Ni
iserukiramuco ryateguwe na KEP Promotions Ltd, rigamije guteza imbere
ubufatanye hagati y’abahanzi bo mu Rwanda no muri Uganda, binyuze mu bikorwa
by’imyidagaduro no gusangira umuco binyuze mu ndirimbo.
Iri
serukiramuco ryitezweho gutanga icyerekezo gishya mu ruganda rw’imyidagaduro
rwo mu karere. Biteganyijwe ko rizajya ribera mu bihugu byombi ku buryo
buhoraho, rihinduka urubuga rwo guhuza abafana n’abahanzi baturutse impande
zitandukanye.
Ku
rutonde rw’abahanzi bazaririmba harimo abanyarwanda: Christopher uzwi mu ndirimbo
nka ‘, Haso na Mon Amour, Niyo Bosco ufite ubuhanga budasanzwe mu bwanditsi,
ndetse akaba aherutse gusohora indirimbo ‘Daddy God’,
•
Marina uri mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda, unitegura gusohora Album nshya, Juno
Kizigenza umaze kuba ubukombe mu njyana ya Afrobeat, unaherutse kwizihiza
imyaka itanu ishize ari muziki, ndetse na Kenny Sol, umwe mu bahanzi bari
gukora neza mu Karere, unaherutse gusohora indirimbo ‘Dejavu’.
Uganda
izahagararirwa n’ibyamamare birimo: Jose Chameleone umaze imyaka myinshi mu
muziki, akaba aherutse gutaramira i Kigali, Ykee Benda, umuhanzi ukomeye mu
njyana ya Pop na Afrobeat, Ava Peace n’umuvandimwe wa Chameleone, Dax Vibes,
nabo bazaririmba muri iki gitaramo
Abategura
iri serukiramuco bavuze ko intego zabo ari uguhuza abahanzi n’abakunzi babo mu
buryo burambye, no kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Iri
serukiramuco kandi rije mu gihe abahanzi nyarwanda barimo gushaka uko
bagaragara ku masoko yo hanze, kandi Uganda ikaba iri mu bihugu bifite isoko
rinini ry’umuziki n’abafana bafite inyota y’ibihangano bishya.
Ibirori
bizabera Lugogo Cricket Oval i Kampala ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nyakanga
2025.
Ku
bahanzi nyarwanda, kwitabira iri serukiramuco ni amahirwe yo kwigaragaza ku
isoko ryo hanze, no gukomeza guteza imbere ibihangano byabo mu Karere.
Christopher
amaze igihe ataramira mu bihugu bitandukanye, ariko kuba agiye kongera
kugaragara i Kampala, ni intambwe ikomeye mu kongera kuganisha umuziki we ku
ruhando mpuzamahanga. Ndetse, anaherutse kugaragaza ko ari kwitegura gusohora
Album “H20”
Marina nawe amaze kwiyubaka nk’umwe mu bahanzikazi bafite inyota yo gukorana n’amasoko akomeye, mu gihe Niyo Bosco agenda ashimangira ko indirimbo zifite ubutumwa zinashobora gusohoka mu Rwanda.

Abahanzi
Nyarwanda barimo Juno Kizigenza, Kenny Sol, Christopher, Marina na Niyo Bosco
bagiye guhurira mu iserukiramuco muri Uganda

Kenny
Sol yatumiwe muri iri serukiramuco mu gihe aherutse gutandukana na 1:55 AM
Christopher
ari ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco rigamije guhuza
abanyarwanda n’abanya-Uganda

Marina,
niwe muhanzikazi rukumbi wo mu Rwanda ugaragara ku rutonde rw’abatumiwe
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NDARAHIRA' Y'UMUHANZIKAZI MARINA
