Chryso Ndasingwa yamamaye mu ndirimbo zirimo "Wahinduye Ibihe", "Wahozeho", "Ni Nziza" n'izindi zitandukanye zatumbagije ubwamamare bwe mu gihe gito. Izina rye ryamenyekanye cyane ubwo yakoraga igitaramo cy'amateka muri BK Arena tariki 05 Gicurasi 2024 akaba umuhanzi wa kabiri wujuje iyi nyubako mu gihe hari abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda no muri Afrika byananiye.
Mu minsi ishize yihariye ipaji y'imbere mu itangazamakuru ubwo yambikaga impeta umukunzi we Sharon Gatete ndetse bagateguza ubukwe buzaba tariki 22 Ugushyingo 2025. Ubu, Chryso na Sharon bakomeje kugaragara cyane bari kumwe mu biganiro banyuza kuri Youtube aho baba bavuga ku muziki, urugendo rwabo mu rukundo, n'ibindi.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Chryso Ndasingwa yavuze ko agiye gutaramira i Burayi mu gihugu cy'u Bubiligi. Ni ubwa mbere azaba agiye i Burayi, akaba ariyo mpamvu abifata nk'uruhendo rw'iyerekwa. Yahishuye ko azajyanayo n'umukunzi we Sharon Gatete.
Ati: "Igitaramo si njye njyenyine wagitumiwemo, ahubwo ni twe nk’itsinda twahawe ubutumire bwo gukorera igitaramo cyo guhimbaza Imana i Burayi. Ni umugisha ukomeye kubona abantu bo ku yindi migabane babona agaciro k’ibyo dukora kandi bakifuza ko tubasura."
Iki gitaramo cyiswe "Wahinduye Ibihe Concert a Bruxelles, Belgium" cyateguwe na Divine Grace Entertainment. Kizabera mu gihugu cya Belgique, i Bruxelles] kuwa 08 Ugushyingo 2025.
Chryso Ndasingwa yagarutse ku ruhisho afitiye abanya-Burayi, ati: "Turagenda tujyanye impamba yo gushima Imana, guhamya imbabazi zayo, no kubwira abantu ko Yesu ahindura ibihe. Iyo mpamba si amagambo gusa, ni ubuzima twanyuzemo, indirimbo zacu, n’umwuka w’amasengesho waturenze mbere y’urugendo."
Nyuma yo kwandika amateka yo kuzuza BK Arena, Chryso Ndasingwa yatumiwe i Burundi, ahakorera igitaramo cy'agahebuzo. Yavuze ko kuba agiye gutaramira bwa mbere i Burayi bisobanuye ikintu kinini ku murimo yahamagariwe wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati: "Ubwo twakiriye ubutumire bwa mbere bwo kogeza Yesu i Burayi, twabyakiriye nk’igikorwa cy’iyerekwa. Twumvise ko Imana iri kudukoresha kurushaho mu buryo mpuzamahanga, kandi ni ikimenyetso cy’uko ibyo dukora bifite ubutumwa burenze imbibi z’igihugu cyacu."
Yunzemo ati: "Ku muziki wanjye bwite, ibi bivuze byinshi. Binyibutsa ko injyana ya Gospel idafungiye mu ndimi cyangwa imipaka, ahubwo ifite ubushobozi bwo kugera ku mitima y’abantu hose ku isi. Bintera ishyaka ryo kurushaho kwandika, kuririmba, no kuyobora abantu mu mwuka aho yaba ari hose.
Chryso Ndasingwa yavukiye i Nyamirambo, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19
Sharon Gatete ugiye kurushinga na Chryso ndetse bakaba bazajyana i Burayi mbere y'ubukwe bwabo, ni umunyempano wize umuziki ku Nyundo ndetse ari kuwuminuzamo muri Kaminuza yo muri Kenya. Akunzwe cyane mu ndirimbo "Inkuru nziza" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 527 kuri Youtube. Yifuza gukomeza kwiga umuziki kugera ku rwego rwa PhD.
Chryso Ndasingwa ategerejwe i Burayi mu ivugabutumwa
Mbere yo gukora ubukwe, Chryso na Sharon bagiye gutaramira i Burayi
Chryso Ndasingwa ashyiriye abanya-Burayi impamba ishyitse
REBA INDIRIMBO "WAHINDUYE IBIHE" YA CHRYSO NDASINGWA