Abamwunganira mu mategeko
batangaje ko Pike w'imyaka 50, ubu yagaruye ubwenge ndetse ari no
kuvuga, nubwo akomeje kwitabwaho cyane n’abaganga mu bitaro
Umuganga w’inzobere mu
gutera ikinya, Dr Joel Zivot, uri gufasha ikipe y’abamwunganira, yabwiye BBC ko
Pike ashobora kuvugana n’abantu mu buryo bw’ibanze, ariko ko asa n’udafite ibyo
yibuka ku cyabaye ubwo yageragezwaga kwicwa.
Pike yahawe igihano
cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’uruhare mu iyicwa rya Colleen Slemmer, wari ufite
imyaka 19, mu 1995. Pike yari afite imyaka 18 icyo gihe, akaba yarakoze icyo
cyaha ari kumwe n’umukunzi we, Tadaryl Shipp.
Yatewe inshinge z’uburozi
inshuro ebyiri ariko ntiyapfa
Ku wa 30 Nzeri, abayobozi
ba Tennessee bagerageje kwica Pike bakoresheje inshinge z’umuti witwa
pentobarbital, ariko nubwo yatewe uyu muti inshuro ebyiri ntizamuhitanye.
Nyuma y’uko bigaragaye ko
igihano kitagenze uko byari biteganyijwe, Pike yajyanywe mu bitaro, aho yamaze
iminsi itari mike ari muri coma. Abaganga bakomeje kumwitaho ndetse banakoresha
uburyo bwo gukuramo umuti wari wamwinjiyemo.
Abamwunganira bavuze ko
ubu hataramenyekana neza uko ubuzima bwe buzamera, ariko ko biteze ko azamara
igihe kirekire yitabwaho kugira ngo yongere kumererwa neza.
Dr Zivot yavuze ko Pike
yamaze gukurwa ku mashini yamufashaga guhumeka.
Yavuze ko Pike ashobora
kuvuga izina rye, ndetse akaba yaragerageje kuvuga itariki, ariko akibeshya
kuko yatekerezaga ko ukwezi bariho ari Nzeri.
Abahanga bavuga ko
ibyabaye kuri Pike ari ibintu bidasanzwe
Abahanga mu bijyanye
n’igihano cy’urupfu bavuga ko kuba Pike yarokotse nyuma yo guterwa umuti wica
ari ibintu bidasanzwe cyane.
Deborah Denno, umwarimu
muri Fordham Law School akaba n’inzobere mu byaha n’igihano cy’urupfu, yavuze
ko yatangajwe bikomeye no kumva ko Pike yongeye kugira ubwenge no kuvuga.
Yavuze ko hari abandi bantu
barindwi bari bararokotse igeragezwa ry’igihano cy’urupfu muri Amerika, ariko
ko muri izo dosiye nta muti wica wari warashoboye kwinjira mu mitsi yabo.
Denno yavuze ko Pike ari
we muntu wa mbere urokotse uyu umuti w’uburozi kandi wamaze kwinjira mu mubiri
we.
Umwanditsi w’inkuru
Steven Hale, wari uhari ubwo igeragezwa ry’igihano ryakorwaga, na we yavuze ko
atazi indi nkuru isa neza n’iyi.
Ntiharamenyekana
icyatumye igihano kidakora
Kugeza ubu, abayobozi ba
Tennessee ntibarasobanura impamvu inshinge za pentobarbital zatanzwe inshuro
ebyiri zitatumye Pike apfa.
Dr Zivot akeka ko
bishobora kuba umuti utarageze mu maraso ye ku rugero rukwiye. Ushobora kuba
warakwirakwiye mu nyama zo munsi y’uruhu aho kwinjira mu mitsi ku bwinshi bwari
bukenewe kugira ngo umwice.
Abamwunganira bari
baraburiye mbere ko Pike afite ibibazo by’ubuzima bishobora gutuma kubona
imitsi yoroshye guterwamo urushinge bigorana. Muri byo harimo thrombocytosis,
indwara ishobora gutuma amaraso yivanga cyane, ndetse n’uko imitsi ye ari mito.
Tennessee yahagaritse
ibihano by’urupfu kugeza umwaka urangiye
Nyuma y’iki kibazo,
Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, yahagaritse ibihano byose by’urupfu
biteganyijwe muri iyo Leta kugeza umwaka urangiye.
Umuyobozi w’urwego
rushinzwe gereza muri Tennessee na we yatangaje ko agiye kuva ku mirimo ye.
Abamwunganira basabye
Guverineri Bill Lee gukoresha ububasha afite agahindura igihano cya Pike, aho
kwicwa agahabwa igifungo cya burundu nta mahirwe yo kurekurwa.
Pike yishe Slemmer afite
imyaka 18
Pike yari afite imyaka 18
ubwo we n’umukunzi, Tadaryl Shipp, bakubitaga, bakica Colleen Slemmer wari
ufite imyaka 19.
Aba bombi bari barahuriye
mu kigo cyahugurirwagamo urubyiruko rwari rufite ibibazo.
Shipp yari afite imyaka
17 igihe icyaha cyakorwaga. Kubera ko icyo gihe yari atarageza ku myaka
y’ubukure yemewe n’amategeko, ntiyahawe igihano cy’urupfu. Aracyafunze kugeza
ubu.
Abamwunganira
biteganyijwe ko bazitaba urukiko i Nashville ku wa Gatatu washize muri iki
cyumweru.
Igihano cy’urupfu
cyakomeje kuvugwaho kudakora
Ikigo Death Penalty
Information Center, gikurikirana amakuru ajyanye n’ibihano by’urupfu muri
Amerika, cyatangaje ko mu 2022, abarenga kimwe cya gatatu cy’abantu bishwe mu
rwego rw’ibihano by’urupfu, ibihano byabo byagize ibibazo bikomeye cyangwa
ntibigende neza.
Mu bijyanye no kwicwa
hakoreshejwe inshinge, kimwe mu bibazo bikunze kubaho ni ukunanirwa kubona
umutsi ushobora guterwamo umuti wica.
Icyakora, mu manza iki
kigo cyakurikiranye, ibibazo byose byabaga mbere y’uko imiti yica ibasha
kwinjira mu mubiri w’umuntu.
Muri Gicurasi uyu mwaka,
na bwo muri Tennessee, igihano cy’urupfu cya Tony Carruthers, wahamijwe
gushimuta no kwica abantu batatu mu 1994, cyarasubitswe nyuma y’uko abakozi
bananiwe kubona umutsi wo guteramo inshinge. Guverineri yamuhaye umwaka umwe wo
gutegereza.
Ku bijyanye na Christa
Pike, ariko, ikibazo kirihariye kuko umuti wica winjiye mu mubiri we, nyamara
akaza kurokoka.
Kugeza ubu, ikibazo
gikomeye gihari ni ukumenya uko ubuzima bwa Pike buzakomeza ndetse n’uko
abayobozi ba Tennessee bazitwara ku byerekeye igihano cye cy’urupfu.
