Christopher agiye gutanga umusogongero wa Album ye muri Gen-Z Comedy

Imyidagaduro - 21/02/2026 11:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Christopher agiye gutanga umusogongero wa Album ye muri Gen-Z Comedy

Umuhanzi nyarwanda Christopher Muneza agiye kongera kugaragara ku rubyiniro, ariko kuri iyi nshuro atari mu gitaramo gisanzwe cy’umuziki, ahubwo ari mu gikorwa cy’urwenya kizaba kirimo no gutanga umusogongero wa album ye nshya.

Tariki 26 Gashyantare 2026, muri Camp Kigali, hateganyijwe igitaramo cya Gen-Z Comedy Show gisanzwe kimenyereweho gutumira ibyamamare mu gice cyacyo cyitwa “Meet Me Tonight”, aho icyamamare gitumirwa kigaganiriza urubyiruko, kikabasangiza urugendo rwacyo ndetse kikabasusurutsa.

Kuri iyi nshuro, hatumiwe Christopher Muneza, umwe mu bahanzi bamaze igihe kirekire mu muziki nyarwanda, wubatse ibigwi binyuze mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake. Azaganiriza urubyiruko ku rugendo rwe, ibihe byiza n’ibikomeye yanyuzemo, ndetse anabasogongeze ku muziki wo kuri album ye nshya.

Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’abanyarwenya bakomeye barimo Dr Nsabii na Bijiyobija, bazafasha gususurutsa abazacyitabira, mu buryo busanzwe buranga Gen-Z Comedy.

Christopher aje muri iki gitaramo mu gihe aherutse gushyira hanze album ye nshya yise ‘H20 (Harnessing 2 Opposite)’, yasohotse ku wa 30 Mutarama 2026. Ni album igizwe n’indirimbo icyenda, yagaragaje indi sura nshya y’uyu muhanzi umaze imyaka irenga 15 mu muziki.

Ni album yakozweho n’abahanzi batandukanye barimo Intore Massamba mu ndirimbo ‘Nzaza’, Angell Mutoni mu ndirimbo ‘Party’, ndetse na Kivumbi King bakoranye ‘Right Here’ banahuriyemo na murumuna we Spin.

Uretse izo yakoranye n’abandi, Christopher yanakoze indirimbo wenyine zirimo ‘Belong To Me’, ‘Drunk’, ‘Ndicuza’, ‘To Us’, ‘Poz’ na ‘Voleyari’ amaze iminsi asohoye.

Uyu muhanzi ahamya ko ‘H20’ ari album yashyizeho imbaraga, kuko amaze igihe yiga gutunganya indirimbo (music production), bityo imirimo myinshi yayikoze ubwe, nubwo hari aho yagiye afashwa n’abandi ba producers mu kuyinoza no kuyirangiza.

Byitezwe ko mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, azanaririmba zimwe mu ndirimbo zigize iyi album, bikaba ari umusogongero ku bazifuza kuyumva mu buryo burambuye mu bitaramo bye bizakurikiraho.

Album ‘H20’ ije isanga izindi album ebyiri z’uyu muhanzi zasize amateka mu muziki nyarwanda. Mu 2013, yamuritse album ‘Habona’ mu gitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Serena Hotel, mu gihe mu 2017 yamuritse ‘Ijuru rito’ mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre.

Ibi bitaramo byombi byagaragaje Christopher nk’umuhanzi ushoboye gutegura ibitaramo bikomeye, byitabirwa n’abakunzi b’umuziki b’ingeri zitandukanye.

Uyu munsi, agarutse mu kindi cyiciro cy’urugendo rwe, aho agiye guhura n’urubyiruko mu buryo budasanzwe mu gitaramo cy’urwenya, akabasangiza inkuru y’urugendo rwe, anabasogongeze ku muziki mushya uri mu murongo mushya w’ubuhanzi bwe.

Gen-Z Comedy Show si igitaramo cyo guseka gusa; kuri iyi nshuro, kizaba ari n’urubuga rwo guhuza uburambe n’urubyiruko, urwenya n’umuziki, ndetse n’amateka y’umuhanzi umaze kwandika izina rye mu muziki nyarwanda.

Ku wa 26 Gashyantare 2026, Camp Kigali izaba ihuriyemo inseko, inkuru z’urugendo rw’umuziki, n’umusogongero wa ‘H20’, album Christopher yemeza ko ari intambwe nshya mu buzima bwe bw’ubuhanzi.

Christopher agiye gutanga umusogongero wa album ye nshya ‘H20’ mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show kizabera muri Camp Kigali ku wa 26 Gashyantare 2026


Christopher azaganiriza urubyiruko mu gice cya “Meet Me Tonight” anabasogongeze ku ndirimbo zigize iyi album yasohoye mu mpera za Mutarama


Mu gihe amaze gushyira hanze album ‘H20 (Harnessing 2 Opposite)’, Christopher Muneza yatumiwe muri Gen-Z Comedy Show aho azahurira ku rubyiniro n’abanyarwenya barimo Dr Nsabii na Bijiyobija, mu gitaramo gitegerejwe guhuza urwenya, uburambe n’umuziki mushya


KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'H20' Y'UMURIRIMBYI CHRISTOPHER


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...