Uyu mugore w’imyaka 40 yagaragaye nk’umwe mu bamurika imideli mu myiyereko y’imyambaro ya Junya Watanabe Spring 2027 ready-to-wear, yabereye i Paris ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2026.

Mu mashusho yashyizwe
kuri Instagram na Vogue, Ciara agaragara agenda ku rubyiniro yambaye
umwambaro w’umutuku wijimye (purple) ufite utuntu tw’umutuku ushashagirana (hot
pink). Yari yambaye kandi umutwe w’umweru ushashagirana (silver headpiece),
wari uhujwe n’imikandara irimbishijwe utubuye tw’agaciro twamanukaga ku mubiri
we.
Iyo myambaro yari
iherekejwe n’umukandara mugari w’umukara wari uri ku nda, ndetse n’inkweto
ndende zitukura.
Ciara yanagaragaje undi
mwambaro wari ugizwe n’agakanzu kagufi n’ipantalo ifashe umubiri, byose bifite
amabara n’imirimbishirize bisa n’ibyo yari yambaye mbere. Yawambaranye n’ikote
rirerire ry’ibara ryegereye umukara woroshye ndetse n’agapfukamunwa k’umukara
kariho iminyururu ya silver n’inyuguti “B” imbere.
Nk’uko Vogue yabitangaje, buri gihe Ciara yageraga imbere y’abari bitabiriye iyi myiyereko, abantu bamwishimiraga, bakamwakiriza amashyi n’impundu.

Uretse kwerekana
imyambaro, Ciara yanagaragaje inda ye y’umwana mu buryo bwihariye. Imyambaro
yombi yari yateguwe ku buryo igaragaza neza inda ye iri gukura, ndetse
n’umukandara yari yambaye hasi ku bibero watumaga inda ye irushaho kugaragara.
Ciara yashimiye Vogue
nyuma yo kubona amashusho agaragaza uko yitwaye ku rubyiniro, ashyiraho
utumenyetso dutatu tw’intoki dukora umutima. Umugabo we, Russell Wilson, na we
yamugaragarije urukundo ashyira ku butumwa bwe utumenyetso tw’imitima dutatu
n’utw’amaboko azamuwe.
Kugaragara kwa Ciara muri
Paris Fashion Week bibaye nyuma y’igihe gito atangaje ko atwite umwana we wa
gatanu.
Ku wa 6 Nzeri 2026, Ciara
na Russell Wilson bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo amafoto n’amashusho
agaragaza inda ye, maze bandikaho bati: “One more person to Love”,
bisobanuye ko umuryango wabo ugiye kwaguka ukongeramo undi muntu.
Ciara na Russell Wilson
bashyingiranywe mu 2016, bakaba bafitanye abana batatu: Sienna Princess
w’imyaka icyenda, Amora Princess w’imyaka ibiri na Win Harrison w’imyaka
itandatu.
Ciara kandi afite undi
mwana w’umuhungu witwa Future Zahir w’imyaka 12, yabyaranye n’umuraperi Future
wahoze ari umukunzi we.
Aya makuru meza
y’umuryango wa Ciara na Wilson aje nyuma y’uko muri Nyakanga 2026 bizihije
isabukuru y’imyaka 10 bashyingiranywe.
Russell Wilson ubwo
yavuganaga na PEOPLE ku wa 18 Nyakanga muri Fanatics Fest, yavuze ko
ibanga ryatumye urugo rwabo rumara imyaka 10 ari “gusenga cyane no kugira
urukundo rwinshi.”
