Cindy yongeye gushoza intambara kuri Sheebah

Imyidagaduro - 20/03/2024 5:04 PM
Share:
Cindy yongeye gushoza intambara kuri  Sheebah

Umuhanzikazi Cindy ukorera muzika ye mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko kuba avuga nabi Sheebah we ntamusubize atari uko ari umuntu utuje ahubwo ko ari ubujiji bityo ko kuvuga kwe aribyo byamurokora cyane ko anamushinja kuba nta mpano afite yo kuririmba.

Ni kenshi uzumva umuhanzikazi Cindy ashyira mu majwi mugenzi we Sheebah Karungi. Uzasanga uyu muhanzikazi akunze kubwira Sheebah ko ari hasi, ko aciriritse ko atazi kuririmba ndetse uzanasanga akunze kujya ahora amucyurira ko ariwe wamufashije kwinjira neza mu muziki dore ko ari nawe wamwandikiye indirimbo ye ya mbere.

Buri uko Cindy akoze ikiganiro mu itangazamakuru, ntabwo ashobora kugisoza atagarutse kuri mugenzi we Sheebah Karungi dore ko noneho kuva aho bakoreye 'Battle' byabaye ibindi bindi asigaye amuhoza mu kanwa.

Aba bombi ubwo bakoraga 'Battle' mu mpera za 2023, nyuma Sheebah yaje gushima cyane Cindy ku bwo kumwemerera bagashimishiriza hamwe abafana babo mu gikorwa cyari cyateguwe neza cyane cyari kigamije kuzamura umuziki wa Uganda.


Cindy yagaragaje agahinda ko kuba akunze kwivugisha mu itangazamakuru ntasubizwe

Icyo gihe ntabwo Cindy yigeze amusubiza neza kuko yaje avunira mu mavi maze amusubiza amubwira ko adakeneye na gato ko amushimira kuko bigaragaza imbaraga nkeya ze, ikindi kandi bikagaragaza igisa nko 'guhakwa no gutinya', ikindi kandi "Ntabwo ukwiye kunshimira kuko atari wowe wari wantumiye".

Uyu muhanzikazi Cindy ubwo yari yikojeje ku rukuta rwe rwa Instagram (Live), umufana nibwo yamubajije uko aba yiyumva iyo ahora avuga cyangwa se ashira mu majwi mugenzi we Sheebah ariko we akaba adakunze kumusubiza.

Sheebah yagize ati" Urumva nyine ni bwa bujiji bwa Sheebah njya mbabwira. Aba yigize umuntu utuje kandi wa cyane ariko buriya ikintu mbabwira kandi nahoze nanababwira ni uko nta mpano agira kandi ntabwo ari ibintu nzongera kugarukaho cyane".

"Nkubu urebye neza wasanga uriya muhanzikazi wanyu yarazimye burundu, njyewe rero mbona agiye yishora mu matiku n'abandi bahanzi aribyo byazamuzamura kuko impano ye yararangiye kandi muranabizi mwese nuko mwijijisha".


Sheebah ntabwo kenshi akunze gusubizanya na Cindy

Iyo ugerageje kuzenguruka ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda ndetse no muri Afurika y'iburasirazuba, usanga bikunze kugaruka ku muhanzikazi Cindy (uba kenshi yashoje intambara kuri Sheebah), bigatuma akomeza kuvugwa cyane kandi nyamara nta ndirimbo aheruka gushyira hanze irenze.

Icyakora hari igihe Sheebah Karungi nawe ajya anyuzamo akishongora, akavuga ko mu bahanzi bo muri Uganda bahari bavuga ko bafite impano, ntawe umurusha kugira indirimbo zikunzwe cyane.

Reba indirimbo' Run This City' ya Cindy

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...