Chryso Ndasingwa agiye gukora ubukwe

Iyobokamana - 23/06/2025 9:03 AM
Share:
Chryso Ndasingwa agiye gukora ubukwe

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ndasingwa Jean Chrysostome wamamaye nka Chryso Ndasingwa, agiye gukora ubukwe mu minsi micye iri imbere.

Chryso Ndasingwa ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Yamamaye mu ndirimbo "Wahozeho" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 3 kuri Youtube. Si iyo gusa ahubwo hari "Wahinduye Ibihe", "Ni nziza", "Nzakomeza nkwiringire" n'izindi nyinshi.

Kuri ubu amakuru agezweho kuri uyu muhanzi utuye i Nyamirambo ni uko agiye gukora ubukwe agatera ishoti ubuseribateri. Chryso Ndasingwa yahamirije inyaRwanda ko afite ubukwe ndetse avuga ko buzaba muri uyu mwaka wa 2025.

Agiye kurushinga n'umukunzi we Sharon Gatete, bamaze igihe bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga rikomeye dore ko ari ubwa mbere bimenyekanye mu itangazamakuru ko bakundana ndetse ko bagiye gukora ubukwe.

InyaRwanda yamenye ko kuwa 21 Kamena 2025 ari bwo Chryso Ndasingwa yafashe irembo. Mu buryo bw'amarenga, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Chryso yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko yuzuye amashimwe ndetse ko atabona uko abisobanura.

Ni ubutumwa yanditse munsi y'ifoto ari kumwe na Sharon Gatete n'abandi benshi bari kumwe mu modoka ubona bavuye mu birori. Umuratwa Anitha Kate ufite ikamba rya Miss Supranational 2021 yahise yandika ahatangirwa ibitekerezo ati: "Ko bamuduhaye se?".

Chryso Ndasingwa yemeje iby'ubukwe bwe nyuma y'uko ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025 hasakajwe amashusho yumvikanyemo inshuro nyinshi ijwi rivuga ko "Dufie Ubukwe". Ni amashusho arimo Sharon Gatete n'abandi benshi bo mu muryango we n'inshuti ze zirimo n'abanyamahanga bari mu bishimo bikomeye.

Chryso na Sharon basanzwe bafitanye umubano ukomeye no mu muziki dore ko bamaze gukorana indirimbo ebyiri: "Yanyishyuriye", "Wera Wera Wera". Biraca amarenga ko nyuma yo kurushinga bazakora itsinda rikomeye ry'umugabo n'umugore.

Mu bihe bishize ubwo Chryso yagarukaga kuri Sharon Gatete, yavuze ari umukobwa ukunda Imana kandi afite ijwi ryiza kandi bose bakaba bahuje intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu kuririmba.

Yagize ati “Sharon ni umuramyi mwiza ufite ijwi ryiza kandi akunda Imana. Twarahuye nyuma twumva ko dufite intego zimwe zo guteza imbere ubutumwa bw’Imana binyuze mu muziki. Umuziki we ni mwiza kandi atanga ibyiringiro ndetse akaba ashishikajwe no gukorera Imana."

Chryso Ndasingwa ni umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza BK Arena abantu hirya no hino bakabura ayo bacira n’ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje BK Arena ariko bikanga.

Ni igitaramo yari yise "Wahozeho Album Launch" cyabaye kuwa 05 Gicurasi 2024. Icyo gihe yamurikaga Album ye ya mbere yise "Wahozeho". Aherutse kandi gukora ikindi cya Pasika yise Easter Experience cyabaye tariki 20 Mata 2025 muri Intare Conference Arena.

Chryso Ndasingwa yavukiye i Nyamirambo, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19.

Sharon Gatete ugiye kurushinga na Chryso ni umunyempano ikomeye wize umuziki ku Nyundo ndetse ari kuwuminuzamo muri Kaminuza yo muri Kenya. Akunzwe cyane mu ndirimbo "Inkuru nziza" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 460 kuri Youtube. Yifuza gukomeza kwiga umuziki kugera ku rwego rwa PhD.

Chryso Ndasingwa hamwe n'umukunzi we Sharon Gatete

Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bagiye gukora nyuma y'ikibatsi cy'urukundo bagize ibanga

REBA INDIRIMBO "NI NZIZA" YA CHRYSO NDASINGWA

REBA INDIRIMBO "INKURU NZIZA" YA SHARON GATETE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...