Ciara yatunguye abitabiriye Paris Fashion Week agaragaza ko atwite inda y'imvutsi

Imyidagaduro - 06/10/2026 9:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Ciara yatunguye abitabiriye Paris Fashion Week agaragaza ko atwite inda y'imvutsi

Umuhanzikazi w’icyamamare w’Umunyamerika, Ciara, yatunguye abitabiriye Paris Fashion Week, ubwo yagaragaraga ku rubyiniro rw’imideli yambaye imyambaro igaragaza inda y’umwana atwite.

Uyu mugore w’imyaka 40 yagaragaye nk’umwe mu bamurika imideli mu myiyereko y’imyambaro ya Junya Watanabe Spring 2027 ready-to-wear, yabereye i Paris ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2026.


Mu mashusho yashyizwe kuri Instagram na Vogue, Ciara agaragara agenda ku rubyiniro yambaye umwambaro w’umutuku wijimye (purple) ufite utuntu tw’umutuku ushashagirana (hot pink). Yari yambaye kandi umutwe w’umweru ushashagirana (silver headpiece), wari uhujwe n’imikandara irimbishijwe utubuye tw’agaciro twamanukaga ku mubiri we.

Iyo myambaro yari iherekejwe n’umukandara mugari w’umukara wari uri ku nda, ndetse n’inkweto ndende zitukura.

Ciara yanagaragaje undi mwambaro wari ugizwe n’agakanzu kagufi n’ipantalo ifashe umubiri, byose bifite amabara n’imirimbishirize bisa n’ibyo yari yambaye mbere. Yawambaranye n’ikote rirerire ry’ibara ryegereye umukara woroshye ndetse n’agapfukamunwa k’umukara kariho iminyururu ya silver n’inyuguti “B” imbere.

Nk’uko Vogue yabitangaje, buri gihe Ciara yageraga imbere y’abari bitabiriye iyi myiyereko, abantu bamwishimiraga, bakamwakiriza amashyi n’impundu.


Uretse kwerekana imyambaro, Ciara yanagaragaje inda ye y’umwana mu buryo bwihariye. Imyambaro yombi yari yateguwe ku buryo igaragaza neza inda ye iri gukura, ndetse n’umukandara yari yambaye hasi ku bibero watumaga inda ye irushaho kugaragara.

Ciara yashimiye Vogue nyuma yo kubona amashusho agaragaza uko yitwaye ku rubyiniro, ashyiraho utumenyetso dutatu tw’intoki dukora umutima. Umugabo we, Russell Wilson, na we yamugaragarije urukundo ashyira ku butumwa bwe utumenyetso tw’imitima dutatu n’utw’amaboko azamuwe.

Kugaragara kwa Ciara muri Paris Fashion Week bibaye nyuma y’igihe gito atangaje ko atwite umwana we wa gatanu.

Ku wa 6 Nzeri 2026, Ciara na Russell Wilson bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo amafoto n’amashusho agaragaza inda ye, maze bandikaho bati: “One more person to Love”, bisobanuye ko umuryango wabo ugiye kwaguka ukongeramo undi muntu.

Ciara na Russell Wilson bashyingiranywe mu 2016, bakaba bafitanye abana batatu: Sienna Princess w’imyaka icyenda, Amora Princess w’imyaka ibiri na Win Harrison w’imyaka itandatu.

Ciara kandi afite undi mwana w’umuhungu witwa Future Zahir w’imyaka 12, yabyaranye n’umuraperi Future wahoze ari umukunzi we.

Aya makuru meza y’umuryango wa Ciara na Wilson aje nyuma y’uko muri Nyakanga 2026 bizihije isabukuru y’imyaka 10 bashyingiranywe.

Russell Wilson ubwo yavuganaga na PEOPLE ku wa 18 Nyakanga muri Fanatics Fest, yavuze ko ibanga ryatumye urugo rwabo rumara imyaka 10 ari “gusenga cyane no kugira urukundo rwinshi.”



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...