Mu
gihe habura iminsi micye ngo Jessica Mucyowera akore igitaramo “Restoring
Worship Xperience” kizaba ku wa 02 Ugushyingo 2025, ibyamamare bitandukanye
bikomeje kugaragaza inyota idasanzwe yo kwitabira iki gitaramo.
Chryso Ndasingwa n’umugore we Gatete Sharon bombi bakaba baherutse gutangaza ko
bazajya baririmba nk’itsinda, bagaragaje inyota idasanzwe yo kujya mu gitaramo ‘Restoring
Worship Xperience’ bavuga ko gusiba cyangwa kutitabira iki gitaramo ari
uguhomba ibikorwa by’Umwuka Wera.
Umuhanzi
Christian Irimbere wamamaye mu ndirimbo nka Ndi hano, Ntuhemuka ndetse n’izindi
zitandukanye, yararikiye abakunzi b’umuziki we kuzitabira iki gitaramo cy’amateka
cy’umuhanzikazi Jessica Mucyowera.
Uretse
aba bahanzi, Pastor Umuhoza Barbara usanzwe usemurira Apostle Dr Paul Gitwaza yagaragaje
ko nta muntu ukwiye kubura muri iki gitaramo ndetse ko uzabasha kuhaera azataha
ahagijwe n’umwuka wera.
“Kanze
mpamagare n’abadiyasipora ntibazabure.” Umunyarwenya uri mu bagezweho G Tuff
avuga ko ategerezanyije amatsiko igitaramo Restoring Worship Xperience cya
Jesca Mucyowera kizaba ku wa 2/11/2025 muri Camp Kigali. Uretse kuba ari
gutumira abamukunda bose, G Tuff avuga ko afashwa n’umurongo wo muri Bibiliya
uboneka muri Yohana 3;16.
Umushyushyarugamba,
Tracy Agasaro, uzayobora iki gitaramo avuga ko ari umugisha ukomeye agiriwe mu
gutangira ukwezi k’Ugushyingo. Ati “Ukwakira ni uk’umugisha Ooooh! Ni
iby’agaciro kuba ndi umwe mu bazagaragara mu gitaramo Restoring Worship
Xperience. Jesca Mucyowera uri umugore w’Imana (Kugaragaza ko ari umukozi
w’Imana cyane)”.
Mu
mvugo ye ya buri munsi akunda kuvuga ijambo “Aba-chou” ndetse banshi
bamukurikirana biyita aba-Chou, Umunyamakuru Djihad nawe yavuze ko umu-chou
utazitabira igitaramo cya Jesca Mucyowera atazongera kuba akiri umu-chou kuko
ibyiza bizaba biri mu gitaramo ‘Restoring Worship Xperience’ abitanzwe nta
kindi yaba asigaje kureba.
Umuhanzi
Alexis Dusabe umaze imyaka myinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza ndetse na
Jaso Sinza n’umugore we Ester bombi bari mu bagezweho, bahamagariye abakunzi
babo kwitabira igitaramo cya Jessica Mucyowera kuko bizeye y’uko mwuka wera
azururuka akabana n’abazitabira iki gitaramo.
Umwana
muto w’umuhanga mu kuririmba, Shimwa Akaliza Gaela nawe yasabye abantu bose
kutabura muri iki gitaramo mu rwego rwo gutangira ukwezi gushya dushima Imana
ndetse no gusoza umwaka turi mu mashimwe.
"Nzaba
mpari ntuzabure". Ni ubutumwa bwa Manzi Tecquiero, umwana muto ukundwa na
benshi, akaba azwi cyane muri Sherrie Silver Foundation. Ni umuririmbyi mwiza,
umucuranzi akaba n’umubyinnyi. Yavuze ko azaba ari mu gitaramo cya Jesca ndetse
ararikira n'abandi kuzitabira igitaramo na Jesca Mucyowera kizaba tariki
2/11/2025 saa kumi z’umugoroba muri Camp Kigali.
Umunyamakuru
Julius William Niyitegeka [Julius Chita cyangwa Chita Magic] yagaragaje ko
afite inyota nyinshi yo kuzataramana na Jesca Mucyowera, asaba abantu kugura
amatike hakiri kare kugira ngo batazacikwa n'iki gitaramo cy'amateka mu muziki
wa Jesca Mucyowera. Yibukije ko Jesca azaba ari kumwe na True Promises Ministry
na Alarm Ministries.
Gaby
Irène Kamanzi wamamaye mu muziki wa Gospel kubera ijwi ryiza ryuje ubuhanga,
yavuze ko yamaze kubona itike ye asaba n'abandi kugura amatike bakazajya
gushyigikira uyu muramyi. Ati: "Ntuzabure, njyewe mfite itike yanjye, nawe
uzashake iyawe tuzahurireyo duhimbaze Imana, turamye Imana, dushyigikire
umukozi w'Imana dukunda Jesca Mucyowera".
Umunyarwenya
Senegalais Tuyishime, wamamaye ku izina rya 'Umushumba' ni umwe mu bakunzwe
cyane muri iyi minsi, akaba arwaza imbavu mu buryo bukomeye abitabira ibitaramo
by'urwenya bya Gen Z Comedy ari nayo yatumbagije izina rye.
Mu
gutebya, Umushumba yavuze ko "dufite urubanza n'umwana", ahita
asobanura ko Jesca Mucyowera yise "Umwana wacu" afite igitaramo
tariki 02 Ugushyingo 2025. Ati: "Musabwe kugura amatike mu rwego rwo
gushyigikira 'umwana wacu'".
Jesca
Mucyowera uherutse gutangaza ko ari gutera intambwe yo gukorana indirimbo na
Sinach, aririmbanyije imyiteguro y'igitaramo azakora tariki ya 2/11/2025 muri
Camp Kigali, aho azataramana na True Promises Ministry na Alarm Ministries.
Amatike aboneka ku rubuga www.mucyowera.rw cyangwa ugakanda *662*104#.
Ni
umuririmbyi w'umuhanga akaba n'umwanditsi mwiza w'indirimbo za Gospel. Ni we
wanditse 'Shimwa' ya Injili Bora yamamaye mu buryo bukomeye. Kuririmba abikora
agamije kuramya no guhimbaza Imana no kwagura ubwami bwayo. Ni umubyeyi w'abana 4 yabyaranye n'umugabo we
Dr Nkundabatware Gabin bashakanye mu 2015.
Mu
kiganiro na inyaRwanda, Mucyowera Jesca yavuze ko igitaramo cye "Restoring
Worship Experience" gisobanuye kwaguka kw'umurimo w'Imana muri we, akaba
yaragisabwe kenshi n'abakunzi b'ibihangano bye.
Uyu
mubyeyi ukunzwe cyane mu muziki wa Gospel, yavuze ko bizaba ari amahirwe yo
kubona Imana ikora ibitangaza. Yizeye ko Imana izakora ibikomeye kuri uwo
munsi, asaba abantu kuzitabira kugira ngo bazasangire iby'Umwuka azaba
yateguye.
Ati:
"Ubutumwa natanga mvuga kuri 'Restoring Worship Xperience,' ni ugusaba
nkomeje cyane Abanyarwanda n'abakunzi ba Gospel muri rusange kuzitabira iyi
'concert' kuko hazabaho gukora kw’Imana gukomeye. Ndahamanya na Mwukawera ko
Imana izakora ibikomeye kuri uriya munsi."
Uyu
muhanzikazi ugiye gukora bwa mbere igitaramo cye bwite, yavuze ko iki gitaramo
cye ari igihamya cyo kwaguka k'umurimo w'Imana n'ivugabutumwa rinyuze mu
ndirimbo. Ati: "Bivuze kwaguka k’umurimo w’Imana muri njye, n’impano
y’ivugabutumwa riciye mu ndirimbo kandi biratanga icyizere ko bizahoraho."
Jesca
Mucyowera amaze imyaka myinshi mu muziki, gusa kuva atangiye kuririmba ku giti
cye hashize imyaka 5. Akunzwe mu ndirimbo zirimo: Jehovah Adonai, Amahitamo
yanjye, Yesu arashoboye, Ntawuzankoma mu nkokora, Ariko ubundi ubwo uribuka,
Barahirwa, Urera, Ikubambiye amahema, Ntazagutererana, Abaroma 5 n'izindi.
Mu myaka 5 amaze mu muziki nk'umuhanzikazi wigenga, ni bwo bwa mbere agiye gukora igitaramo cye. Ni igitaramo yise "Restoring Worship Experience", akaba ari izina yakomoye ku bihe byo guhembuka yise "Restoring Experience" amaze igihe akorera kuri shene ye ya Youtube aho aramya Imana mu buryo bwimbitse mu ndirimbo z'abaramyi batandukanye. Ni gahunda yakunzwe cyane n'abakunzi be.

Jesca Mucyowera agiye gukora igitaramo gikomeye yise 'Restoring Worship Experience'

Umushumba yasabye abakunzi b'umuziki kuzitabira ku bwinshi igitaramo cya Jesca Mucyowera yise "Umwana wacu"

"Nzaba mpari ntuzabure" - Manzi Tecquiero uzwi cyane muri Sherrie Silver Foundation
Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba, Tracy Agasaro avuga ko ari umugisha ukomeye kuzaba ari MC mu gitaramo 'Restoring Worship Xperience'

Abaramyi Jado Sinza na Ester baragamagarira buri wese kutazabura mu gitaramo

Sharon Gatete n'umugabo we Chryso Ndasingwa bararikiye abafana babo kwitabira igitaramo "Restoring Worship Xperience"
Jean Christian Irimbere yasabye abafana be kwitabira igitaramo Restoring Worship Xperience
Gura itike yawe uyu munsi nawe ntuzabure mu gitaramo gikomeye cya Jesca Mucyowera
