Uyu muhanzi uri mu bakomeje kwigaragaza mu muziki nyarwanda, azataramira abakunzi be bo mu Burundi mu gihe ibikorwa bye bikomeje kumenyekana mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bagaragaje ubuhanga mu gutarama muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026, aho yerekanye ubushobozi bwo gushimisha abafana no kubataramira akoresheje ibihangano bye.
Uyu muhanzi Azwi mu njyana ya Afrobeat, akaba amaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki binyuze mu ndirimbo zitandukanye.
Mu ndirimbo ze zamamaye harimo ‘Inana’, ‘Amashu’, ‘Edeni’, ‘Bana’, ‘Sambolela’, ‘Sekoma’ na ‘Jugumila’. Mu 2025, yashyize hanze indirimbo ‘Folomiana’ yakoranye na Kevin Kade na The Ben, ndetse na ‘Naumia’. Mu 2026, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Chocolate’, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki.
Chriss Eazy abarizwa muri label ya Giti Business Group, izwi kandi nka Giti Inc, iyobowe na Junior Giti, wamufashije mu rugendo rwe rw’umuziki. Iyi label yagize uruhare mu guteza imbere ibikorwa bye no kumufasha kugera ku rundi rwego mu muziki.
Kuba agiye gutaramira i Bujumbura ni andi mahirwe yo kwegera abakunzi be bo hanze y’u Rwanda no gukomeza kwagura izina rye mu karere.
Urunani Festival izaba ku wa 14 Ugushyingo 2026, ikaba izaba umwanya ku bakunzi b’umuziki wo kwishimana n’uyu muhanzi no kuryoherwa n’ibihangano bye.

Chriss Eazy agiye gutaramira i Bujumbura mu Burundi
