Christopher yashyize hanze indirimbo nshya yatuye by'umwihariko umukunzi we .

- 15/07/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Christopher yashyize hanze indirimbo nshya yatuye by'umwihariko umukunzi we .

“…,aho nabereye mu myaka maze ku isi kuba ntarakunda si uko ntarukundo ngira ahubwo ndarufite ni uko rwihishe muri njye n’uwo nzarukunda arahari, hari uwo narubikiye igihe ni kigera nzamubona,…Uwo ni nde(4)ni mubona nzamutetesha,nzamuryohereza ubuzima bwe ohh, ntacyo azamburana nkifite oyaaa,Imana itinze kumunyereka ngo mubone,uwo ninde?...”

Kanda hano wumve indirimbo UWO NI NDE ya Christopher.

Aya ni amwe mu magambo agize indirimbo nshya ya Christopher yise UWO NINDE,indirimbo yubakiye ku marangamutima y’urukundo rutomoye  ikaba  yatunganyirijwe muri Kina music hamwe na producer Clement.

Muri iyi ndirimbo ifite injyana ndetse n’ijwi biryoheye amatwi Christopher akomeza aririmba agira ati:”Igihe gikwiye kizagera duhure,uwo nzakunda ndahumiriza nkamubona ndetse nanaryama nkamurota,urukundo ndarufite ariko hari uwo narubikiye igihe ni kigera nzamubona,..”

Ubwo uyu musore yatugezagaho iyi ndirimbo akaba yadutangarije ko ayituye abakunzi be bose ariko by’umwihariko akaba yayituye umwana w’umukobwa uzamubera umukunzi we w’ibihe byose.

Christopher akaba yagize ati:Iyi ndirimbo ishingiye cyane ku marangamutima yanjye,nayanditse numva ari njye urimo wivuga uko nzaba mbayeho ni umukunzi wanjye igihe nzaba namubonye!”

Tumubajije ibyerekeranye n’urukundo mu minsi ishize  byavugwaga ko arimo agerageza,Christopher akaba yagize ati: “Wapi kabisa nabonye birimo ku stress(ku ntesha umutwe) maze mbivamo,ni nayo mpamvu yatumye nkora iyi ndirimbo kuko inshuti zanjye zari zitangiye kuvuga ngo nta rukundo ngira!”

Uretse iyi ndirimbo uyu musore akaba avuga ko akomeje urugendo rwe rwa muzika ngo vuba cyane akaba aribugeze ku bakunzi be amashusho y’indirimbo BYANZE.

UMVA INDIRIMBO UWO NI NDE YA CHRISTOPHER.

Selemani Nizeyimana.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...