Christopher uri kubarizwa muri Amerika yasabye imbabazi abafana be i Kigali

Imyidagaduro - 28/07/2026 11:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Christopher uri kubarizwa muri Amerika yasabye imbabazi abafana be i Kigali

Umuhanzi Christopher uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye imbabazi abakunzi be bo mu Rwanda nyuma yo kutabasha kwitabira igitaramo ‘Tunataka Ku Enjoy’, cyabereye muri Mundi Center ku wa 26 Nyakanga 2026, aho yari ategerejwe n'abatari bake.

Christopher yari umwe mu bahanzi bari batangajwe ku rutonde rw’abagombaga gutaramira ku munsi wa kabiri w’iki gitaramo. Gusa, ubwo amasaha yo kuririmbira yari ageze ntiyigeze agaragara, bituma abasanzwe bamukunda bacika intege. Nyuma y’aho, abateguye iki gitaramo bahise bamusimbuza itsinda rya Active Again, ryatanze ibyishimo ku bari bakitabiriye.

Nyuma y’iminsi mike iki gitaramo kirangiye, Christopher yandikiye abakunzi be ubutumwa burebure abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abasaba imbabazi ku bwo kutabasha kuzuza isezerano yari yarabahaye ryo kubataramira.

Mu butumwa bwe, yavuze ko yababajwe no kuba atarashoboye kugera i Kigali, asobanura ko habayeho impamvu zitunguranye ku ruhande rwe zamubujije gukora urugendo no kubahiriza amasezerano yari afitanye n’abateguye igitaramo.

Yagize ati: “Ku bafana banjye bose, inshuti n’abankunda, ndabasaba imbabazi mbikuye ku mutima kuba ntarabashije gutaramira mu gitaramo Tunataka Ku Enjoy cyabereye muri Mundi Center i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize. Hari ibibazo bitunguranye byabaye ku ruhande rwanjye, bituma ntabasha gukora urugendo no kuza kubahiriza isezerano ryo kubataramira.”

Akomeza ati “Ndifuza kubibabwira mu buryo bweruye ko iki kibazo nta sano na rito gifitanye n’abateguye igitaramo. Itsinda rya The Hottempah Collective ryubahirije inshingano zaryo zose kandi ryakoze ibishoboka byose kugira ngo nze nkiri muri iki gitaramo. Nzi neza ko benshi muri mwe mwari munyiteze kandi mwari mwiteguye kunyumva. Mbabajwe n’uko nabatengushye, kandi ndabasaba imbabazi. Urukundo mwanyeretse n’inkunga mukomeza kumpa bifite agaciro gakomeye kuri njye, kandi sinzigera mbifata nk’ibisanzwe.”

Yungamo ati “Ndashimira buri wese witabiriye iri serukiramuco, ndetse nkanashimira abariteguye n’abahanzi bose bagize uruhare mu gutuma rigenda neza. Nizeye ko nzagaruka i Kigali vuba, nkabona umwanya wo kubonana namwe no kubitura urukundo mwankunze.”

Aya magambo ya Christopher yakuyeho urujijo ku mpamvu zatumye ataboneka muri iki gitaramo, anashimangira ko ikibazo kitaturutse ku bari bagiteguye.

Igitaramo ‘Tunataka Ku Enjoy’ cyabaye mu minsi ibiri, aho umunsi wa mbere wabaye ku wa 25 Nyakanga 2026 witabiriwe n’abahanzi barimo Zaga Zillion, Mista C, Kirikou, Ish Kevin na Nel Ngabo.

Ku munsi wa kabiri, ari na wo Christopher yari ategerejweho, ku rubyiniro hagaragaye abahanzi barimo Angell Mutoni, Mike Kayihura, Davis D, Azawi ndetse na Active Again, yasimbuye Christopher ku munota wa nyuma.

Nubwo atabashije kugera i Kigali, ubutumwa bwe bwagaragaje ko agifitiye icyizere abakunzi be bo mu Rwanda, anabasezeranya kuzagaruka vuba akabaha igitaramo cyo kubitura urukundo bakomeje kumugaragariza.

Christopher yasabye imbabazi nyuma yo kutagaragara mu gitaramo yari yatumiwemo cyabaye ku Cyumweru tariki 26 Nyakanga 2026

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘NDICUZA’ YA CHRISTOPHER


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...