Kuva
mu mwaka wa 2013, Minisitiri w’ubukerarugendo Dr. Maria Mutagamba yashyizeho
irushanwa rya Nyampinga w’ubukerarugendo mu rwego wo kugira uruhare mu
gukundisha abantu igihugu cya Uganda binyuze mu muco.
Abakobwa
bahatanira iri kamba ni abaturuka mu bice 12 bigize igihugu cya Uganda mu gihe
ikiciro cya nyuma kibera i Kampala muri Uganda.
Uyu
mwaka, abakobwa baturutse muri ibyo bice byose bahuriye mu mujyi wa Kampala
barahatana mu bwenge ndetse n’amajwi bari baratoweho n’abandi bantu
batandukanye.
Ku
manota 316, Nachap Kezia Cindy niwe wegukanye iri rushanwa hanyuma ashimira nyina
wamubaye hafi cyane muri ibyo bihe byo guhatanira iri Kamba. Yagize ati “Mama
yakomeje kuntera imbaraga mu gihe numvaga ngiye gucika intege.”
Amusolo Pauline Leizel yabaye igisonga cya mbere, Akere M. Gabriella aba igisonga cya kabiri, Ahebwomugisha Anna niwe Wabaye umukobwa wakunzwe na benshi muri iri rushanwa, Karungi Bridget yagizwe amabasaderi wa UWA, Angwec Rita Miss w’ibidukikije, Namugerwa Shivan Abwooli Miss w’iterambere ry’abagore, Aanyu Catrionah Nyaminga wo kubungabunga impano.
Cindy Nachap Kezia yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Ubukerarugendo muri Uganda
Abakobwa bavuye mu bice 12 bya Uganda bahatanye mu irushanwa rya Miss Tourism Uganda 2025
Minisitiri Fiona Nyamutoro akaba n'umugore wa Edy Kenzo nawe yari ahari