Clapton Kibonge yahawe isezerano n’umugore we ubwo yamurikaga filime ‘Deceiver’ -AMAFOTO

Imyidagaduro - 02/08/2025 1:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Clapton Kibonge yahawe isezerano n’umugore we ubwo yamurikaga filime ‘Deceiver’ -AMAFOTO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 1 Kanama 2025, Century Cinema muri Kigali City Tower yari yuzuye urukundo n’amagambo akomeye ubwo hamurikwaga ku mugaragaro filime nshya y’umunyarwenya n’umukinnyi wa filime Clapton Kibonge, yise “Deceiver.”

Iki gikorwa cyitabiriwe n’ibyamamare byo mu ngeri zitandukanye, abakunzi ba sinema ndetse n’inshuti z’uyu muhanzi wagaragaje intambwe ikomeye amaze gutera mu ruganda rwa sinema nyarwanda.

Ubwo igikorwa cyo kureba filime cyari kirangiye, Clapton Kibonge yafashe ijambo ashimira abamubaye hafi mu rugendo rwo gutunganya iyi filime by’umwihariko umugore we wamubereye inkingi ya mwamba kuva yatangira urugendo rwa sinema mu 2015.

Ntambara Jacky, umugore wa Clapton Kibonge, utamenyerewe mu kuvuga mu ruhame, yakoze agashya afata ijambo atangaza amagambo akomeye yuzuyemo urukundo n’ishimwe ku mugabo we.

Ati: “Ndifuza gushimira Papa Nella (Clapton Kibonge), nababwiye ko namenyanye nawe mu 2015, niba hari ikintu gishimisha ni ukubona umuntu ukunda ahera ku bisa n’ubusa nta nzira y’ubusamo anyuzemo, yarangiza ukamubona ari hejuru ku gasongero.”

Yakomeje agaragaza ko azi neza urugendo rugoye umugabo we yanyuzemo, ashimira uko yihanganye, akambara akabando k’urugendo atitaye ku nzitizi.

Arakomeza ati “Amajoro yose yaraye, ibitondo byose yabyutse kare, buri kantu kose yakoze n’uko yitanze ndamushimiye cyane kuko yahagaze aho agomba guhagarara.”

Mu magambo yuje ikinyabupfura n’urukundo, Jacky yijeje Clapton Kibonge ko atazamutererana. Agira ati “Uyu munsi nashakaga kumubwira ko ntewe ishema nawe, naho ugeze kuva kuri twa tuntu duto uyu munsi ukaba ufite ibingana gutya. Nzakomeza kumushyigikira, nzakomeza kumubera aho atari, nzakomeza kumukunda."

Ntambara Jacky yashimiye kandi abantu bose bo mu ruganda rw’imyidagaduro bakomeje kwitabira ibikorwa bya Kibonge, agaragaza ko urwo rukundo rubereka ko Imana ibari hafi.

Mu bandi bafashe ijambo, Ramjaane Joshua, umwe mu bafatanyabikorwa ba kera ba Clapton Kibonge, yashimye umuhate, umurava n’umwete amushyiramo kuva mu ntangiriro z’urugendo rwabo kugeza n’uyu munsi.

Iki gikorwa cyaranzwe n’ubwitabire bwa benshi barimo: Tonzi, Run Up, Director Gad, Junior Giti n’umugore we, Rusine Patrick n’umugore we, Ramjaane Joshua waturutse muri Amerika, Bamenya, n’abandi bafite amazina akomeye mu myidagaduro nyarwanda.

Kuva ku busa kugeza ku ndoto zigerwaho

Tariki ya 18 Ukwakira 2018 ni umunsi w’amateka kuri Kibonge na Jacky, dore ko ari bwo batangiranye urugendo rw’akazi nk’abashakanye. Ubu ni imyaka irindwi bamaze bubaka urugo rugaragaramo ubufatanye bukomeye.

Filime “Deceiver”: Ubutumwa bukomeye kuri sosiyete

Filime Deceiver yakozwe na Clapton Kibonge yibanda ku ngingo ziremereye zirimo uburiganya bukorerwa abavandimwe cyangwa abo mu miryango, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’izindi nkuru z’ubuzima busanzwe zigaragara muri sosiyete nyarwanda.

Igaragaramo abakinnyi bazwi nka: Rava Nelly, Mugisha Emmanuel, D’Amour Selemani, AB Godwin, Sifa Solange, Ngabo Leon Njuga na Jean Ingabire. Ni filime y’ubuzima isiga ubutumwa bukomeye, kandi yerekana ko sinema nyarwanda.

 

Uhereye ibumoso: Junior Giti, Clapton Kibonke n'umugore we Jacky, ndetse na Angel, umugore wa Junior Giti [Uri iburyo] 


Uhereye ibumoso: Gafotozi King Panda, Benimana Ramadhan [Bamenya] ndetse na Clapton Kibonge 


Rusine Patrick ari kumwe n'umugore we Iryn bashyigikiye Clapton Kibonge wamuritse filime ye yitwa 'Deceiver' 


Dj Pius [Ubanza iburyo] yitabiriye ibirori byo kumuruka fiime ya Clapton Kibonge 


Director Gad wakoze indirimbo nyinshi z'abahanzi mu buryo bw'amashusho ni umwe mu bitabiriye ibirori bya Clapton 


Umuhanzi Run Up ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo 'Tsunami' ni umwe mu bitabiriye kumurika filime ya Clapton 

Mucyo Jackson Umuyobozi wa Ishusho Arts itegura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards


Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi uri kwitegura gusohora igitabo 'An Open Jail' ni umwe mu bashyigikiye Clapton

Kalisa John [K John] ndetse n'umukinnyi wa filime Micky, hamwe na Pazzo bashyigikiye Clapton

 

Umukinnyi wa filime uzwi nka Dr Nsabi ari kumwe na Gafotozi King Panda 


Umunyamakuru wa B&B FM Kigali, Uwihanganye Fuadi ari mu bashyigikiye Clapton

Pacifique [AG Promoter], umukunzi w'umukinnyi wa filime, Micky ni umwe mu bitabiriye ibi birori bya Clapton

 

Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya, 5K Etienne wakoranye igihe kinini na Clapton

Jacky yijeje umugabo we Clapton ko azakomeza kumushyigikira

Clapton yashimwe Ramjaane wamwinjije muri Cinema


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...