Christopher yasobanuye impamvu igiciro cyo kwinjira mu gitaramo Agatima gitandukanye n'ibindi bisanzwe

Imyidagaduro - 07/02/2015 4:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Christopher yasobanuye impamvu igiciro cyo kwinjira mu gitaramo Agatima gitandukanye n'ibindi bisanzwe

Christopher afatanyije na Knowless ndetse na Jules Sentore bateguye igitaramo ku munsi w’abakundana . Nyuma y’aho abantu benshi bibajije impamvu igiciro cyo kwinjira kiri hejuru cyane dore ko kwinjira ari 15.000 Frw ku muntu umwe, uyu muhanzi yagize icyo abivughaho atangaza n’aho imyiteguro yacyo igeze.

Ku itariki 14 Gashyantare buri mwaka nibwo hizihizwa umunsi w’abakundana. Kuri iyi tariki nibwo Kina Music ifatinyije na East African Promoters bateguye igitaramo bise Agatima . Umuhanzi w’imena azaba ari Christopher  usanzwe umenyerwe mu njyana z’urukundo. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 15.000 Frw ku muntu umwe, naho uherekejwe(Couple) yishyure 25.000 Frw.

Agatima

 

 

Christopher arizeza abazitabira igitaramo Agatima kuzanyurwa

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, umuhanzi Christopher yagarutse  kuri iki giciro abantu bamwe bavuga ko gikanganye. Yagize ati” Igiciro ntabwo kiri hejuru kuko hakubiyemo ifunguro n’icyo kunywa ndetse no kwifotoza. Ibyo byose wongeyeho n’igitaramo, urumva ko ariya mafaranga atari menshi  “

Ku bijyanye n’aho  imyiteguro y’iki gitaramo igeze, Christopher avuga ko byose kugeza ubu biri ku murongo ,yaba we n’ abahanzi  bazamufasha (Knowless na Jules Sentore) bakaba bari gukora imyitozo ya nyuma(Repetitions ) kugira ngo bazashimishe abazitabira igitaramo Agatima by’umwihariko abakundana.

Reba hano amashusho y'indirimbo Babyumva ya Christopher

Igitaramo Agatima kizabera kuri Serena Hotel ku itariki yavuzwe haruguru guhera isaha ya saa moya z’ijoro(7PM).

R.Christophe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...