Cira birarura! Ruti Joel yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, n’iyo yaturuka mu babyeyi

Imyidagaduro - 10/04/2026 10:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Cira birarura! Ruti Joel yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, n’iyo yaturuka mu babyeyi

Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel, yagaragaje ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kurinda amateka no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, arusaba kudatinya “gucira ibirura” aho rubibonye, kabone n’iyo byaba biva mu babyeyi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yasabye urubyiruko rw’u Rwanda, yaba ururi imbere mu gihugu n’ururi mu mahanga, kwihatira kumenya neza amateka y’igihugu, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kwakira ukuri kwayo uko kuri, batayobowe n’ibitekerezo bibi bishobora guturuka ku bandi, harimo n’ababyeyi babo.

Yagize ati: “Ndibanda ku rubyiruko rw’u Rwanda mu Rwanda n’ururi hanze yarwo kumenya amateka mabi u Rwanda rwagize ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kumenya no kwakira ukuri kwayo uko kumeze, kabone n’iyo ababyeyi bawe baba babyumva ukundi, wowe ntuzemere gushinyagurira igihugu cyawe— cira birarura.”

Aya magambo ya Ruti Joel agaragaza uburemere bw’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza hatarangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni ubutumwa bukangurira urubyiruko kugira ubushishozi, ntirutwarwe n’ibitekerezo by’ivangura cyangwa guhakana amateka, ahubwo rukarangwa no guharanira ukuri n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu bisobanuro bye, “cira birarura” bisobanuye kugira ubutwari bwo kuvuga ukuri no kwamagana ibibi nta guca ku ruhande, n’iyo byaba biva ku bantu bakuru cyangwa abo umuntu yubaha.

Ni ubutumwa bushimangira ko gukunda igihugu no kukirengera bidashingiye ku marangamutima gusa, ahubwo bisaba n’ubushishozi no gufata icyemezo gikomeye cyo kwamagana ikibi aho kiva hose.

Ubwo yabazwaga ku ruhare rwe nk’umuhanzi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Ruti Joel yongeye gushimangira ko gukoresha ijwi rye ari imwe mu ntwaro afite mu gukangurira abantu ukuri.

Yagaragaje ko abahanzi bafite inshingano zo gutanga ubutumwa bwubaka, bukangurira amahoro n’ubwiyunge, no gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka nyayo y’igihugu cyabo.

Mu bihe byo Kwibuka, ubutumwa nk’ubwa Ruti Joel burushaho kugira agaciro, kuko bwibutsa buri wese ko Jenoside itari amateka gusa, ahubwo ari isomo rikomeye rikwiye kurindwa no gusigasirwa, kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Uruhare rw’urubyiruko rero, nk’uko abigaragaza, si urwo kwibuka gusa, ahubwo ni urwo kuba abarinda amateka, abaharanira ukuri, n’abahagarara bashikamye.

Ruti Joel yasabye urubyiruko kudaceceka ku ngengabitekerezo ya Jenoside, n’iyo yaba ituruka mu babyeyi babo, ahubwo rukarinda ukuri n’amateka y’u Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...