Ni
mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyabereye kuri Ubumwe Grande Hotel, ku mugoroba
wo kuwa Gatanu, tariki 24 Ukwakira 2025, ubwo Prosper Nkomezi yamurikaga Album
ye ya Kane yise “Warandamiye”, igikorwa cyaranzwe n’ibyishimo, umunezero
n’ubuhamya bwimbitse bw’abanyuzwe n’indirimbo ze.
Clapton,
uzwi cyane muri cinema Nyarwanda, yagaragaje uruhande rwe rutamenyekanye cyane,
urw’umugabo wagize uburwayi ariko Imana ikamukiza.
Mu
buhamya bwe bwakoze ku mitima ya benshi, yavuze ati: “Nk'uko mperutse
kubyandika, ni we muhanzi nemera ku Isi. Mfite impamvu. Nk'uko umwe muri bagenzi
banjye yabivuze, indirimbo za Prosper Nkomezi zigufasha ubabaye, uri mu
byishimo, mbese aho ugiye ziragukurikira.”
Clapton
yakomeje asobanura ko mbere y’uko ajya kubagwa, indirimbo za Nkomezi zamubereye
umusemburo w’icyizere mu gihe yari mu buribwe no mu bwoba bwo kuba atazi
ikizavamo.
Ati: "Njyewe uri aha ngaha, mbere y'uko ninjira muri Intensive Care Unit (ICU) njya
kubagwa, indirimbo ze numvaga ni zo zankomezaga, ndetse nanavuyeyo afite n'izindi
zampaye gushima Imana ko mvuyeyo.”
Clapton
yavuze ko ubwo yakiraga nyuma yo kubagwa, yakoze igitaramo cyo gushima Imana
afatanyije n’umuryango we, cyari ikimenyetso cy’uko yavuye mu rupfu ajya mu
buzima bushya.
Mu
magambo yuzuye ishimwe, yagize ati: "Ndetse, mu gushima Imana ko Imana
yankijije, Prosper naramuhamagaye ndamubwira nti indirimbo zawe zatumye njya
kubagwa numva nzakira, numva nkomeye muri njye, ngiye gukorerwa 'Operation'
hamwe umara' iminsi ibiri utariho. Ariko indirimbo ze ziramfasha cyane, nagiye
mbivuga kenshi. Nakoze igitaramo cyo gushima Imana n'umuryango wanjye, Prosper
ndamuhamagara ndamubwira ntabwo nashima Imana udahari, Prosper yaje kuririmba
ntamwishyuye.”
Clapton
yavuze ko icyo gihe yasanze Prosper Nkomezi atari umuhanzi usanzwe, ahubwo ari
umuntu wiyeguriye umurimo w’Imana mu kuri no mu mutima wicisha bugufi. Ati “Uyu mugabo rero nta mwuka w'ubusitari agira, ni umukozi w'Imana."
Mu
kubahiriza isezerano ryo kumushyigikira, Clapton Kibonge yatangaje ko atanze
inkunga ya Miliyoni 1 Frw mu rwego rwo gushyigikira urugendo rwa Prosper
Nkomezi. Yanavuze ko azakomeza kumushyigikira binyuze mu gusangiza ibihangano bye ku bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize
ati: “Imana iguhe umugisha, kandi iyi Album igiye gukora akazi gakomeye kurusha
izabanje. Nzahora ntera inkunga umurimo wawe kuko nzi ko udakorera abantu,
ukorera Imana.”
Ku
wa 13 Mutarama 2024, Clapton Kibonge, amazina ye nyakuri akaba ari Mugisha
Emmanuel, yabazwe igihaha kimwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma
y’igihe yari amaze arwaye cyane.
Ubu
ni muzima kandi ashimira Imana kubw’amasezerano yayo yamuhaye ubuzima bushya.
Mu buhamya bwe, yashimangiye ko indirimbo za Prosper Nkomezi zimuherekeza aho
ari hose, nk’isoko y’ihumure n’imbaraga mu bihe byose.
Indirimbo
za Prosper zarankomeje mbere yo kubagwa — Clapton Kibonge agaruka ku rukundo
afitiye umuramyi wamuhaye imbaraga mu bihe bikomeye
Prosper
si umuhanzi gusa, ni umukozi w’Imana — Clapton Kibonge asobanura impamvu
amufata nk’uwihariye mu baramyi

Album
‘Warandamiye’ igiye gukora akazi gakomeye — Clapton Kibonge ashimangira ko
yiteguye gushyigikira urugendo rwa Prosper Nkomezi
Clapton n’umugore we atanze inkunga ya Miliyoni 1 Frw nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ishimwe ku muramyi wamuhaye icyizere cyo gukira