Chriss Eazy si izina rishya mu matwi ya benshi. Muri
Mata 2020, yashyiditse n’umuhanzi Sat-B wo mu Burundi amushinja kwigana indirimbo
ye yise ‘Ese urabizi’ nta burenganzira yamuhaye. Muri Nzeri 2020, bombi
bariyunze.
Chriss yegukanye irushanwa rya Talent Zone 2016 ndetse
n’irya Europe HiHop Fest 2019.
Uyu musore yize gutunganya amashusho akorana n’abahanzi
bagezweho muri iki gihe. Ni we wihishe inyuma y’amashusho y’indirimbo za
Vestine na Dorcas zirimo nka ‘Ibuye’, ‘Nahawe ijambo’, ‘Adonaii’ n’izindi z’aba
bahanzikazi baherutse gusubira ku ishuri.
Chriss Eazy afite studio y’umuziki yashinje yise Eazy
Filmz ari nayo itunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye. Muri Eazy Filmz
akorana n’abarimo Sam Swith ufata amashusho, Hussein Traole utegura ahafatirwa
amashusho, Young C Designer umwambika n’abandi.
Hejuru yo kuba atunganya indirimbo anakora umuziki. Uyu
musore abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Giti Business Group
yashinzwe na Junior Giti uzwi mu gusobanura filime.
Kuva yatangira gufashwa n’iyi nzu, Chriss Eazy amaze
gusohora indirimbo ebyiri harimo ‘Fasta’ imaze kurebwa n’abantu basatira
ibihumbi 6000 ndetse na ‘Amashu’ yasohoye mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 21
Ukwakira 2021.
Chriss Eazy yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo igenewe
abantu bari mu munyenga w’urukundo. Ati “Amashu n’indirimbo yagenewe abantu
bakundana. Ni indirimbo isobanura uburyohe bw’urukundo mu bantu bakundana."
Uyu musore yavuze ko batorohewe no gufata amashusho y’iyi ndirimbo bitewe ‘n’ibintu byiza twifuzagamo’. Avuga ko bagiye bakora mu bihe bitandukanye kugira ngo babashe kubona neza amashusho bashakaga, avuga ko buri umwe bakoranye yari ashyize umutima kuri iyi ndirimbo.
Amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) yatunganyirijwe muri
Country Records na Producer Element inononsorwa na Bob Pro n’amashusho yafashwe
na Samy Switch.
Amashusho y’iyi ndirimbo (Video) agaragaramo
umubyinnyi Titi Brown uzwi mu ndirimbo zitandukanye, abakobwa barimo Fiona Lee
na Tonny bifashishijwe nk’abakinnyi b’imena. Harimo kandi Jojo Breezy, Danny
Dancer, Aspino Dancer n’abandi.
Chriss Eazy yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya
yise ‘Amashu’
Chriss Eazy abinyujije muri Eazy Filmz amaze gufata
amashusho y’indirimbo z’abahanzi barimo Vestine na Dorcas n’abandi zikunzwe
Chriss Eazy ari muri Label yitwa Giti Business Group ya
Junior Giti uzwi mu gusobanura filime
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMASHU’ YA CHRISS EAZY
