Christopher yasabye Kiliziya Gatolika gushyiraho urubuga nkoranyambaga rufasha Abakristu gusaba serivisi

Imyidagaduro - 02/05/2026 10:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Christopher yasabye Kiliziya Gatolika gushyiraho urubuga nkoranyambaga rufasha Abakristu gusaba serivisi

Umuhanzi Muneza Christopher uzwi cyane nka Christopher, yagaragaje ko igihe kigeze ngo Kiliziya Gatolika mu Rwanda irusheho guhuza n’isi y’ikoranabuhanga, asaba ko hashyirwaho urubuga nkoranyambaga rufasha Abakristu kubona serivisi zitandukanye bitabagoye.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Antoine Cardinal Kambanda n’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, cyiswe “Catholic Influencers Connect”, cyabereye muri Sainte Famille Hotel.

Mu bitekerezo yatanze, Christopher yagaragaje ko Kiliziya ikwiye gutekereza ku kubaka ‘Portal’ (urubuga rumeze nk’Irembo), rwafasha Abakristu kwiyandikisha no gusaba serivisi zitandukanye zijyanye n’amasakaramentu badasabye kujya kuri Paruwasi.

Ati: “Igitekerezo mfite ni uko hakorwa 'Portal' (Urubuga rumeze nk'Irembo) ku buryo niba mfite umwana nshaka ko ajya kwigira amasakaramentu nshobora kumwandikisha ndi mu rugo, ku buryo nshobora kuvuga nti hasigaye imyanya ingana gute, nihe? Cyangwa niba nshaka kujya kwigira umubano, cyangwa se ndashaka ifishi ya batisimu nkabona na hantu iri, ku buryo bitansaba kujya kubaza mu bukarani bwa Parroise."

Yavuze ko ubu buryo bworohereza benshi, cyane cyane abatuye kure cyangwa abafite gahunda nyinshi, bityo Kiliziya ikarushaho kwegera abayigana.

Si ibyo gusa, kuko yanagaragaje ko Kiliziya Gatolika ikwiye kongera imbaraga ku mbuga nkoranyambaga, aho amakuru yose ajyanye n’ubuzima bwa buri munsi bwa Kiliziya yagakwiye kunyuzwa kuri izo mbuga.

Ati: "Bagashyiraho ibikorwa ku buryo umenya gahunda zose z'icyumweru, cyangwa se iz'umunsi bigafasha abantu kumenya amakuru byoroshye."

Ku rundi ruhande, Christopher yagarutse ku kibazo cy’urubyiruko rujya mu yandi matorero, agaragaza ko kimwe mu bituma bibaho ari uko muri Kiliziya Gatolika hataboneka umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bubanyura.

Ati: "Hakabayeho igihe, n'iyo byaba mbere ya Missa hakabaho abantu baririmbira Imana abantu bagahimbaza Imana bakumva baranyuzwe. Buriya umuziki uruhura umutima, noneho byahura n'amagambo ya Liturujiya byakora ku mutima kurushaho. Hari urubyiruko benshi nzi bajya mu yandi matorero kandi bitwa abo muri Kiliziya Gatolika."

Yongeyeho ko urwego rw’umuziki wa Kiliziya rukwiye kunozwa, hagatoranywa indirimbo zifite ireme, ndetse zigahabwa umwanya mu bitangazamakuru bya Kiliziya, kugira ngo zirusheho kugera ku bakristu benshi.

Christopher kandi ntiyirengagije ikibazo cy’inyubako zimwe na zimwe za Kiliziya zituma amajwi atumvikana neza, asaba ko hajyaho uburyo bugezweho bwo kunoza amajwi (sound system), kugira ngo ubutumwa butangirwa mu misa bugere ku bayitabira bose uko bikwiye.

Ibitekerezo bya Christopher bije byiyongera ku biganiro bikomeje kwibanda ku cyerekezo cya Kiliziya Gatolika mu gihe isi iri kugenda irushaho kwinjira mu ikoranabuhanga, aho bamwe mu bayigana bifuza ko na yo yakwihutisha impinduka zigamije korohereza abayoboke no gukomeza kubiyegereza.

Christopher yasabye Kiliziya Gatolika gushyiraho urubuga rworohereza Abakristu gusaba amasakaramentu batavuye mu rugo, nk’uko isi igenda ijyana n’ikoranabuhanga 


Uyu muhanzi yagaragaje ko imbuga nkoranyambaga za Kiliziya zikwiye gukoreshwa neza mu gutangaza gahunda za Missa n’ibindi bikorwa bya buri munsi

Christopher yavuze ko kongera umwanya w’imiziki yo kuramya no guhimbaza Imana mu misa byafasha Kiliziya kwegera urubyiruko kurushaho

Yanagaragaje ko umuziki wa Kiliziya ukwiye kunozwa ndetse n’ibikoresho by’amajwi mu nsengero bikavugururwa kugira ngo ubutumwa bwumvikane neza

KANDA HANO UBASHE KUREBA IBYO CHRISTOPHER MUNEZA YASABYE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...