Cinema yanyomoye ibikomere natewe na Data – Mama Niyori ugezweho mu bakina filime twaganiriye – VIDEO

Cinema - 03/10/2025 7:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Cinema yanyomoye ibikomere natewe na Data – Mama Niyori ugezweho mu bakina filime twaganiriye – VIDEO

Kagoyire Rebecca wamamaye cyane ku izina rya Mama Niyori, umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho muri iki gihe, yatangaje ko yahisemo kureka akazi kamuhaga umushahara mwiza buri kwezi kugira ngo yiyegurire Cinema. Avuga ko iyi nzira yayifashe nk’uburyo bwo gukira ibikomere yakuranye nyuma yo gutereranwa na Se kuva akiri umwana.

Uyu mubyeyi amaze imyaka ibiri muri sinema nyarwanda, akaba amaze gukina filime zirenga 83 zirimo “Ibanga” ya Nyambo, izindi za Killaman, Kaliza wa Kalisa n’izindi nyinshi zatumye yisanga atari yaribeshye ku cyerekezo yafashe.

Kuri ubu ari mu bahatanira ibihembo bya Mashariki African Film Festival ku nshuro ya 11, aho ari mu cyiciro cya “People’s Choice” kizahesha uzegukana intsinzi imodoka nshya.

Mama Niyori yabwiye InyaRwanda ko kwinjira muri Cinema atari icyemezo cyoroshye kuko yatangiye akorera amafaranga macye, rimwe na rimwe akanakina nta gihembo ahawe.

Ati "Ntabwo nabimubwiye (Umugabo we). Kiriya ni icyemezo kigoye, kuko urumva iyo ugitangira uba ukorera n'amafaranga macye. Nakubwiye ko nakinnye muri filime nyinshi, ariko harimo n'izitarasohotse, hari n'aho wajyaga uri bukorere ubuntu."

Avuga ko ibyo yabifataga nk’ubuhungiro, ndetse yari yiteguye no gutandukana n’umugabo we mu gihe atari kubyakira, ariko yishimira ko yamushyigikiye ndetse akumva icyerekezo cye.

Ati: "Bitewe n'amarangamutima n'ibikomere nari mfite, numvaga njyewe nshaka gukira, nari niteguye icyo umugabo ari bumbwire, n'iyo yari kumbwira ngo dutandukane, nari niteguye kuruvamo, ariko nkakira igikomere."

Mama Niyori asobanura ko ibikomere bye byaturutse ku kuba Se yaratereranye Nyina, akajya gushaka abandi bagore n’ubwo Nyina ari we wari ufite isezerano.

Ati: "Papa wanjye yashatse abagore benshi, ariko Mama wanjye niwe wari ufite isezerano barabana, abandi bagore bandi bari ku ruhande. Mama wanjye yaje kubyara musaza wanjye, nyuma nanjye arantwita ariko njye nanga kuvuka, kuko navukiye imyaka 7. Inda yarakuraga yageza mu mezi umunani igasubirayo [...]"

Yongeraho ko mu myaka ibiri amaze muri Cinema yahisemo kuyifata nk’uruhimbi rwo kubwira Se amagambo atigeze amubwira mu buzima busanzwe.

Ati: “Nifashishije indorerwamu nkajya nkina ndi kubwira Papa wanjye. Ntabwo nigeze mubwira amagambo meza n'aho ari rwose abyumve, naramubwiye, ndamusomera rwose. Ibintu nagombaga kumubwira amaso ku maso, nabimubwiye icyo gihe, numvaga ndi komoka gacye gacye, noneho najya no muri filime bampa gukina mfite agahinda, nkagenda nshyiramo utuntu twanjye, birangira nkize."

Uretse gukira ibikomere bye bwite, Kagoyire avuga ko afite intego yo kuzatunganya filime ishingiye ku rugendo rwa Nyina igihe yari amutwite no mu buzima bwakurikiyeho, kugira ngo agaragaze ubushobozi bw’abagore b’intwari bahitamo kurwana ku muryango n’ubwo batereranywe. 

Mama Niyori ashimangira ko Cinema yamubereye urumuri n’ubuvuzi ku mutima, ndetse ko ari nayo nzira yifuza gukomezamo ubuzima bwe bwose.

Mama Niyori avuga ko Cinema yamubereye ubuhungiro bwo gukira ibikomere yakuye kuri Se wamutereranye 


Kagoyire Rebecca yahisemo kureka akazi kamuhaga umushahara mwiza buri kwezi, yiyegurira sinema nk’inzira y’umutuzo


Nyuma y’imyaka ibiri muri Cinema, Mama Niyori amaze gukina mu mafilime arenga 80, yemeza ko atigeze yibeshya ku cyerekezo cye 


Mama Niyori asobanura ko yakoresheje gukina filime nk’uburyo bwo kubwira Se amagambo atigeze amubwira amaso ku maso

 

Mama Niyori ahatanye mu cyiciro cya People’s Choice muri Mashariki African Film Festival, aho uzatsinda azahembwa imodoka

 

Mama Niyori avuga ko afite intego yo kuzandika filime ishingiye ku rugendo rwa Nyina, nk’umugore w’intwari wahisemo kurwanira umuryango

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MAMA NIYORI

KANDA HANO UREBE IGICE GISHYA CYA FILIME 'IBANGA' MAMA NIYORI YAKINNYEMO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...