Christina Aguilera yagaragaye nk’inkumi y'imyaka 20 muri Paris Fashion Week - AMAFOTO

Imyidagaduro - 29/01/2026 3:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Christina Aguilera yagaragaye nk’inkumi y'imyaka 20 muri Paris Fashion Week - AMAFOTO

Umuririmbyi w’icyamamare Christina Aguilera yagaragaje umubiri we utangaje ubwo yatambukaga nta myenda y’imbere yambaye (topless) muri Paris Fashion Week, akaba yagaragaraga nk'inkumi y'imyaka 20 y'amavuko.

Christina ufite imyaka 45 y'amavuko, yashimishije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubasangiza amafoto ye atangaje, aho benshi bamurase amashimwe bavuga ko “yahindutse bikomeye” akaba agitemba itoto nubwo afite imyaka 45.

Mu mafoto yafatiwe inyuma y’ahantu habereye ibirori mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, Christina yagaragaye afite ubwiza budasanzwe, yifashishije amaboko ye kugira mu guhisha ibice by’umubiri ku gituza bitari biriho imyambaro. 

Uyu muririmbyi w’icyamamare wa “Genie In A Bottle”, yagaragaye afite imisatsi ye y’umweru w’umucyo (bleach blonde) itendera ku bitugu no ku mugongo, ibintu byamwongereye ubwiza. Christina yari yisize ibirungo bitangaje ku maso no ku minwa.

Abakunzi be banditse bati: “Ni we mwamikazi w’iki gihe,” undi ati: “Christina… reba ukuntu wahindutse uhereye ubwo wazaga ku isi. WOW… wahinduye ubuzima bwawe.” Hari undi wakomeje agira ati: “Wow, uri umugore mwiza kurusha abandi bose ku isi.”

Christina yari yaratakaje ibiro birenga 18 mbere y’uko atangira ibitaramo bya Las Vegas mu 2024, kandi abakunzi be bakomeje gushimishwa n’uko agaragara afite umubiri mwiza.

Amakuru avuga ko Christina yari yarafashe gahunda yo kugabanya ibiryo ku munsi bigera ku 1,600 calories, ndetse akora imyitozo ngororamubiri buri munsi w’icyumweru.

Christina yavuze ko mu gihe cyashize, yumvaga adafite imbaraga zikwiriye kubera ibiro byari byiyongereye, akaba yarishimiraga igihagararo gishya kandi gishimishije.

The Sun yanditse ko nubwo kuri ubu uyu muhanzikazi Christina agaragara asa n’ushimishije kurusha mbere, ntabwo yigeze ashaka kugaragara ananutse cyane nk’uko yari ameze akiri muto.

Muri Gicurasi 2021, yagize ati: "Buri wese afite iminsi myiza n’iminsi mibi mu buryo yisanga. Nnjira muri uyu mwuga, sinakundaga kugaragara cyane kubera ukuntu nari mfite igara rito.

Iyo ndebye amafoto yanjye yo hambere, ndibuka uburyo ntigiriraga icyizere. Sinigeze nshaka gusubira mu myaka yanjye y’ubugimbi"

Christina Aguilera yatangariwe cyane muri Paris Fashion Week 

Mu myaka yashize, Christina yari abyibushye none ubu yarananutse

N'ubwo iyi foto yafashwe mu 2006, Christina asa neza gutya no muri iki gihe mu 2026 - aracyatemba itoto

Asa neza nk’uko yari ameze akiri muto – abafana be baratangazwa n’uburyo asa n'inkumi

Christina Aguilera aracyatemba itoto ku myaka ye 45 y'amavuko



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...