2025, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yashyizeho amafoto
n’amashusho amugaragaza atwite, ari kumwe n’umugabo we Ifashabayo Sylvain
Dejoie n’umwana wabo w’imfura.
Karasira yanditse ubutumwa bujyanye n’iyo
foto, agira ati: “Umuryango wacu uri kwaguka, turitegura kwakira undi mwana mu
gihe cya vuba.”
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda,
Clarisse Karasira yavuze ko ari ibyishimo by’ikirenga kuri we n’umuryango we
kuba bagiye kwakira undi mwana. Yagize ati: “Ni ibyishimo bikomeye kuri twe
nk’umuryango. Bidatinze impundu zizongera kumvikana mu muryango wacu.”
Clarisse Karasira yibarutse imfura ye ku
wa 13 Kamena 2022, ku bitaro bya Northern Light Mercy Hospital biherereye mu
mujyi wa Portland, muri Leta ya Maine, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mwana amaze kuzuza imyaka itatu n’iminsi 11, akaba agiye kwakira murumuna
we.
Karasira na Ifashabayo bashakanye mu 2021,
nyuma y’urukundo rwari rumaze igihe gito rusakaye mu itangazamakuru. Babana mu
mahoro muri Amerika aho Clarisse akomeje ubuhanzi bwe bujyanye n’umuco
n’indangagaciro nyarwanda.
Clarisse Karasira yinjiye mu muziki
nk’umuhanzi wigenga utagamije kuririmba indirimbo zisanzwe z’imyidagaduro, ahubwo
zishingiye ku muco, amateka, urukundo n’ubuzima rusanzwe bw’abantu.
Yatangiye kumenyekana cyane ahagana mu
2019, ahita yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wa gakondo mu ndirimbo nka:
Twapfaga iki, Rwanda shima, Ubuto, Rutaremara, Urukerereza (yakoranye na Mani
Martin), Mwana w’umuntu n’izindi.
Umuziki we wagiye urushaho kumuhesha
icyubahiro no gukundwa n’abanyarwanda baba imbere mu gihugu no hanze. Ni umwe
mu bahanzi bake bashoboye guhuza umwimerere w’umuco n’ubutumwa bubohora
imitima.
Yagiye atumirwa kenshi mu birori
by’abanyarwanda baba hanze byiganjemo ubukwe n’iminsi mikuru, aho yataramira mu
buryo bwihariye abakuze n’abato.
Clarisse Karasira ni umwe mu bahanzi
bagaragaza ubusobanuro bwimbitse mu bihangano, agahuriza ku bintu bitatu
by’ingenzi: Ubupfura n’umuco, Ubuzima bw’umuntu n’ihumure n’Urukundo ruhamye
n’imiryango
Yagaragaye kenshi ahamagarira urubyiruko gusigasira umuco no kurangwa n’indangagaciro zubaka igihugu, binyuze mu bihangano bye n’amagambo avuga mu bitaramo.

Clarisse Karasira yatangaje ko ari mu
myiteguro yo kwibaruka umwana we wa Kabiri (Ubuheta)
Ni ibyishimo mu muryango wa Ifashabayo na
Karasira bitegura undi mwana mu muryango wabo

Clarisse yavuze ko mu gihe cya vuba
bazakira umwana wabo wa Kabiri

Clarisse Karasira avuga ko nyuma yo kubyara azakomeza ibikorwa bye by’umuziki
