Nyuma
y’ibiganiro byahuje uruhande rwa Chriss Eazy ndetse na Mützig, kuri uyu wa 06
Ukwakira 2025 ni bwo izo mpande zombi zumvikanye hanyuma Chriss Eazy agirwa Brand
Ambassador wa Mützig.
Ubu
bufatanye bugaragaza imbaraga Mützig ikomeje gushyira mu gushimisha abakiriya
bayo hirya no hino mu gihugu ndetse no kubaka umubano ukomeye mu bakiriya b’iki
kinyobwa cy’intangarugero.
Mützig
yahisemo Chriss Eazy nyuma yo kureba aho yavuye n’aho ageze by'umwihariko mu
muziki basanga bikwiye ko buri wese abona ko intambwe igezweho iba ikwiye
kwishimirwa by'umwihariko n’ikinyobwa cya Mützig.
Umuyobozi
wa Mützig yageze ati: “Dufite ibyishimo bikomeye byo kwakira Chriss Eazy mu
muryango mugari wa Mützig.”
Akomeza
agira ati “Ubwitange bwe, umurava ndetse n’ubuhanga bwe bihura neza
n’indangagaciro za Mützig. Ubu bufatanye ntibureba gusa kwamamaza, ahubwo
bugamije gushishikariza Abanyarwanda gukomeza kwishimira intambwe batera mu
buzima yaba nto cyangwa nini.”
Chriss Eazy we yishimiye ubu bufatanye yagiranye na Mützig avuga ko ubu bufatanye
buzabyara umusaruro uhambaye kandi ko yishimiye kuzasangira iyi noga ya Mützig
n’abafana be hirya no hino mu gihugu.
Yagize
ati: “Ni ishema rikomeye kuba ndi umwe mu bahagarariye Mützig, izwiho kwishimira
ibyagezweho, kwiyizera no kubaho kandi neza. Twese hamwe, tugiye kurema ibihe
byiza bizafasha abantu kwishimana no gukomeza kubahuza. Ntewe amatsiko n’ibyo
tuzageraho mu bihe biri imbere.”
Mützig ikomeje kuba ku isonga mu nzoga ziryoshye kandi z’umwimerere zifasha abantu kwishimira ibyagezweho no guhuza abantu b’ingeri zitandukanye utibagiwe kubaka umubano wimbitse kandi w’igihe kirekire hamwe n’abayikunda.
Chriss Eazy yagizwe Brand Ambassador wa Mützig
Hamwe na Mützig, abahagarariye Chriss Eazy n'abahagarariye Mützig bahise bishimiye intambwe bateye basangira Mützig
Muri ubu bufatanye, Chriss Eazy azajya yitabira ibikorwa bya Mützig ndetse no kuyimenyekanisha mu bikorwa by'umuziki bye bya buri munsi