Cindy Sanyu yasobanuye impamvu umuziki wa Uganda utarenga umupaka

Imyidagaduro - 06/08/2025 7:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Cindy Sanyu yasobanuye impamvu umuziki wa Uganda utarenga umupaka

Umuhanzikazi wo muri Uganda ukomeye mu njyana ya Dancehall, Cindy Sanyu, yatangaje ko imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamiye iterambere ry’umuziki w’iwabo ari uko ushingiye ku bushobozi bw’amafaranga aho gushingira ku bushobozi bw’impano.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Cindy yavuze ko muri iki gihe abahanzi bashyirwa imbere muri Uganda atari ab’inararibonye cyangwa abafite ubuhanga buhanitse, ahubwo ari abafite amafaranga menshi yo kwishyura itangazamakuru no kwamamaza indirimbo zabo.

Yagize ati: “Ikintu kiri kwica umuziki wacu ni uko Abanya-Uganda bafite amafaranga ari bo bashyira imbere indirimbo zabo, nyamara akenshi baba badafite impano ihagije yo guhangana ku rwego mpuzamahanga.”

Uyu muhanzikazi kandi usanzwe ari na Perezida w’Ihuriro ry’Abahanzi bo muri Uganda (Uganda Musicians Association - UMA), yashimangiye ko nubwo hari iyo mbogamizi y’amikoro n’akarengane k’abahanzi bafite impano batagira ubushobozi bwo kuyigeza kure, hari icyizere kuko benshi muri bo bari gukora ibishoboka byose ngo bazamure ireme ry’ibihangano byabo.

Yakomeje agira ati: “Turi gukora cyane kugira ngo tunoze ubuziranenge bw’umuziki wacu, bityo tubashe guhangana ku rwego rwa Afurika n’isi yose.”

Cindy kandi yashimye uruhare rw’abahanzi b’amahanga bagira mu gutanga ibitekerezo bishya no guhanga amajwi atandukanye, avuga ko bitera imbaraga abahanzi b’iwabo kwagura ubuhanzi. Ariko yaburiye abahanzi kwirinda kwigana birenze urugero, kuko bishobora guteza igihombo cy’umwimerere w’umuziki kavukire wa Uganda.

Yagize ati: “Abahanzi b’amahanga badufasha kwaguka mu bitekerezo no guhanga ibishya. Ariko iyo dukabije kubigana, dutakaza umwimerere wacu, bikadusiga inyuma mu rugendo rwo kugira umuziki wihariye.”

Cindy Sanyu yagaragaje impamvu umuziki wa Uganda utabasha kurenga imbibi

Yasobanuye ko ikibyica byose ari uko amafaranga agishyirwa imbere kuruta impano


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...