Clapton yasubije Killaman, amwibutsa ko adateze kumwita ‘Daddy’ - VIDEO

Imyidagaduro - 26/06/2026 9:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Clapton yasubije Killaman, amwibutsa ko adateze kumwita ‘Daddy’ - VIDEO

Umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel, wamamaye nka Clapton Kibonge, yavuze ko adateze kwita mugenzi we Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman, izina rya 'Daddy', ashimangira ko iryo zina arigenera Se wenyine.

Ibi bibaye nyuma y'amasaha make Killaman agiranye ikiganiro na InyaRwanda, agaragazamo agahinda yatewe n'amagambo Clapton yari aherutse kuvuga ku izina rya 'Daddy', asaba ko mugenzi we yamusaba imbabazi ku mugaragaro.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Killaman yavuze ko yatunguwe no kubona umuntu afata nk'umukuru kandi yubaha, amuvugaho amagambo yumvise amusuzuguza.

Yagize ati: "Clapton ndakubaha kandi urabizi, ariko ntibongera kukubaza ku kintu cyanjye ngo ugisubize ukinenga nk'umuntu nubahaga, nzakubahuka. Mu minsi ishize nabonye abazwa ku izina ryanjye rya 'Daddy', arivugaho nk'aho abarinyita ari uburetwa. Biratangaje kubona umuntu mukuru kuri wowe agiye ahantu akavuga ibintu nka biriya. Iki kintu cyarambabaje cyane kandi ntabwo ari byiza."

Killaman yakomeje avuga ko atazi ikibazo yaba afitanye na Clapton cyatuma amuvugaho muri ubwo buryo, yongeraho ko igihe kigeze ngo yubahwe nk'uko na we yubaha abandi.

Ati: "Agomba kunsaba imbabazi. Anyihanganire kubivuga, ariko cyereka naza imbere ya camera akavuga ko ibyo yavuze atari akomeje. Igihe kirageze ngo anyubahe, kuko nanjye mfite ibikorwa byinshi nakoze we atakoze."

Nyuma y'aya magambo, Clapton yahise ashyira hanze ubutumwa busubiza mugenzi we, yemera ko koko yavuze ayo magambo, ariko asobanura ko nta mugambi yari afite wo kumubabaza.

Yagize ati: "Muvandimwe Killaman, ibyo uvuga narabivuze rwose kandi ni ko kuri. Ntabwo njye nakwita Daddy. Yewe n'undi wese sinamwita Daddy kuko na data ni ko mwita. Uri petit frère (Murumana wanjye). Icyaba kibabaje ni uko nabuza abandi kubikwita, naho njyewe rwose nta mutima mubi dufitanye, turubahana twese. Hari igihe umuntu avuga ikintu nk'igisanzwe kikababaza undi, ibyo byo kukubabaza ntabyo nagambiriye. Ariko kuri njye uri Killaman, ubyakire gutyo."

Nyuma y'ubu butumwa, Clapton yagaragaje ko yaganiriye na Killaman bariyunga, agira ati "Nyuma y'inama y'abagabo, icyemezo cyafashwe. Twiyemeje kudapfa ubusa... Ibisigaye ni ibikorwa."

Nubwo Clapton yavuze ko atashakaga kubabaza Killaman, ntiyigeze agaragaza ko yiteguye kumusaba imbabazi nk'uko mugenzi we yari yabimusabye. Ahubwo yashimangiye ko atazigera amwita 'Daddy', kuko kuri we iryo zina rifite agaciro kihariye akaba yararihariye Se.

Iri hangana rikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye Killaman bavuga ko Clapton yari akwiye kubaha uburyo mugenzi we abandi bamwita, mu gihe abandi bavuga ko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo amazina yita abandi.

Killaman, ubusanzwe witwa Niyonshuti Yannick, ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho mu Rwanda. Yubatse izina rikomeye muri sinema inyuzwa cyane kuri YouTube, aho atagarukira ku gukina gusa, ahubwo anatunganya akanayobora imishinga ya sinema yagiye ikundwa na benshi.

Mu rugendo rwe, yegukanye ibihembo bitandukanye birimo n'icy'umukinnyi witwaye neza muri filime zo kuri internet, ibintu byamushyize mu bakinnyi bafite igikundiro kinini mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, ni umwe mu banyabigwi ba sinema nyarwanda n'urwenya. Azwi cyane muri filime zirimo Seburikoko, Umuturanyi, The Deceiver na Umushinga w'Ubukwe.

Clapton amaze imyaka irenga icumi mu ruganda rwa sinema nyarwanda, aho yigaragaje nk'umukinnyi, umunyarwenya ndetse n'umwe mu bagize uruhare mu guteza imbere ibikorwa bya sinema n'imyidagaduro muri rusange.

Kugeza ubu, amagambo y'impande zombi akomeje gukurura impaka, ndetse benshi bategereje kureba niba aba bakinnyi bazarangiza aya makimbirane biciye mu bwumvikane cyangwa niba azakomeza gufata indi ntera.


Clapton yabwiye Killaman ko adateze kumwita ‘Daddy’ kuko iryo zina arikoresha ku mubyeyi we gusa


Killaman yavuze ko yababajwe n’ibyo Clapton yatangaje, avuga ko agomba kumusaba imbabazi


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KILLAMAN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...