Mu
kiganiro na InyaRwanda, Clapton yavuze ko iyi filime izamurikwa ku mugaragaro
mu cyumweru gitaha, mu gihe ku isoko rusange izasohoka mu Ukuboza 2025. Ni
filime yakozwe binyuze muri kompanyi ye Daymakers Edutainment, isanzwe ikora
imishinga ifite aho ihurira n’uburezi n’iterambere rusange binyuze muri sinema.
Yagize
ati: “The Deceiver ni filime irimo ubutumwa bukomeye ku muryango nyarwanda.
Turakangurira abantu kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina no kutaricecekaho,
kuko rikomeje gufata indi ntera. Twibanze no ku bindi bibazo birimo ikoreshwa
ry’ibiyobyabwenge, uburangare mu nshingano no kudaha agaciro umutekano
w’umuryango.”
The
Deceiver ikinwamo n’abakinnyi bazwi muri sinema nyarwanda barimo Twahirwa Ravanelly
wubatse izina ku mbuga nkoranyambaga, AB Godwin, Damour Selemani, Sifa na Mimi. Na Clapton
ubwe agaragara muri iyi filime nk’uko asanzwe anabikora mu y’indi mishinga
akora.
Iyi
si yo ya mbere Clapton ashyize hanze, kuko asanzwe azwi mu zindi filime
zamenyekanye cyane zirimo Umuturanyi, Mugisha na Rusine, n’izindi zakoze ku
mitima y’abarebye. Mu myaka ishize, Clapton yagize uruhare rukomeye mu guteza
imbere sinema icengera ubuzima bw’abaturage, igamije impinduka aho kwibanda
gusa ku myidagaduro.
Iyi
filime ije mu gihe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kugaragara mu
Rwanda n’ahandi ku isi, aho raporo zitandukanye zigaragaza ko hakiri umubare
munini w’abantu, cyane cyane abagore n’abana b’abakobwa, bahura n’ihohoterwa
ariko ntibabivuge cyangwa ngo bashake ubutabera.
Inzego
zishinzwe uburenganzira bwa muntu zigaragaza ko ikibazo cy’ihohotera rishingiye
ku gitsina gikwiye gufatirwa ingamba zihamye, binyuze mu bukangurambaga,
uburezi n’uruhare rwa buri wese mu gutanga amakuru.
Ni
muri urwo rwego The Deceiver igiye kuza itanga umusanzu mu kurwanya iki kibazo,
ifasha abantu gusobanukirwa ingaruka zacyo n’uburyo bwo kwirinda cyangwa
gufasha abahuye na cyo.
Clapton
yumvikanisha ko iyi filime ayitezeho kurebwa n’abantu benshi cyane, cyane cyane
urubyiruko, kandi ko bazayigeza hirya no hino.
Sinema
ifatwa nk’uburyo bwiza bwo kugeza ubutumwa ku bantu batandukanye. Ubutumwa buca
mu gusetsa, gukina cyangwa gutuma abantu bumva ibintu mu buryo butandukanye
n’ubusanzwe.
The
Deceiver itegerejwe n’abatari bake nk’imwe mu mishinga ya sinema y’u Rwanda ifite
intego yo kurenga gususurutsa, ahubwo ikagera no ku buzima bw’imiryango.
Ubutumwa buyirimo burerekana ko sinema ifite ubushobozi bwo guhindura imyumvire
no gufasha mu kurwanya ibibazo byugarije sosiyete.
Iyi
filime irashimangira igitekerezo ko buri wese afite inshingano mu kurwanya
ihohotera no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.
Clapton
Kibonge yatangaje ko agiye gushyira hanze filime ye nshya yise ‘The Deceiver’
Clapton
yavuze ko iyi filime igamije gukangurira abantu kwirinda ihohotera rishingiye
ku gutsina
Abakinnyi
bagezweho muri iki gihe muri Cinema bifashishijwe muri iyi filime ‘The Deceiver’