Ibi
yabivuze mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare 2026, mu kiganiro
yagiranye n’abitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali,
aho yahurije hamwe gusabana n’abakunzi be no kumurika Album ye nshya yise
“H20”.
Mu
kiganiro cye, Christopher yagarutse ku rugendo rwe mu muziki kuva atangiye,
amahirwe yagize yo gukorera muri Kina Music, kwitabira Primus Guma Guma Super
Stars, ndetse n’amasomo yigiye ku rubyiniro mu myaka isaga 15 amaze mu muziki.
Ariko
kimwe mu bibazo byakuruye amarangamutima y’abari aho ni icyagarukaga ku
ihangana rikunze kuvugwa hagati ya The Ben na Bruce Melodie, abahanzi bombi
bafite igikundiro gikomeye mu Rwanda no hanze yarwo.
Christopher
ntiyahakanye ko abo bahanzi bakomeye, ariko ashimangira ko atari bo gusa bari
mu muziki nyarwanda.
Yagize
ati: “Navuga ko muribeshya! Iyo ndi kubireba muri kugereranya abantu bamwe
bibahuma amaso ntimubone n’abandi. Umuhanzi nka Sean Brizzy ni umuntu ukomeye
cyane, Mike Kayihura, Andy Bumuntu, Diez Dolla […]”.
Yasobanuye
ko iyo itangazamakuru n’abakunzi b’umuziki bahugiye ku bantu babiri gusa,
bishobora gutuma abandi bahanzi bafite impano n’ibitekerezo bishya batabona
urubuga ruhagije.
Christopher
yibukije abakunzi b’umuziki ko bafite uruhare runini mu kuzamura urwego
rw’umuziki nyarwanda, binyuze mu gutega amatwi no gushyigikira abahanzi
batandukanye.
Ati: “Hari abahanzi benshi dufite beza cyane ku buryo mukwiye gufunguka amaso.
Nimureke kwita ku bintu abanyamakuru babashyize imbere, mugerageze murebe
kure, muhe amahirwe n’abandi bahanzi.”
Aya
magambo ye asa n’ahamagara impinduka mu mitekerereze, aho aho kwibanda ku
makuru ashyira imbere ihangana, abantu bagashyira imbere ubuhanga, indirimbo
nziza n’udushya tw’abahanzi batandukanye.
Album
“H20” ni iya gatatu Christopher yashyize ku isoko. Mu magambo ye, yagaragaje ko
iyi album ari igihamya cy’iterambere rye nk’umuhanzi umaze gukura, ufite
ubunararibonye ndetse ushaka gutanga ubutumwa bufite ireme.
Mu
gihe impaka ku ihangana ry’abahanzi bakomeye zikomeje kugarukwaho ku mbuga
nkoranyambaga no mu itangazamakuru, Christopher we yahisemo gutanga undi
murongo, wo kwibutsa ko umuziki nyarwanda ufite isoko nini y’impano, kandi ko
buri muhanzi akwiye amahirwe yo kumvwa.
Ibi
bije mu gihe abakunzi b’umuziki bakomeje kugaragaza inyota yo kumva ibishya,
bityo amagambo ya Christopher akaba ashobora gutuma habaho kurebera kure
kurushaho, no guha agaciro ubuhanzi bwagutse igihugu gifite.
Christopher
yasabye abakunzi b’umuziki “gufungura amaso”, agaragaza ko guhora ku ihangana
rya The Ben na Bruce Melodie bishobora gutuma izindi mpano zifite ireme
zitabona umwanya zikwiye mu muziki nyarwanda

Mu
kumurika Album ye “H20”, Christopher yagaragaje impungenge ze ku muziki
nyarwanda, ashimangira ko atari abahanzi babiri gusa bakwiye guhabwa umwanya,
ahubwo ko hari n’abandi bafite impano zikomeye zikwiye kumvwa

“Muribeshya!” – Christopher yabibwiye abakunzi b’umuziki, abasaba kudahugira ku makuru y’ihangana ahubwo bagaha amahirwe n’abandi bahanzi barimo kuzamuka no kuzamura urwego rw’umuziki w’u Rwanda

Christopher aganira na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-z Comedy biba kabiri mu kwezi muri Camp Kigali
KANDA HANO UREBE BIMWE MU BYO CHRISTOPHER YAGARUTSEHO MU KIGANIRO
