Clapton n’umugore we berekanywe mu rusengero bitegura gukora ubukwe -AMAFOTO

Imyidagaduro - 16/03/2026 6:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Clapton n’umugore we berekanywe mu rusengero bitegura gukora ubukwe -AMAFOTO

Umunyarwenya n’umukinnyi wa filime, Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Jacky berekanywe mu rusengero nk’umuryango uri mu myiteguro yo gutera indi ntambwe yo kubana byemewe n’idini.

Byabaye kuri kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026 mu rusengero Healing Center Church ruherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, aho bakiriwe na Rev. Muhigwa Emmanuel. Iki gikorwa cyabaye mu gihe aba bombi bamaze igihe kinini babana nk’umugabo n’umugore, aho bamaze imyaka umunani basangiye urugendo rw’urukundo.

Tariki ya 21 Gashyantare 2026 ni bwo Clapton Kibonge yambitse impeta y’urukundo Ntambara Jacky, amusaba ko yakomeza kumubera umugore byemewe n’amategeko n’idini, undi na we abyemera atazuyaje. Icyo gihe ni na bwo batangaje ko batangiye imyiteguro y’ubukwe bwabo.

Amakuru agera kuri InyaRwanda, avuga ko imyiteguro y’ubukwe bwabo igeze kure, aho biteganyijwe ko buzabera mu Karere ka Nyagatare tariki ya 4 Mata 2026.

Clapton Kibonge asanzwe ari umwe mu banyarwenya bazwi cyane mu Rwanda, aho amaze igihe agaragara mu bitaramo bitandukanye ndetse no mu bikorwa by’imyidagaduro byakunzwe na benshi.

Ni we wakoze filime nka ‘Umuturanyi’, ‘Mugisha na Rusine’ ndetse izina rye ryakomeye nyuma yo kugaragara muri filime ‘Seburikoko’.

Kwerekanwa mu rusengero ni imwe mu ntambwe z’ingenzi ku bashaka kurushinga, kuko bituma itorero n’abakirisitu bamenya abagiye kubana, bakanabasengera no kubagira inama mbere yo gukora ubukwe.

Mu madini menshi, kwerekana abagiye kurushinga mu rusengero ni imwe mu ntambwe zibategura ubuzima bw’urugo. Abayobozi b’amadini bavuga ko iki gihe gifasha abakundana guhabwa inyigisho n’inama zibafasha kumenya inshingano z’urugo bagiye kubaka.

Abashakashatsi mu by’imibanire y’abantu bagaragaza ko igihe cyo gutegura ubukwe ari ingenzi cyane kuko gifasha abakundana kuganira ku bintu by’ingenzi byubaka urugo birimo imicungire y’umutungo, indangagaciro z’umuryango n’uburyo bwo gukemura ibibazo bishobora kuvuka.

Clapton Kibonge na Ntambara Jacky berekanywe mu rusengero mu rwego rwo gutegura ubukwe bwabo buteganyijwe muri Mata 2026

Rev. Muhigwa Emmanuel wa Healing Center Church [Wambaye ikote ry'ubururu] yahaye umugisha urugendo rw'ubukwe bwa Clapton na Jacky

Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Jacky bamaze imyaka umunani babana, bakaba bari mu myiteguro yo gusezerana imbere y’Imana

Clapton Kibonge yambitse impeta y’urukundo Ntambara Jacky muri Gashyantare 2026, batangira urugendo ruganisha ku bukwe

Aba bombi berekanywe mu rusengero mu gihe imyiteguro y’ubukwe bwabo buzabera i Nyagatare igeze kure 

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne [Uri iburyo] uherutse kurushinga n'umuraperi Shizzo yashyigikiye umuryango wa Clapton

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Clapton Kibonge ari kwitegura gukora ubukwe n'umugore we nyuma y'imyaka umunani babana

AMAFOTO: Kanyarwanda Arts



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...