Iyi
ndirimbo ni ‘remix’ ya ‘Boy from Philly’ City Tycoon yari yarasohoye mbere,
ikaza kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki haba mu Rwanda no hanze yarwo,
by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Uganda.
Nyuma
yo kubona uko yakunzwe, Producer Laser Beat ni we watanze igitekerezo cyo
kuyivugurura, bayikoramo ‘remix’ ihuriramo aba baraperi bane.
‘Boy
from Philly Remix’ yakozwe na Producer Laser Beat wa The Beam Beat Records,
ikorera mu mujyi wa Kigali, mu gace ka Nyamirambo.
Kuri
ubu, iyi ndirimbo iri mu zikomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga,
by’umwihariko kuri TikTok, aho ‘audio’ yayo imaze gukorerwaho ‘challenges’
nyinshi. Yamaze no kujya ku mbuga zose zicuruza umuziki, mu gihe amashusho yayo
ategerejwe gusohoka mu minsi ya vuba.
Iyi
ndirimbo ifatwa nk’idasanzwe mu njyana ya Hip Hop nyarwanda, cyane ko kuva
umwaka wa 2026 watangira, ari imwe mu ndirimbo nke zasohotse zihuriyemo
abaraperi bane b’Abanyarwanda bakunzwe mu ndirimbo imwe.
Nta
gushidikanya ku ruhare rwa Producer Laser Beat, usanzwe azwiho ubunararibonye
mu guhuriza abahanzi benshi mu ndirimbo imwe, haba ku mishinga ye bwite cyangwa
ku y’abandi. Yagiye agaragaza ubushobozi mu gutunganya indirimbo zihuza
abahanzi batandukanye, bigatuma zimvikana neza kandi zigakundwa
City
Tycoon akomeje kwigaragaza nk’umuhanzi wita cyane ku mikoranire, cyane cyane
n’ibyamamare mu njyana zitandukanye.
Mu
ndirimbo ze ziheruka harimo ‘Sinzakubabarira’ yakoranye na B-Threy, ‘Tiamo’
yakoranye na Papa Cyangwe, ndetse n’izindi zakunzwe nka ‘Do That Thing’ yakozwe
na Laser Beat na ‘Real Love’ yatunganyijwe na Element Eleeh.
Uyu
muraperi kandi afite indi mishinga y’indirimbo ikiri muri studio, ateganya
gushyira hanze mu minsi iri imbere, harimo na Album ari gutegura, ashingiye ku
rukundo n’ishyigikiro akomeje guhabwa n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri
rusange.
City
Tycoon yongeye kugaragaza ko ari umwe mu baraperi bashyira imbere imikoranire,
ahuriza hamwe Papa Cyangwe, B-Threy na Racine mu ndirimbo Boy from Philly Remix
ikomeje kwigarurira abakunzi ba Hip Hop
Afite
amagambo aremereye n’imiririmbire ihuza ukuri k’ubuzima bwo mu mujyi. Papa
Cyangwe yitwaye neza muri Boy from Philly Remix, ashyiramo umurongo ugaragaza
ubunararibonye n’ubuhanga bwe muri Hip Hop nyarwanda
Muri
Boy from Philly Remix, B-Threy yongeye kwemeza ko ari umwe mu baraperi bahora
bazana umwimerere mu ndirimbo bahuriyemo
Racine yazanye imbaraga n’imvugo isesengura imibereho yo mu mujyi, atuma Boy from Philly Remix irushaho kugira uburemere n’udushya mu njyana ya Hip Hop

Umuraperi B-Threy ari kumwe na Producer Laser Beat wakoze iyi ndirimbo ivuguruye
KANDA HANO UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO YAHURIYEMO ABARAPERI BANE
