City Tycoon yahurije Papa Cyangwe, B-Threy na Racine mu ndirimbo ye ivuguruye

Imyidagaduro - 31/01/2026 2:40 PM
Share:

Umwanditsi:

City Tycoon yahurije Papa Cyangwe, B-Threy na Racine mu ndirimbo ye ivuguruye

Umuraperi Yves Ntwari uzwi nka City Tycoon yasohoye indirimbo ye ivuguruye yise ‘Boy from Philly Remix’, yahuriyemo n’abandi baraperi bakunzwe aribo Papa Cyangwe, B-Threy na Racine, igaruka ku buzima n’imibereho yo mu mujyi batuyemo.

Iyi ndirimbo ni ‘remix’ ya ‘Boy from Philly’ City Tycoon yari yarasohoye mbere, ikaza kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki haba mu Rwanda no hanze yarwo, by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Uganda.

Nyuma yo kubona uko yakunzwe, Producer Laser Beat ni we watanze igitekerezo cyo kuyivugurura, bayikoramo ‘remix’ ihuriramo aba baraperi bane.

‘Boy from Philly Remix’ yakozwe na Producer Laser Beat wa The Beam Beat Records, ikorera mu mujyi wa Kigali, mu gace ka Nyamirambo.

Kuri ubu, iyi ndirimbo iri mu zikomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri TikTok, aho ‘audio’ yayo imaze gukorerwaho ‘challenges’ nyinshi. Yamaze no kujya ku mbuga zose zicuruza umuziki, mu gihe amashusho yayo ategerejwe gusohoka mu minsi ya vuba.

Iyi ndirimbo ifatwa nk’idasanzwe mu njyana ya Hip Hop nyarwanda, cyane ko kuva umwaka wa 2026 watangira, ari imwe mu ndirimbo nke zasohotse zihuriyemo abaraperi bane b’Abanyarwanda bakunzwe mu ndirimbo imwe.

Nta gushidikanya ku ruhare rwa Producer Laser Beat, usanzwe azwiho ubunararibonye mu guhuriza abahanzi benshi mu ndirimbo imwe, haba ku mishinga ye bwite cyangwa ku y’abandi. Yagiye agaragaza ubushobozi mu gutunganya indirimbo zihuza abahanzi batandukanye, bigatuma zimvikana neza kandi zigakundwa.

City Tycoon akomeje kwigaragaza nk’umuhanzi wita cyane ku mikoranire, cyane cyane n’ibyamamare mu njyana zitandukanye.

Mu ndirimbo ze ziheruka harimo ‘Sinzakubabarira’ yakoranye na B-Threy, ‘Tiamo’ yakoranye na Papa Cyangwe, ndetse n’izindi zakunzwe nka ‘Do That Thing’ yakozwe na Laser Beat na ‘Real Love’ yatunganyijwe na Element Eleeh.

Uyu muraperi kandi afite indi mishinga y’indirimbo ikiri muri studio, ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere, harimo na Album ari gutegura, ashingiye ku rukundo n’ishyigikiro akomeje guhabwa n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange.

 

City Tycoon yongeye kugaragaza ko ari umwe mu baraperi bashyira imbere imikoranire, ahuriza hamwe Papa Cyangwe, B-Threy na Racine mu ndirimbo Boy from Philly Remix ikomeje kwigarurira abakunzi ba Hip Hop

 

Afite amagambo aremereye n’imiririmbire ihuza ukuri k’ubuzima bwo mu mujyi. Papa Cyangwe yitwaye neza muri Boy from Philly Remix, ashyiramo umurongo ugaragaza ubunararibonye n’ubuhanga bwe muri Hip Hop nyarwanda 

Muri Boy from Philly Remix, B-Threy yongeye kwemeza ko ari umwe mu baraperi bahora bazana umwimerere mu ndirimbo bahuriyemo 

Racine yazanye imbaraga n’imvugo isesengura imibereho yo mu mujyi, atuma Boy from Philly Remix irushaho kugira uburemere n’udushya mu njyana ya Hip Hop

Umuraperi B-Threy ari kumwe na Producer Laser Beat wakoze iyi ndirimbo ivuguruye

KANDA HANO UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO YAHURIYEMO ABARAPERI BANE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...