Château le Marara yafunzwe by’agateganyo kubera kutagira uruhushya

Imyidagaduro - 21/07/2025 7:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Château le Marara yafunzwe by’agateganyo kubera kutagira uruhushya

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo Hotel Chateau Le Marara iherereye mu Karere ka Karongi, nyuma yo gusanga ikora nta ruhushya rubemerera gutanga serivisi z’ubukerarugendo, binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa 21 Nyakanga 2025, RDB yavuze ko icyemezo cyo gufunga iyi hoteli gifashwe hashingiwe ku Itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y’Ubukerarugendo mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo za 5, 20 na 29, zitanga inshingano ku bigo bikora muri uru rwego.

Izi ngingo ziteganya ko nta kigo cyemerewe gutanga serivisi z’ubukerarugendo kitagira uruhushya rwemewe, rutangwa n’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda.

RDB yavuze ko nyuma yo gukora iperereza, byagaragaye ko Hotel Chateau Le Marara ikora nta ruhushya, bityo bikaba ari ukurenga ku mategeko. Ibi byatumye ifatwa nk’ikigo gikora mu buryo butemewe, gihita gifatirwa ingamba zo gufungwa.

Guhera ku wa 22 Nyakanga 2025, iyi hoteli yahagaritswe gukora. RDB yagize iti: “Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko kigahinduka icyaha gishobora kuvamo ibihano bikomeye.”

RDB yongeye kwibutsa ko gufungura bundi bushya bizashoboka gusa ari uko hotel izaba yujuje ibisabwa, harimo kubona uruhushya rushya ruyemerera gukora muri uru rwego, no kubahiriza ibindi bisabwa n’amategeko.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwibukije abantu bose bakora mu rwego rw’ubukerarugendo, ko gukora nta ruhushya ari ukwica amategeko kandi bibangamira umutekano, ubuziranenge n’iterambere ry’uru rwego.

Itangazo ryasinywe n’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ryasohotse ku wa 21 Nyakanga 2025.

RDB yafunze Chateau Le Marara nyuma yo kuyisanga ikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’ubukerarugendo mu Rwanda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...