Christophe ategerejwe i Burayi mu bitaramo azahuriramo na Fortran Bigirimana

Iyobokamana - 03/08/2024 11:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Christophe ategerejwe i Burayi mu bitaramo azahuriramo na Fortran Bigirimana

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christophe Ndayishimiye [Christopher N] ari kwitegura kujya gukorera ibitaramo bikomeye ku Mugabane w’u Burayi mu bihugu bitandukanye birimo n’icyo azahuriramo n’umuramyi Fortran Bigirimana wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Nimumfashe dushime’, ‘Ni amahoro’ na ‘Ntaco Nzoba.

Ni ubwa mbere uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Kubimenya' agiye gutaramira mu Burayi. Ariko asanzwe yaragaragaye mu bindi bitaramo byagiye bibera ahantu hanyuranye mu Rwanda n’ahandi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Christophe yavuze ko ibi bitaramo bigamije kwamamaza ubwami bw’Imana. Ati “Ni ibitaramo bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo". 

"Ni ubwa mbere ngiyeyo biranshimishije cyane kuko ni kimwe mu byari mu nzozi zanjye. Ni kenshi nabyifuje ariko inzira ntizicike, murabizi namwe biragoye. Ariko hamwe no kwizera Imana, gusenga, gushaka Imana, Imana ibona ko ndi uwo kwizera."

Akomeza ati “Murabizi hari abaririmbyi benshi banazwi kundusha nabonaga ko ari bo babereye kuba bagenda hariya, ariko sinzi impamvu iki gihe Imana yavuze ko ari njye utahiwe ku buryo nshobora kujyayo nkafasha abantu kuramya no guhimbaza Imana."

Uyu muhanzi azahagaruka mu Rwanda, ku wa 30 Kanama 2024, kuko igitaramo cya mbere azagikora ku wa 31 Kanama 2024 ari nacyo azahuriramo na Fortran Bigirimana mu Bubiligi.

Ku wa 1 Nzeri 2024, azataramira abakunzi be n’abandi mu murongo wo kuramya no guhimbaza Imana mu Bibiligi. Ni mu gihe ku wa 7 Nzeri 2024 azataramira muri Suede, n’aho tariki 8 Nzeri 2024 azataramira mu Mujyi wa Danmark.

Christophe avuga ko nyuma y’ibi bitaramo azagaruka mu Rwanda, yitegujya kujya gutaramira mu Bwongereza aho afite ibitaramo mu Ukwakira 2024. Avuga ko no mu 2025, afite ibitaramo azakorera mu bihugu bitanduaknye byo ku Isi.

Uyu muhanzi atangaje ibi bitaramo mu gihe aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Yesu niryozina’ yakoranye na Bosco Nshuti.  

Yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo zirimo nka ‘Uri uwera’ yakoranye n’umuranyi ugezweho Prosper Nkomezi. Niyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi yasohoye yabaye intangiriro y’urugendo rwe mu muziki.

Christopher afite gahunda yo kwagura umuziki nk’umuramyi wigenda ibihangano bye bikagera kure, ndetse ngo ari gutegura kuzakora Album mu minsi iri imbere. Uyu musore yavutse mu 1991 avuka mu muryango w’abana bane akaba afite ababyeyi bombi.

Urugendo rw’umuziki we rwatangiye akiri muto, aho yakuze akunda abahanzi b’abaramyi barimo Appolinar byatumye yitoza indirimbo ze ndetse acurangira ‘Sunday School’.

Kuva icyo gihe nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Avuga ko akiri muto yakuze akunda kuririmba ariko ko atatekerezaga ko azabigira umwuga.

Uyu musore uzi gucuranga piano ndetse na gitari, inyota yo gukora umuziki nk’umwuga yatangiye ku myaka 18 y’amavuko.

Christopher wakuriye muri Worship Team ya Vivant, avuga ko yahimbye indirimbo ya mbere nyuma y’uko yinjiye mu kibazo akabura igisubizo, Imana ikamucira inzira.

Yavuze ko uyu munsi iyo yumvise iyi ndirimbo bimutera gukunda Imana cyane kuko imwibutsa ko yamukuye mu kibazo, ndetse ngo benshi bayumva bamubwira ko ibagarurira icyizere.


Umuhanzi Christophe N agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere ku Mugabane w’u Burayi


Christophe N yavuze ko yari amaze igihe kinini agerageza kujya gukorera ibitaramo mu bindi bihugu ariko byanga


Christophe azaririmba mu gitaramo cya mbere azahuriramo na Fortran Bigirimana


Fortran Bigirimana yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Nimumfashe dushime’, ‘Ni amahoro’, ‘Ntaco Nzoba’, ‘Je suis en Paix’ n’izindi


Christophe azaririmba mu gitaramo ‘Ndafise Impamvu’ cya Fortran Bigirimana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YESU NIRYOZINA' YA CHRISTOPHE NA BOSCO NSHUTI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...