Iyi
filime izatangira kunyuzwa ku isoko ku wa 9 Kamena 2026, ikaba yarakozwe
binyuze muri kompanyi ya Daymakers Edutainment. Nk’uko Clapton yabitangarije
InyaRwanda, iyi filime ihuriyemo abakinnyi benshi bamaze kubaka amazina mu
ruganda rwa sinema nyarwanda.
Mu
bayigaragaramo harimo Papa Iddy, Yvette, Mama Goreti, Linda n’abandi benshi.
Clapton
yavuze ko iyi filime yubakiye ku nkuru igaragaza uburyo ubuzima bushobora
guhinduka mu buryo umuntu atatekerezaga, ikanakomoza ku ngaruka z’imbuga
nkoranyambaga n’uburyo abantu bamwe bafata ibyamamare.
Yagize
ati: “Ni filime igaruka ku buzima buhinduka kuva ku busa. Igaragaza ubuzima bwo
ku mbuga nkoranyambaga n’urukundo ku byamamare.”
Clapton
Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye mu Rwanda, aho
yamenyekanye cyane muri filime zirimo Umuturanyi, Mugisha na Rusine n’izindi
zitandukanye zakunzwe n’abatari bake.
Uretse
gukina, azwi kandi nk’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano
nshya muri sinema nyarwanda.
Mu
bihe bya vuba, yakomeje gushyira imbaraga mu gutunganya filime z’uruhererekane
zifasha abakinnyi bakizamuka kubona urubuga rwo kugaragaza ubushobozi bwabo.
Filime
“Umushinga w’Ubukwe” iri mu zikomeje gutegerezanyijwe amatsiko, cyane ko iza
yiyongera ku zindi Clapton amaze igihe akora zakunzwe n’abakunzi ba sinema
nyarwanda.

Clapton yatangaje ko agiye gushyira hanze filime ye nshya yise ‘Umushinga w’ubukwe’

Yvette
uri mu bakinnyi b’imena muri filime y’uruhererekane nshya ya Clapton
