Clapton Kibonge na Trésor Senga bakoreye filime mu Bufaransa

Cinema - 11/09/2026 8:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Clapton Kibonge na Trésor Senga bakoreye filime mu Bufaransa

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Clapton Kibonge ari mu rugendo rwihariye mu Bufaransa, aho uretse kwitabira iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema, yanagize amahirwe yo gukorana n’abanyamwuga bo muri iki gihugu bagakora filime nshya yiswe ‘Identity’.

Clapton Kibonge ari mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, aho yagiye mu rugendo rwari rugamije ibikorwa bibiri by’ingenzi birimo kwitabira iserukiramuco rya Off-Courts Festival no gukorerayo filime.

‘Off-Courts Festival’, izwi kandi nka ‘Off-Courts Trouville’, ni iserukiramuco mpuzamahanga ryibanda kuri filime ngufi, rikorwa buri mwaka mu Bufaransa.

Ryatangiye mu mwaka wa 2000, ritangirira ku mushinga wari ugamije guteza imbere imikoranire y’umuco hagati y’u Bufaransa na Québec, ariko nyuma rikura riba rimwe mu maserukiramuco ahuza abakora sinema baturutse mu bihugu bitandukanye.

Mu 2026, iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya 27, ribera mu Mujyi wa Trouville-sur-Mer, kuva ku wa 5 kugeza ku wa 11 Nzeri. Ni iserukiramuco ritanga umwanya ku bakora filime, abakinnyi, abahanzi n’abandi banyamwuga bo muri sinema kugira ngo bahure, bahanahane ibitekerezo ndetse bakorere hamwe imishinga mishya.

Ni muri uru rwego Clapton Kibonge yitabiriye ibikorwa by’iri serukiramuco, anagira amahirwe yo gukora filime ye ‘Identity’ mu Bufaransa.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Clapton Kibonge yavuze ko atagiye mu Bufaransa gusa nk’umushyitsi w’iserukiramuco, ahubwo ko yari afite n’umugambi wo gukoresha uru rugendo mu kwagura ubumenyi n’ubunararibonye afite muri sinema.

Ati: “Ni filime twakoreye ijana ku ijana mu Bufaransa. Zakozwe n’amatsinda abizobereyemo hano, kandi kugeza ubu ni filime zarangiye twerekanye mu iserukiramuco rya ‘Off-Courts Festival’.”

Filime ‘Identity’ yakozwe ku bufatanye n’abanyamwuga bo mu Bufaransa, aho Clapton Kibonge yagiye kungukira ku buryo filime zikorwa n’amatsinda akora sinema mu rwego mpuzamahanga.

Uretse Clapton Kibonge, undi Munyarwanda witabiriye iri serukiramuco ni Trésor Senga, usanzwe ari Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, rimwe mu maserukiramuco akomeye ya sinema abera mu Rwanda.

Trésor Senga na we yitabiriye ibikorwa by’iri serukiramuco, aho yabonye umwanya wo kwerekana filime ye yise ‘I Wanna Go Back Home’, yakozwe mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Bivuze ko uru rugendo rutabaye urwo kwitabira iserukiramuco gusa, ahubwo rwabaye umwanya ku Banyanyarwanda bombi wo gukorana n’abanyamwuga bo mu Bufaransa, gukora imishinga mishya no kuyigeza ku bantu bitabiriye Off-Courts Festival.

Off-Courts Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka ryibanda kuri filime ngufi, rihuza abakora sinema, abakinnyi, abahanzi, abayobozi ba filime n’abandi bafite aho bahuriye n’inganda ndangamuco.

Kimwe mu bintu biritandukanya n’andi maserukiramuco ni gahunda yaryo y’amahugurwa n’imikoranire yiswe ‘Labos de création’, aho abahanzi batandukanye bashobora guhuzwa bagakorera hamwe umushinga wa filime, kuva ku gitekerezo kugeza ku kuyifata no kuyitunganya.

Hari n’igice cy’iri serukiramuco gihurizwamo filime ngufi zituruka mu bihugu bitandukanye, ndetse hakabamo n’umwanya uhuza abanyamwuga ba sinema ushobora gutuma abayitabira babona abafatanyabikorwa bashya n’andi mahirwe mu ruganda rwa sinema.

Kuba Clapton Kibonge na Trésor Senga barabonye umwanya wo kwerekana imishinga yabo muri iri serukiramuco, ni kimwe mu byerekana uburyo abakora sinema nyarwanda bagenda bashaka amahirwe yo kugeza ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga.

Clapton Kibonge avuga ko gukorera filime mu Bufaransa no kuyerekana muri iri serukiramuco byamuhaye ubunararibonye bushya, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo abanyamwuga bo mu bindi bihugu bakora sinema.

Uyu munyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime avuga ko amahirwe nk’aya amufasha kwagura imyumvire ku ruganda rwa sinema no kumenya uburyo imishinga ya filime itegurwa, igakorwa ndetse ikagezwa ku babikunda.

Yerekeje mu Bufaransa mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Nzeri 2026, ari kumwe na Trésor Senga, aho bari bagiye kwitabira Off-Courts Festival.

Kugeza ubu, filime ‘Identity’ ya Clapton Kibonge na ‘I Wanna Go Back Home’ ya Trésor Senga zamaze kwerekanwa muri iri serukiramuco.

Clapton Kibonge yavuze ko nyuma yo kugaruka mu Rwanda ari bwo azamenya neza niba ‘Identity’ izabona andi mahirwe yo kwerekanwa imbere y’abakunzi ba sinema mu Rwanda.

Uru rugendo rufite umwihariko kuri Clapton Kibonge kuko rwamuhaye amahirwe yo kuva ku rwego rwo gukina filime gusa, akagira uruhare mu mushinga wakozwe mu buryo mpuzamahanga, agakorana n’abanyamwuga bo mu Bufaransa ndetse akanawugeza ku iserukiramuco mpuzamahanga.

Ni ubunararibonye ashobora gukomeza gukoresha mu yindi mishinga ye, haba mu Rwanda no hanze yarwo, mu gihe abakora sinema nyarwanda bakomeje gushaka uko ibikorwa byabo bigera ku rwego mpuzamahanga.

 

Clapton Kibonge yafatiye amashusho ya ‘Identity’ mu mihanda ya Paris


Clapton Kibonge yavuze ko imikorere y’iyi filime yamusigiye amasomo mashya


Filime ya Clapton Kibonge yakozwe ku bufatanye n’abanyamwuga bo mu Bufaransa


‘Identity’ ni filime nshya ya Clapton Kibonge yakorewe mu Bufaransa


Clapton Kibonge na Trésor Senga bifotozanya n’itsinda ryagize uruhare mu ikorwa rya filime zabo


 ‘Identity’ ya Clapton Kibonge yageze imbere y’abitabiriye ‘Off-Courts Festival’


Clapton Kibonge asobanurira abitabiriye ‘Off-Courts Festival’ iby’ikorwa rya ‘Identity’


‘Off-Courts Festival’ yakiriye abakora filime baturutse mu bihugu bitandukanye


Clapton Kibonge akurikirana imirimo yo gutunganya filime ye mu Bufaransa


‘Identity’ ya Clapton Kibonge yakozwe kandi itunganywa mu gihe gito



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...