InyaRwanda yamenye ko Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali. Bakoze ubu bukwe mu gihe bakomeje gusaya mu nyanja y'urukundo dore ko bahora baterana imitoma buri umwe agaragaza ko anyuzwe n'urukundo, bagashimangira ko Imana ijya kubahuza yari ibafiteho umugambi uhambaye.
Aba bombi bazasezerana imbere y'Imana ku wa 22 Ugushyingo 2025. Umushinga w'ubukwe bwabo watangiye ku mugaragaro ku wa 29 Kamena 2025 ubwo berekanwaga mu rusengero rwa New Life Bible Church ku Kicukiro. Ni umwanya w’ingenzi wabaye nk’ugira bimwe usobanura ku mushinga mushya bashobora gutangira nk’umuryango usangiye umurimo.
Urukundo rwabo rwatangiye kurushaho kugarukwaho cyane ubwo Chryso yiteguraga igitaramo cye cya Easter Experience cyabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo muri Mata 2025, aho benshi batangiye kubabonana cyane no gusangiza ubutumwa bujyanye n’ukwemera n’urukundo.
Ubukwe bwabo buteganyijwe mu mpera z’umwaka buzaba umwe mu myiteguro ikomeye cyane mu ruganda rwa Gospel nyarwanda, aho benshi biteze ko buzaba ari igikorwa kigaragaza urukundo rurambye rwaranzwe n’ukwizera n’icyerekezo. Abakunzi ba Gospel biteguye kandi kuzabona itsinda rihamye mu muziki rya Chryso & Sharon.
Chryso Ndasingwa aherutse kubwira InyaRwanda yavuze ko bazashingira ku cyo Imana izababwira, kandi ko nibahitamo gukora umuziki nk’itsinda, bazatangaza izina bazajya bakoresha. Ati: “Turimo kubisengera, izina n’ibindi bizatangazwa mu gihe gikwiye. Gusa icyo twizeza abantu ni umurongo mushya w’indirimbo zuzuye ububyutse n’urukundo rw’Imana.”
Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete basezeranye imbere y'amategeko
Chryso na Sharon bamaze iminsi mu munyenga w'urukundo