Christopher ari gukorera indirimbo umubyeyi we witabye Imana

Imyidagaduro - 23/08/2021 11:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Christopher ari gukorera indirimbo umubyeyi we witabye Imana

Umubyeyi wa Christopher yitabye Imana muri Mutarama azize uburwayi yari amaranye igihe. Byatumye uyu muhanzi aba mu bihe bitamworoheye kugira aho ahurira n’ibikorwa by’umuziki nk’uko byari bisanzwe.

Nawe, avuga ko urupfu rw’umubyeyi Gahongayire Marie Mativitas ari kimwe mu byatumye amara umwaka wose adasohoye indirimbo. Aheruka gusohora indirimbo yise ‘Mi Casa’ iri kuri Album ye nshya yamaze kurangiza.

Ni Album iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo n’abo mu mahanga nk’uko abivuga. Kugeza ubu, ntaremeza uko azayimurika ariko yihaye gahunda yo kugenda asohora zimwe mu ndirimbo.

Tariki 21 Mutarama 2021, ni bwo Christopher yabuze Mama we, witabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Uyu muhanzi aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram avuga ko yizera neza ko umubyeyi we ari mu ijuru kuko yanabimwibwiriye mu nzozi.

Mu rwego rwo kuzirikana umubyeyi we, uyu muhanzi ari kumukorera indirimbo. Ni indirimbo avuga ko atajya yandika, kuko iyo atangiye kuririmba afatwa n’ikiniga ntakomeze kuririmba.

Mu kiganiro ‘Sunday Night’ cya Isango Star, Christopher yavuze ko iyo asubiye muri studio akomereza aho yari ageze.

Ati “…Hari ukuntu njya kuyikora bikarangira binaniye atari ukuyishyira hanze kuyiririmba. Ntabwo njya nyandika nyine ndagenda nkakomereza aho nari ngarukirije ubushize nkarira tugakwepa Madebeats akihangana."

Uyu muhanzi wavuze ko atazi igihe azasohorera iyi ndirimbo yakoreye umubyeyi we, yavuze ko akomeje ibiganiro by’ibitaramo yagombaga gukorera i Burayi, Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo ya Christopher iri gukorwa na Producer Madebeats.

Muri muzika, Christopher aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Mi Casa’. Yavuze ko yatunguwe n’urukundo abantu bamugaragarije nyuma y’umwaka yari amaze adasohora indirimbo.

Christopher yatangiye umuziki akiri ku intebe y’ishuri, aho yinjiye mu inzu ifasha abahanzi ya Kina Music afite imyaka 16 y’amavuko.

Uyu muhanzi yagize indirimbo zamuhaye igikundiro cyihariye, ndetse Primus Guma Guma Super Stars za mbere yitabiriye yazitabiriye anafite ibizamini ku Ishuri.

Mu gihe yamaze akorana na Producer Ishimwe Karake Clement, avuga ko ari Producer umuzi neza kurusha abandi ‘wamukoreye ijwi nk’uko yabyifuzaga’.

Kuva yava muri Kina Music nta ndirimbo arongera kuhakorera, ariko hari Album yamuritse yakorewe muri iyi studio.

Christopher yavuze ko ari gukora indirimbo yo kuzirikana umubyeyi we witabye Imana Christopher yavuze ko indirimbo ari gukorera umubyeyi we atayandika

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MI CASA’ YA CHRISTOPHER

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...