Chryso Ndasingwa yambitse impeta umukunzi we Sharon Gatete - AMAFOTO

Iyobokamana - 25/06/2025 6:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Chryso Ndasingwa yambitse impeta umukunzi we Sharon Gatete - AMAFOTO

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ndasingwa Jean Chrysostome wamamaye nka Chryso Ndasingwa, nyuma yo gutangaza ko agiye gukora ubukwe mu minsi micye iri imbere, yambitse impeta umukunzi we Sharon Gatete.

Chryso Ndasingwa ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Yamamaye mu ndirimbo "Wahozeho" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 3 kuri Youtube. Si iyo gusa ahubwo hari "Wahinduye Ibihe", "Ni nziza", "Nzakomeza nkwiringire" n'izindi nyinshi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, uyu muhanzi utuye i Nyamirambo yasabye umukunzi we, Sharon Gatete kuzamubera umugore maze undi nawe abyemera atazuyaje, maze amwambika impeta y'urukundo.

Ni amakuru aba bombi basangije ababakurikira ku rubuga rwa Instagram, bagaragaza ko banyuzwe kandi bishimiye intambwe ikomeye bateye.

Sharon yatangaje ko uyu ariwo mwanzuro woroshye afashe mu buzima bwe, ati: "Iyi niyo 'Yego' yanyoroheye kandi itansabye imbaraga."

Chryso Ndasingwa aherutse guhamiriza inyaRwanda ko afite ubukwe ndetse avuga ko buzaba muri uyu mwaka wa 2025.

Agiye kurushinga n'umukunzi we Sharon Gatete, bamaze igihe bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bari bararugize ibanga rikomeye dore ko ari ubwa mbere bimenyekanye mu itangazamakuru ko bakundana ndetse ko bagiye gukora ubukwe.

InyaRwanda yamenye ko kuwa 21 Kamena 2025 ari bwo Chryso Ndasingwa yafashe irembo. Mu buryo bw'amarenga, mu gitondo cyo kuwa Mbere Chryso yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko yuzuye amashimwe ndetse ko atabona uko abisobanura.

Ni ubutumwa yanditse munsi y'ifoto ari kumwe na Sharon Gatete n'abandi benshi bari kumwe mu modoka ubona bavuye mu birori. Umuratwa Anitha Kate ufite ikamba rya Miss Supranational 2021 yahise yandika ahatangirwa ibitekerezo ati: "Ko bamuduhaye se?".

Chryso Ndasingwa yemeje iby'ubukwe bwe nyuma y'uko ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025 hasakajwe amashusho yumvikanyemo inshuro nyinshi ijwi rivuga ko "Dufite Ubukwe". Ni amashusho arimo Sharon Gatete n'abandi benshi bo mu muryango we n'inshuti ze zirimo n'abanyamahanga bari mu bishimo bikomeye.

Chryso na Sharon basanzwe bafitanye umubano ukomeye no mu muziki dore ko bamaze gukorana indirimbo ebyiri: "Yanyishyuriye", "Wera Wera Wera". Biraca amarenga ko nyuma yo kurushinga bazakora itsinda rikomeye ry'umugabo n'umugore.

Mu bihe bishize ubwo Chryso yagarukaga kuri Sharon Gatete, yavuze ari umukobwa ukunda Imana kandi afite ijwi ryiza kandi bose bakaba bahuje intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu kuririmba.

Yagize ati “Sharon ni umuramyi mwiza ufite ijwi ryiza kandi akunda Imana. Twarahuye nyuma twumva ko dufite intego zimwe zo guteza imbere ubutumwa bw’Imana binyuze mu muziki. Umuziki we ni mwiza kandi atanga ibyiringiro ndetse akaba ashishikajwe no gukorera Imana."

Chryso Ndasingwa ni umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza BK Arena abantu hirya no hino bakabura ayo bacira n’ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje BK Arena ariko bikanga.

Ni igitaramo yari yise "Wahozeho Album Launch" cyabaye kuwa 05 Gicurasi 2024. Icyo gihe yamurikaga Album ye ya mbere yise "Wahozeho". Aherutse kandi gukora ikindi cya Pasika yise Easter Experience cyabaye tariki 20 Mata 2025 muri Intare Conference Arena.

Chryso Ndasingwa yavukiye i Nyamirambo, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19.

Sharon Gatete ugiye kurushinga na Chryso ni umunyempano ikomeye wize umuziki ku Nyundo ndetse ari kuwuminuzamo muri Kaminuza yo muri Kenya. Akunzwe cyane mu ndirimbo "Inkuru nziza" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 460 kuri Youtube. Yifuza gukomeza kwiga umuziki kugera ku rwego rwa PhD.

Umuramyi Chryso Ndasingwa yambitse impeta umukunzi we Sharon Gatete 

Ni inkuru yishimiwe cyane n'abakunzi b'aba baramyi

Sharon Gatete yavuze "Yego"

Bamaze iminsi bagaragaza ko baryohewe n'urukundo

Baherutse gutangaza ko uyu mwaka uzarangira batakiri ingaragu

Bombi ni abaramyi b'abahanga bakunzwe cyane mu Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...