Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuryango we, wavuze ko yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026, ari kumwe n’abagize umuryango we kandi atuje.
Mu butumwa bwatanzwe n’umuryango we, bagize bati: “Ku Isi yari umuhanzi w’imirwano, umukinnyi wa filime ndetse n’ikimenyetso cy’imbaraga. Ariko kuri twe yari umugabo witanze ku muryango, umubyeyi mwiza, sekuru, umuvandimwe udasanzwe ndetse n’umutima w’umuryango wacu.”
Uyu mugabo ubusanzwe witwaga Carlos Ray Norris, yavukiye muri Leta ya Oklahoma muri Amerika mu 1940. Mbere yo kwamamara muri sinema, yabanje gukora mu Ngabo zirwanira mu kirere za Amerika (US Air Force), aho yanatangiriye imyitozo y’imirwano yamugejeje ku rwego rwo hejuru, akagira impamyabushobozi zitandukanye zirimo Karate, Tae Kwon Do, Judo na Brazilian Jiu-Jitsu.
Kwamamara kwe mu ruhando rwa sinema byatangiye mu 1972, ubwo yakinaga muri filime Way of the Dragon ari kumwe n’icyamamare Bruce Lee, aho bahanganiye mu mukino w’imirwano wakunzwe cyane.
Nyuma yaho, Chuck Norris yakomeje kwamamara binyuze muri filime z’imirwano nka Missing in Action na The Delta Force, ndetse aza no kumenyekana cyane kuri televiziyo binyuze muri serivise yakunzwe cyane ya Walker, Texas Ranger, aho yakinaga ari Cordell “Cord” Walker.
Umuryango we wavuze ko yabayeho ubuzima bushingiye ku kwizera, intego n’urukundo rwinshi yakundaga abo mu muryango we n’inshuti ze, anasiga ashimwa n’abatari bake ku Isi kubera uruhare yagize mu myidagaduro n’imyitozo y’imirwano.
Chuck Norris asize umugore we Gena O’Kelley n’abana batanu, ndetse n’abuzukuru, mu gihe abakunzi be ku Isi bakomeje kumwibuka nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha filime z’imirwano ku rwego mpuzamahanga.





Umukinnyi wa filime w'Umunyamerika, Chuck Norris, yitabye Imana ku myaka 86 azize uburwayi
