Umutoni Christine w’imyaka 18 yinjiye muri muzika nyarwanda yihariye kuririmba injyana zigenewe abana bato aho we avuga ko asanga na bo bafite uburenganzira bwo kwidagadura mu rugero rw’imyaka barimo mu turirimbo twabagenewe.
Umutoni Christine w'imyaka 18 aririmba uturimbo tw'abana bato
Uyu muhanzi mushya avuga ko ubwe ari we wiyandikira izo ndirimbo ariko akaba afite umujyanama w’umusizi umufasha mu gusakaza ibihangano bye dore ko ubu afite album yashyize ku isoko aho iboneka mu nzu y’ibitabo izwi nka “Ikirezi” iherereye mu mujyi wa Kigali aho igura amafaranga y’u Rwanda 5,000.
Christine ati “Ubusanzwe nari nsanzwe ndirimba mu rugo ariko muri uyu mwaka nibwo nagiye muri studio bya mbere nkakora indirimbo. Ndazandika ubwanjye ariko abakuru barankosora. Impamvu nahisemo kuririmba indirimbo zigenewe abana ni uko nasanze nta myidagaduro bihariye yo mu Kinyarwanda.”
Album ya Christine yayise ICYIFUZO ikaba iriho indirimbo umunani (8) zirimo eshanu zihariye ku bana gusa ndetse n’eshatu zivuga ibyerekeye umuco. Kuri we ngo akunda cyane iyitwa Icyifuzo ariko abana benshi barimo n’abamufashije mu kuririmba zimwe mu ndirimbo ze bakunda iyitwa Akanyoni. Abakuru bumva indirimbo ze na bo ngo bakunda iyo yise Papa na Mama ndetse ngo bakunda kumugira inama yo kuririmba ibyerekeye umuco cyane kurusha ibindi bigezweho.
Christine yifuza guteza imbere uburezi cyane aharanira kuzamura indirimbo zigenewe abana zijyanye n’umuco nyarwanda. Ubu akaba afite gahunda zo gukorana n’ibigo by’incuke ndetse n’ibitaro bivura abana bato aho ateganya kujya abasusurutsa mu ndirimbo ze.
Uyu mwangavu arangije amashuri yisumbuye muri IFAK (Institut de Formation Apostolique de Kimihurura) aho yize ibijyane n’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (Mathematics, Chemistry and Biology/MCB), akaba atangaza ko akeneye cyane ibitekerezo by’abumva indirimbo ze.
Indirimbo nk’izi zihariye ku bana bato zamenyekanye cyane mu Rwanda ziri mu ndimi z’amahanga ariko n’Abanyarwanda bamwe babagerageje kuzihindura mu rurimi gakondo ndetse n’umuhungu wa Nyakwigendera Karemera Rodrigue, ari we Iradukunda Valere yaririmbye iyo yise “Ihorere munyana” kugeza n’ubu ikunzwe n’abana bato.
Elisée Mpirwa