Mu minsi yashize, Bad Rama washoye
imari ye mu muziki nyarwanda agahomba ndetse akaba yari amaze igihe kirekire
ataka ubukene n’agahinda gakabije kavuye mu gihombo yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
yigaragaje ku mugaragaro nk’umwe mu barwanya ibyiza u Rwanda rwagezeho.
Uyu mugabo wakunze kuvuga cyane ko
kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi nta kibazo kirimo ndetse ko iyo arangije akazi
ke agifata akagubwa neza, yatangiye gufata amagambo abantu bavuze hanyuma
akayahindurira inyito n’ubutumwa mu gushaka kuyobya abantu.
Uretse gufata ayo magambo akayifashisha ayobya abantu, Bad Rama ari guhindanya ishusho y’umuntu binyuze mu kumuhimbira ubutumwa hanyuma akagaragaza ko bamushyigikiye mu mujyo wo kurwanya Igihugu no gutuka abayobozi b’Igihugu.
Umukinnyi wa filime akaba na Director wazo, Willy Ndahiro, yamaganiye kure ubutumwa Bad Rama yashyize kuri konti ye ya Instagram bugaragaza ko yifatanyije nawe mu nzira yatangiye, agaragaza ko uburere yatojwe butamwemerera kubahuka abayobozi b’Igihugu no kurenza ijisho ibyiza bimaze kugerwaho.
Mu butumwa burebure Willy Ndahiro yashyize kuri Instagram yamagana ibyo binyoma, yagize ati: “Baadrama iyi
mihanda nyizaho gake. Muri ako gake n'aka karimo. Tega amatwi neza. Nje
kukubwira ngo cira birarura, watomeye. Wowe n'abakohereje kubera udufaranga
baguhaye, subirayo ubabwire uti 'abanyarwanda si ba bandi ubu barisobanukiwe.'”
Akomeza avuga ko abikoreshwa cyane cyane n’ibiyobyabwenge. Ati: “Urifata ugafiningiza urumogi
rwawe warusinda 'ukifatira mu gahanga' H.E Paul Kagame n'umuryango we n'ubuyobozi
bw'igihugu nta soni wowe? Umugabo wafashe umuheto akaturangaza imbere ku
rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Génocide yakorewe Abatutsi muri
1994.”
Ntiyarekeye aho, yunzemo ati: “Ndavuga
nyakubahwa Paul Kagame, Intore izirusha intambwe akaba Rudasumbwa mu mihigo, imfura zataramye, ibifura nkawe na bagenzi bawe byipfuritse mu bapfu hirya iyo
muri mu mahomvu gusa.”
Yavuze ko ashidikanya kuri Bad Rama ko
yigeze aba mu muryango wa FPR Inkotanyi kuko nta muntu wabaye mu Muryango,
wamenye indangagaciro z’umuryango, ngo nyuma narangiza agire imyitwarire nk’iyo
Bad Rama afite.
Ati: “Harya ngo mwabaye muri RPF Inkotanyi /RPA?? Ndabishidikanya kuko ntawabayeyo warenga akarengera kuri ruriya rwego. Niba mwaranayibayemo muri muri ba bandi bayibamo itabarimo cyangwa tukabona bambaye umwambaro wayo mu mitima harimo ibyo wasohoye ejobundi.
Urubyiruko wishuka ko
urimo gushuka barakurusha amateka, ubu barakurusha kumenya Politike nziza
n'icyerekezo cy'Igihugu. Ntibagifite umwanya wo guta ku bantu nkamwe
mwarindagijwe n’agahinda gakabije mukiyahurira mu biyobyabwenge bigatuma
muteshuka mugatana.”
Muri ubwo butumwa, abusoza amugira
inama ndetse amwibutsa ko abamubanjirije muri uru rugendo yatangiye byarangiye
nabi ndetse ko batigeze bagera ku ntego zabo.
Ati: “Shaka ikamyo utwara naho iyi mikino utangiye hari abakubanjirije babisaziyemo n'abandi babipfiriyemo ntacyo bagezeho. Yewe abana babo bamwe batangiye kuyoboka, bataha mu rwa Gasabo, ubu bari amahoro babayeho nk'abandi banyarwanda kuko icyaha ni gatozi.”
Mu butumwa yashyize munsi y'ifoto yuje ubutumwa mpimbano bwa Bad Rama wamubeshyeye izuba riva, Willy Ndahiro yabwiye abanyarwanda ukuri kuri mu mutima we ati: "Bavandimwe banyarwanda, abari mu Rwanda no mu mahanga mwakomeje kumbaza iby'iyi post nagira ngo mbasobanurire.
Nyuma y'uko ikigarasha Bad Rama cyayobye kikayoboka ubuyobe bw'abamubanjirije, akihandagaza akubahuka Umukuru w'Igihugu, Umuryango RPF Inkotanyi n'ubuyobozi bwacu bwiza, sinamwihanganiye nk'uko nta n'undi nakwihanganira watinyuka gusubiza abanyarwanda inyuma no kubayobya.
Yahise ahimba amayeri yo kwisubiza nk'uko mubibona byitwa ko ari njye wamusubije ku bugoryi bwe yapostinze nanjye yabinyoherereje muri DM atangira kunyibwirisha ukuntu ari mu kuri ibyo yakoze ko ntagomba kwirengagiza ukuri yavuze. Ndamubwira nti disi wayobye cyane:
1.Ndakuruta imyaka, ubwenge n'ubupfura
2.Ndi Inkotanyi cyane mu maraso, ku mutima no ku mubiri
Rero nagira ngo mbwire abarimo bambaza niba ari jye wanditse biriya, sijye ni Badrama wabihimbye, bishoboka ko hari benshi nkanjye ashobora kuba yabikoreye. Arisubiza yiyitiriye account yawe bikagaragara ko ari wowe wamusubije ushyigikira ariya mahomvu ye agahita abiposting hose kugira ngo nawe abantu bakwibazeho.
Disi byamucanze none arimo guta ibitabapfu. Mube maso".
Willy Ndahiro yabaye mu ngabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi aho yavuze ko yagiye mu gisirikare mu rwego rwo kwanga itotezwa.
Yinjiye mu gisirikare ku myaka 18 arwanira uburenganzira bwa buri munyarwanda ndetse no kwishyira no kwizana kwa buri munyarwanda afite ubu. Nyuma y'aho Igihugu cy'u Rwanda kibohorewe, yaje kujya mu ruganda rwa sinema ari na ho yamenyekanye cyane.
Bad Rama watangiye iyi nzira idakwiriye umunyarwanda wa nyawe uzi aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze, aho rwifuza kugera, yanezwe cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, abahanzi ndetse na Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.
Minisitiri Utumatwishima yanavuze ko ibyo Bad Rama yakoze atari yo nziza yo kubona ibyangombwa mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Ati: “Iriya Live nanjye nayibonye. Ibinyoma no kubahuka Abayobozi bacu si byo bikora politike. Si nayo nzira ikwiye yo kubona ibyangombwa muri West. Iyo ubikoze, abaturage turakwamagana, na Leta ikazakuduhera isomo.”
Dr. Utumatwishima kandi yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwima amatwi amagambo y’ibinyoma, ahubwo bagakomeza imihigo n’ibikorwa bibateza imbere ndetse n’igihugu cyabo.
Yavuze ko uyu umuntu akoze ibikorwa nka biriya yamaganwa n’abaturage, kandi Leta nayo imuha isomo. Yagize ati: “Iyo ubikoze abaturage turakwamagana na Leta ikazakuduhera isomo. Twikomereze imihigo.”

Willy Ndahiro yamaganye ibinyoma Bad Rama yamwegetseho

Ubutumwa mpimbano bwahimbwe na Bad Rama abeshyera Willy Ndahiro.
